Iyo utatse inyemezabwishyu yemewe uba uhomba unahombya abandi
Imisoro nibwo buryo bwizewe igihugu gishingiraho cyubaka amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi bikorwa rusange by’ingirakamaro kuri benshi. Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kigaragaza ko mu misoro inyuranye gikusanya umusoro ku nyongeragaciro utangwa n’umuguzi wa nyuma ariwo musoro mwinshi cyakira. Kutawutanga ni ukwihombya no guhombya abandi.
Nta wishimira kugenda mu muhanda mubi, kubura servisi runaka ku bitaro cyangwa kubibura hafi, kumva ko hari abana bagikora urugendo rurerure bajya ku mashuri, amashanyarazi cyangwa amazi macye, n’indi mishinga y’iterambere igihugu kifuza ntibihite bigerwaho…nta kindi ni amafaranga macye, muri iki gihe aho igihugu kivana hanini ni mu misoro y’abagituye.
Kugeza ubu ariko Ikigo cy’igihugu kiyikusanya gisoresha abasoreshwa bose hamwe 233 010 (banditse) muri aba abasoreshwa bato barimo ni 230 924, abaciriritse ni 1 714 naho abareshwa banini ni 372 gusa.
Aba basoreshwa batanga imisoro ku bicuruzwa, servisi n’ibindi sibo bonyine bashobora gutunga igihugu gikeneye ubukungu butera imbere. Hiyongeraho n’abantu bose bajya kugura ibintu bakeneye, ku mafaranga bishyuye haba harimo n’umusoro ku nyongeragaciro (TVA).
Uyu musoro wa VAT (Value Added Tax) niwo ugize igice kinini cy’imisoro ikusanywa mu gihugu (hejuru ya 40%), buri munyarwanda agize ubushake bwo gusaba umucuruzi inyemezabwishyu nyayo ko yawutanze hakusanywa imisoro irenze cyane iboneka ubu.
Ubu hari imashini zabugenewe za EBM zifitwe n’abacuruzi zigaraza ko umuguzi yaguze igicuruzwa kandi yagitanzeho uyu musoro. Nubwo hari abacuruzi baba badashaka kuyitanga kubera inyungu zabo bwite. Hari n’ababeshya abaguzi bakabaha inyemezabwishyu biyandikiye.
Abanyarwanda benshi baracyafite kugononwa gusaba inyemezabwishyu ya EBM, ubyungukiramo ashobora kuba umucuruzi uba ushaka inyungu y’umurengera, ubihomberamo ni umuguzi udatanze umusoro utuma hakorwa bya bikorwa by’iterambere bifite inyungu kuri benshi.
Abanyarwanda bashishikarizwa gukangukira gusaba inyemezabwishyu za EBM ku bicuruzwa baguze kugira ngo bagire uruhare mu kwiyubakira igihugu.
Imisoro ikusanywa mu gihugu ubu niyo igize igice kinini (hejuru ya 60%) cy’ingengo y’imari y’u Rwanda.
Imibare igaragaza ko hagiye habamo kuzamuka kwayo, nubwo hagikenewe uruhare rwa buri wese mu kugira ubushake bwo gutanga umusoro, cyane cyane uyu musoro utangwa n’umuguzi wa nyuma.
Mu myaka itandatu ishize hakusanyijwe imisoro ku buryo bukurikira;
2011/12 hakusanyijwe miliyari 556Rwf
2012/13 hakusanyijwe miliyari 651Rwf inyongera ya 17,3%
2013/14 hakusanyijwe miliyari 763Rwf inyongera ya 17,1%
2014/15 hakusanyijwe miliyari 859Rwf inyongera ya 12%
2015/16 hakusanyijwe miliyari 986Rwf inyongera ya 14%
2016/17 hakusanyijwe miliyari 1 086Rwf inyongera ya 10%
Umwaka ushize imisoro myinshi yavuye mu rwego rw’abikorera (79%) naho iyavuye mu rwego rwa Leta ni 21%.
Kwaka inyemezabwishyu ya EBM kucyo uguze cyangwa servisi uhawe ni ingenzi mu kwiyubakira igihugu.
UM– USEKE.RW
1 Comment
RRA nayo hari ikintu cy’ingenzi yibagirwa; Kuki abacuruzi badashyira ibiciro ku bicuruzwa? Kugeza ubu ibiciro biterwa nuko umuguzi agaragara. Muri macye wishyura ‘mu ibanga’ hanyuma ngo usabe EBM ibishyire ku mugaragaro! Ex-MINICOM yaragerageje ntibyakunda. RRA nayo ikwiye gukora iyo bwabaga. Kuki se za NAKUMATT, SIMBA, zibishobora? Kandi nta kibazo habe na kimwe cy’umusoro turazumvaho.
Comments are closed.