Digiqole ad

UPDATED: Abarashe abantu mu Bugarama ntibarafatwa. Bishe umugore umwe

 UPDATED: Abarashe abantu mu Bugarama ntibarafatwa. Bishe umugore umwe

Rusizi – Muri iri joro, mu murenge wa Bugarama Akagari ka Ryankana mu mudugudu wa Gihigano abantu bataramenyekana bitwaje intwaro binjiye mu kabari barasa abo basanzemo maze baracika. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yabwiye Umuseke ko kugeza ubu umuntu umwe ariwe waguye muri ubu bwicanyi abandi umunani bagakomereka. Iperereza riri gushakisha abakoze iki gikorwa.

Abantu barasiwe aha kuri iyi nzu
Abantu barasiwe aha kuri iyi nzu

Deo Habyarimana ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bugarama yabwiye Umuseke ko ibi byabaye ahagana saa moya ubwo abantu bari mu kabari hakaza abantu batazwi bakabarasaho.

Habyarimana yemeza ko kugeza ubu umuntu waguye muri ubu bwicanyi ari Kangenzi Vestine w’imyaka 52.

Abandi bakomeretse bahise bajya kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kislamu cya Bugarama.

Habyarimana avuga ko abantu barindwi aribo babonye bakomeretse bikomeye cyane.

Inzego z’umutekano zahise zitabara ariko zisanga aba bagizi ba nabi bacitse.

 

Lt Col Rene Ngendahimana Umuvugizi  w’ingabo z’u Rwanda yabwiye Umuseke ko kugeza ubu umuntu umwe ari we wasize ubuzima muri iki gitero abandi umunani bagakomereka.

Ati “kugeza ubu ntabwo turamenya icyaba cyateye abagizi ba nabi baje bitwaje intwaro kugambira guhitana ubuzima bw’abaturage.”

Kugeza ubu kandi ngo nta muntu barafata ukekwa muri ubu bwicanyi ariko iperereza rikaba riri gukorwa.

Akagari ka Ryankana ni akagari gahana imbibi n’u Burundi.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka abantu bitwaje imbunda bateye muri aka kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama  bica abantu babiri undi umwe arakomereka bahita bahungira mu Burundi.

Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi
Mu kagari ka Ryankana gahana imbibi n'u Burundi
Mu murenge wa Bugarama Akagari ka Ryankana gahana imbibi n’u Burundi

 

Iyi nkuru turacyayikurikirana….

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

 

10 Comments

  • Byaba byiza hashtizwe patrol ikaze yi gisirikare iya police kuri ceinture yose yegera Burundi na RDC mu gihe hakiriyo umutekano mukeya !!!!!

    Tutazisanga batudobereje ibyo tugeze ho bitugoye !!!!!

    Kuri RDF twiyuziye ako na kabazo toto sanaaaa twinginze abayobozi bayo beza gutekereza kwicyo kintu

  • Dore nanone biratangiye.Banyarwanda banyarwandakazi ndabakangulira kuba mwageze mungo zanyu mwadadiye inzu zanyu guhera saa kumi.Ibibyose twese turabizi iyamatora yagereje.

    • Uri bwoba koko!

    • Hhahahhaha ariko kuki mwiyita nabi koko? Bwoba!!!, Go to hell nizo nama zawe zo gukingisha abantu sa kumi.

  • inzego z’umutekano nizikaze umurego. kuko nta nyungu iba mu kwica abantu.

  • Hahahahaha ya mikino itarangiye Ariko noneho byari byari byaratinze,iyo amatora yegereje ibi bikunda kubaho cyane,ndibuka muri 2010 bajyaga bâtera za grenade mu mugi
    Iyo ni game sha kugirango mwumve ko intore ibarusha intambwe ariyo igomba kuzana ituze

    • wahora niki Shema we!! izo comedies inzirakarengane ziraje zibigwemo .Imana niyo izaca Imanza

  • Muribeshya cyane kuko Intore izirussha intabwe koko tuyirinyuma. KAGAME oyeeee.

  • Shemasmith, nawewiyise umucamanza mumenye ko rimwe bizabageraho abo Bana burwanda mukomeje kumenera amaraso azabasama,kandi imbaraga zakoreshejwe kubatsinda zikubye inshuro igihumbi. Aluta continua.

  • haha ababantu ntibazi aho u Rwanda rugeze. our RDF turayizeye kandi nabanyarwanda twese twamenye gushishoza.uzafatwa ashaka kudusenyera ibyo twagezeho tuzamukanira urumukwiye

Comments are closed.

en_USEnglish