Digiqole ad

Minisiteri y’Uburezi yiteguye guhana abakoze amakosa mu mishinga yo kubaka VTC

 Minisiteri y’Uburezi yiteguye guhana abakoze amakosa mu mishinga yo kubaka VTC

Rwamukwaya Olivier Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro

*Ngo MINEDIC yemeye amakosa, ngo iri gukora isesengura ngo harebwe uruhare buri wese afite abiryozwe.

Kuri uyu wa kabiri Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yabwiye Inteko rusange y’Abadepite ko yemera amakosa yabaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga imwe n’imwe yashowemo amafaranga ya Leta cyangwa ay’impano byatumye haba igihombo no kudindira kwayo ariko ngo ubu harimo gushakishwa ba nyirabayazana ngo babiryozwe.

Rwamukwaya Olivier Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro

Mu ngendo zitandukanye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yakoreye mu turere dutandukanye igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga Leta ishyiramo amafaranga iba yabonye nk’inguzanyo cyangwa impano.

Iyi komisiyo yasanze imishinga itandukanye yaradindiye, muri yo ni nk’umushinga wo kubaka inyubako z’ibigo byigisha imyuga VTC/Busogo na VTC/Kabarondo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier yitabye Inteko ishinga Amategeko ngo atange ibisubizo ku bibazo komisiyo yari yasanze muri iyo mishinga.

Rwamukwaya yemeye ibibazo byagaragajwe na raporo ya komisiyo birimo imikoranire itanoze y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) n’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa umushinga witwa Skills Development Project (SDP) n’idindira ryo kubaka VTC ya Busogo na VTC ya Kabarondo.

Yavuze ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga SDP habayemo imikoranire itanoze hagati ya WDA n’inzego z’ibanze ari zo zihagarariye abafatanyabikorwa ariko ngo iyo mikoranire yaravuguruwe.

Ati: “Nibyo koko mu gihe uyu mushinga washyirwaga mu bikorwa ntabwo hariho imikorere inoze hagati ya WDA n’uhagarariye abagenerwabikorwa (inzego z’ibanze) cyane cyane mu bijyanye no guhererekanya amakuru kugira ngo na bo nk’abayobozi bari hafi badufashe gukurikirana uyu mushinga.”

Ngo iyi mikoranire yaravuguruwe ngo ntaguturwa ibintu hejuru ku nzego z’ibanze kandi na zo ngo ibyo kurebera ibikorwa zibona nk’aho bikorwa n’undi bo bitabareba ngo byararangiye.

Ikindi cyuho cyari gihari ngo ni uko amenshi mu mashuri yubakirwaga inyubako atari afite ubuyobozi, ngo bituma WDA itabona amakuru yayifasha gukurkirana imyubakire yayo.

Ubu ngo mu ngamba zafashwe harimo ko imirimo ijyanye no kubaka amashuri y’ubumenyingiro yakorwaga ku rwego rw’igihugu ngo ubu izajya ikorwa n’urwego rw’akarere kabe ari ko kayikurikirana nk’uko gakurikirana imirimo yo kubaka amashuri asanzwe.

Imishinga minini yo ngo izajya ikurikiranwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kugira ngo haveho icyuho cy’uko urwego rwabaga rwikorera imishinga kandi ngo batabishoboye.

Ku idindira ry’inyubako za VTC Busogo na VTC Kabarondo, Rwamukwaya yavuze ko zadindijwe n’ibintu bitatu bikomeye, birimo kudakururikiza ibyo amategeko agenga isoko ryo kubaka inyubako nk’izi ateganya.

WDA ngo yatanze isoko kuri rwiyemezamirimo wubaka ariko yibagirwa uzagenzuro uko yubaka. Ngo abashinzwe gukurikirana uko amafaranga ya Leta akoreshwa bahagaritse iyo mirimo basaba WDA gushyiraho n’umugenzuzi ariko ngo mu gihe uzagenzura imyubakire agishakishwa, amafaranga y’umushinga ahita ajyanwa mu bindi byihutirwaga.

Umugenzuzi w’imyubakire yabonetse ya mafaranga ataraboneka ariko n’aho amafaranga abonekeye rwiyemezamirimo wari waratangiye umushinga ahita awuta.

Rwamukwaya Olivier yabwiye abagize Inteko ishinga Amategeko ko inkuru nziza ari uko babonye undi rwiyemezamirimo ndetse ngo ubu imirimo igeze ku kigero cya 90%.

Abadepite bavuga ko uko bakurikirana rwiyemezamirimo uba utarujuje amasezerano ngo n’uwayamusinyishije aba agomba gukurikiranwa kuko ngo bafatanya mu buriganya.

Hon. Ruku Rwabyoma yagize ati: “Rwiyemezamirimo ntiyagira ingufu adafite ubufatanye na bamwe bakorana muri ayo  masezerano. Ubwo dukurikirana Rwiyemezamirimo utarujuje amasezerano ye n’uwafatanyije na we akamwishyura 90% kandi yarakoze 15%, uwo na we akwiye kubiryozwa.

Rwamukwaya yavuze ko Minisiteri irimo gukora isesengura ku wagize uruhare muri ibyo bihombo, ari uwo ku rwego rwa Leta cyangwa rwiyemezamirimo ngo abe yabiryozwa.

Ati: “Ku kibazo cyo kumenya uwo igihombo kizabazwa, nka Minisiteri y’Uburezi twiyemeje gukora isesengura tukareba uruhare rwa buri muntu muri ibi ngibi byabaye. Buri muntu azabazwa ibigendanye n’uruhare yagize kugira ngo havuke ibibazo byavutse.”

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish