Mwalimu Etienne yaririmbiye P.Kagame amushimira ibyo yagejeje ku Banyarwanda
Nubwo mu ndirimbo ye atavugamo izina Paul Kagame, umwarimu w’ubuvanganzo muri Ecole Internationale de Kigali Etienne Niyitegeka agaragaza ku Perezida Kagame akwiye gushimirwa ibyiza yagejeje ku Banyarwanda bose muri rusange.
Muri ibyo harimo gutuma bongera kwiyunga, kubaha umutekano usesuye no kuba abagore bafite ijambo mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Mu ndirimbo ye avuga ko Perezida Kagame yahuje Abanyarwanda ubwo bari bafite icyo bapfa. Kuri we ngo ibi byababereye uburyo bwo gukora bakiteza imbere bose bunze ubumwe.
Mwalimu Etienne avuga ko kuba Perezida Kagame yarahaye Abanyarwanda inka bakorora byatumye indwara zituruka ku mirire mibi zigabanyuka, bakira ubworo.
Muri iki gihe ngo agaciro Abanyarwanda bafite mu ruhando rw’amahanga bagakesha isura nziza Umukuru w’igihugu agihesha mu mahanga.
Ngo yahaye umugore ijambo kandi mbere yari yararyimwe. Ubu ngo ubuyobozi bwegerejwe abaturage. Ati: “Mureke tumushimire akomeze atuyobore.”
Kuri we ngo ubumwe b’Abanyarwanda bufite agaciro bityo ngo uwatumye butera imbere ni uwo gushimirwa.
Nka mwalimu Etienne asaba uzatorerwa kuyobora u Rwanda kuzita ku kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi, kandi umubare w’abiga imyuga ukiyongera.
Avuga kandi ko ateganya kuzakomeza guhanga mu gihe kiri imbere akazibanda ku buzima bw’Abanyarwanda muri rusange.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Very nice Song!!! Mureke tumushimire kbs!
WONGEYE WARIYE TEACHER
ISHAKIRE UMUGATI
REKA NANJYE NZE NDIRIMBIRE DIYANE
IYI NDIRIMBO NI NZIZA KABISA
Comments are closed.