Guparika ku kibuga cy’indege ni 3 000Frw. Benshi bitotombye, CAA irabisobanura
Updated 3.50PM: Ahagana saa cyenda n’iminota 40 urwego rw’igihugu rw’indege za gisiviri rwatangaje kuri Twitter ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali gikoresha gusa amafaranga y’abagikoresha kandi cyazamuye urwego rwa serivisi gitanga. Bityo ko ariyo mpamvu igiciro cyo kuhaparika imodoka cyazamuwe.
Ubu guhera tariki ya mbere z’ukwezi gutaha (07) guparika imodoka ku kibuga cy’indege bizaba ari amafaranga ibihumbi bitatu ku isaha ya mbere, andi masaha akurikiyeho ikishyuzwa 500Frw ku isaha. Ku mbuga nkoranyambaga abantu babyitotombeye cyane.
Iki cyemezo ni icy’urwego rw’igihugu rw’indege za gisiviri.
Ubusanzwe gupariki imodoka ku kibuga cy’indege byari amafaranga igihumbi ku isaha ya mbere.
Ubu bikaba byikubye gatatu, ibintu abantu bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bidakwiye gukuba gatatu igiciro nta mpamvu isobanuwe.
Uko ubukungu bw’u Rwanda butera imbere kubera gahunda zinyuranye zo korohereza abashoramari, ubukerarugendo n’ibindi bituma muri iki gihe ikibuga cy’indege cya Kigali cyongera umuvuduko w’abakinyuraho ku buryo bugaragara.
Hashize igihe iki kibuga cy’indege gikozweho imirimo yo kukivugurura, mu minsi ishize hakorwaga imirimo yo kwagura imihanda y’indege.
Gukuba gatatu igiciro cya Parking ariko ntabwo byanyuze abantu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bagaragaje ko ari igiciro gihanitse.
Kuri Twitter, uru rwego rwasobanuye impamvu yo kuzamura igiciro
UM– USEKE.RW
15 Comments
Nibyiza gusa ayo mafaranga bagombye kuyashyira mu burezi bagahemba mwarimu, agasubirana agaciro yarafite kera agahinduka umuntu ufite agaciro mu mudugudu, ureba ibyerekeye uburezi bw’abana bishuli rye, aho kuyashyira muri za Rwanda day.
Aliko se buriya RCAA iba yavuganye na RURA gushyiraho biriya biciro, cg baba babitekereje gutyo gusa bakazamura ibiciro! Ngirango Airport ni public Property igengwa na RURA na MININFRA!
3000 too much
Ubutaha nzajya mbwira abajama banjye baze kubyikorera duhurire hepfo kumuhanda ntege twegerane.Ingeze Nyabugogo mpite ntumukira iwacu mu giturage nisangire umusaza ningira imana azaba afite akagage tugasangire.
Gusa courage,
Njya nibaza icyo intumwa ya rubanda bamaze bikanyobera pe
Intumwazarubanda bameze nkabakristo Murusengero baba bategereje ko Pasteri arangiza gusenga bakavugango Amina.
Birababaje.ubuzima bugiye kutugora kabisa.Gusa abajya hanze y’igihugu mugomba kuyatanga kuko muba muyafite.naho njye umuhungu wa ngofero nibereye mu cyaro.bareke rero Moto zijye zinjira.naho ubundi bamwe bazajya bakubitirwa Ku kibuga babuze ayo kwishyura.
Muhungu wangoferose wibajyiweko Nokumasoko iyomubyaro ibiciro bizamuka burikwezi? ntibizoroha kabisa
Ibi bagombye kubireka bagategerezako Ikibuga cya bugersera bacyubaka akaba ariho batangirira izi taxes.Ibikorwaremezo byakozwe kuri kiriya kibuga nyuma yimaya 20 bisobanura ukuntu basigaye bakama abanyarwanda aka kageni? Kera waherekezaga umuntu wawe ukamugeza muri aérogare hejuru mugasangira akantu ukamupepera yinjira mu ndege, byari byiza cyane, ubu usigaye umubwirako ibyo guherekeza bitarimo.Ukava mu gihugu nkigisambo.Birababaje ukuntu kiriya kibuga bagihinduye wagirango nikibuga cya gisilikare.
Hahahaaa, urwanga ko rwakurenze jama ?! Ikitari icya gisilikari ni igiki muri iki gihugu ? Mujye mwemera changes nimwanga mwiyahure.
ubuse waba wateze taxi voiture ya 2000 ikakugeza ku ikibuga cy’indege,hanyuma umushoferi wakuzanye we akishyura 3000?mbega ayaruta ayo wa mwishyuye!nubwo byaba 3000 wishyura taxi ubwo hiyongera 3000.ikiza ni ugushaka parking hanze hafi ubwo.uwo uje gufata akagusanga mukajagari naho uwo wajyanyeho ukamusiga kumarembo agigirana n’ibikapu bye.
Abenshi muba mwitotomba nta n’amakuru mufite, nkawe ibyo uvuga biba byumvikana ko utaba i Kigali rwose.
Ikibuga kingana na gomme koko!!! Ibyo biciro nibyiki!! Yakagombye kuba 100 ahubwo
TUZARWUBAKA, TUZARWUBAKA ABANA BABANYARWANDA TURUGIRE NKA PARADIZU KWISIYOSEWEEEEEEE, TUZARWUBAKA…….
What is included in this tarrif. There shoyld be clarity on value for money
Ese parking niyo izishyura trafic ya airport?Njye nibazaga ko airport yakwinjiza menshi muri taxes z’amatike y’indege na parking y’indege!!!
Gusa wasanga Rwandair itishyura CAA.
Ikigaragara nuko batatekereje ko Rubanda rukeneye parking no guherekeza ababo.
Iri vanga vanga ndibomamo gushaka gukama Rubanda
Comments are closed.