Ntilikina yageze USA gukora NBA Draft. Mavericks na Knicks ziramwifuza
Frank Ntilikina yaraye ageze i New Jersey muri US aho kuri uyu wa kane haza kuba NBA Draft, gusa yahakanye ibivugwa ko yifuza kuba yafatwa n’ikipe ya Dallas Mavericks aho kuba New Yok Knicks zo muri NBA.
Ntilikina w’imyaka 18 gusa yavuye aho aba akanakinira i Strasbourg mu Bufaransa kuwa kabiri mu gicuku yerekeza Paris afata indege igana US, yari amaze gukina umukino n’ikipe ye kuwa mbere nijoro, ndetse ikipe ye ya Strasbourg ifite n’undi mukino kuwa gatanu ashobora gukina.
Amakipe ya Knicks na Mavericks zo muri NBA nizo ubu zimushaka cyane.
Muri NBA Draft izaba ejo kuwa kane amakipe aza gutoranye mu bakinnyi bakiri bato barangije amashuri makuru akabagura, Ntilikina ari mu bahabwa amahirwe kuko aza mu 10 ba mbere bifuzwa.
Mavericks na Knicks zo zohereje n’abaziagarariye mu Bufaransa mu bihe bishize kwitegereza no kuganira n’abashinzwe uyu musore Ntilikina waciye ibintu iburayi ari kumwe n’ikipe y’ingimbi y’Ubufaransa.
Ageze New Jersey yabwiye NewYork Post ati “Nta mahitamo mfite (mu ikipe) icyo nshaka ni aho bamfitiye gahunda nziza. Ndabizi ko byose bizaterwa nanjye. NBA Draft ni intambwe nziza yo gukina neza muri NBA. Ndashaka aho bamfitiye gahunda nziza.”
Avuga kandi ko byose bizanaterwa n’umuryango we na Agent we.
Ntilikina ikipe ye ya Strasbourg iri gukina imikino ya nyuma (finals) y’Ubufaransa n’ikipe yitwa Chalon, ubu bamaze gukina imikino ine, uwa gatanu uteganyijwe kuwa gatanu.
NBA Draft nirangira biteganyijwe ko Ntilikina azahita ategerwa indege (private jet) agasubira mu Bufaransa gufasha ikipe ye.
Aramutse aguzwe n’ikipe imwe muri izi zimushaka ikipe ya Strasbourg yabona akayabo k’ibihumbi $675 000 kuri we.
Ntilikina yavuze ko bimushimishije cyane kuba ageze aho kwifuzwa n’amakipe yo muri NBA, ngo zari inzozi kuri we.
Yageze hano azanye na nyina ndetse n’umu Agent we Rich Felder uba New York.
Ntilikina yavukiye mu Bubiligi ku babyeyi b’abanyarwanda, afite imyaka itatu bagiye kuba mu Bufaransa Basketball ayigishwa na bakuru be babiri akiri muto.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Uyu numu franca ntabwo arumunyarwanda
Ni umunyarwanda ise yitwa ntirikina yahoze ari umusirikari mungabo
Zahoze ari iza Habyarimana exfar.
Uyu ni umwana wacu shaaaa!!! Komera komera mwana wiwacu komeza utere imbere abanzi baganye.
Comments are closed.