Volleyball: 18 bitegura ZONE 5 izabera mu Rwanda batangajwe
CAVB yemeje ko irushanwa rya Volleyball rihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu rizabera mu Rwanda gusa amatariki ntabwo aramenyekana. Gusa ntibibuza ikipe y’igihugu gukomeza imyiteguro. Iyi kipe isigaranye abakinnyi 18 bakomeza umwiherero.
Kuva tariki 14 Gicurasi kugera ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball iri mu mwiherero. Batangiye ari 27 none umutoza wayo umunya-Kenya Paul Bitok asigaranye abakinnyi 18 barimo barindwi bakina hanze y’u Rwanda.
Bakomeje imyiteguro y’irushanwa byari biteganyijwe ko ritangira tariki 15 -18 Kamena (uku kwezi), ariko impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika CAVB ntiyahuza na komite ishinzwe kuritegura mu Rwanda kuko CAVB yashakaga ko u Rwanda rwakira imikino y’abagabo n’abagore ariko u Rwanda rwemera kwakira abagabo gusa.
Nyuma CAVB yavuye ku izima yemerera u Rwanda kwakira ZONE 5 y’abagabo gusa ariko kugera ubu FRVB na ministeri ifite imikino mu nshingano zayo ntibaramenyeshwa amatariki mashya y’iri rushanwa.
Kuba iby’iri rushanwa bitarasobanuka ntibibuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda gukomeza umwiherero kuko banitegura igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ukwakira 2017.
Ibihugu bigize akarere ka gatanu byemerewe kwitabira iri rushanwa ni; Uganda, Kenya, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Eritrea,Tanzania, Sudani y’Amajyaruguru, Sudani y’Amajyepfo, Misiri n’u Rwanda ruzakira amarushanwa.
Abakinnyi 18 bahamagawe gukomeza umwiherero ni:
Libero
- Mutabazi Bosco (Apr)
- Karera Emile ( Gisagara VC)
Abakina ibumoso
- Mutabazi Yves (Apr)
- Mukunzi Christophe (Bulgaria)
- Kavalo Patrick ( Gisagara VC)
- Ndamukunda Flavien (Gisagara VC)
- Ntagengwa Olivier (Unik VC)
Abakina iburyo
- Murangwa Nelson
- Yakan lawrence (Japan)
- Niyogisubizo Samuel (Taizon)
Abakina hagati
- Musoni Fred (Finland)
- Sibomana placide (Qatar)
- Kwizera P Marechal (Gisagara VC)
- Bahizi Fabrice (Apr)
- Irakarama Guillaume
Passeurs
- Mahoro Yvan (Euro Federal University – Russia)
- Kagimbura Hérve (REG)
- Cyusa Rene Jacob (REG)
Roben NGABO
UM– USEKE