Digiqole ad

Indagu kuri batatu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS7

 Indagu kuri batatu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS7

Dream Boys, Christopher na Bulldogg hari umwe uzegukana iri rushanwa

Hasigaye igitaramo kimwe cya FINAL kizatangirwamo igihembo nyamukuru ku muhanzi uzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7. Dream Boys, Christopher na Bulldogg barahabwa amahirwe.

Dream Boys, Christopher na Bulldogg hari umwe uzegukana iri rushanwa

Guhera ku gitaramo cya mbere cy’ i Huye, aya mazina niyo yagiye agarukwaho cyane n’abanyamakuru bakurikiranye ibitaramo by’iri rushanwa.

Nubwo bahurizaga kuri ayo mazina, abo bahanzi nabo hari ibyo bagiye barushanya mu bitaramo bine {4} bamaze gukora bishobora gutuma habaho gutungurana ku munsi wa nyuma.

Kugeza ubu haribazwa umuhanzi umwe mu bahanzi 10 uzegukana iri rushanwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017 kuri stade Amahoro i Remera.

Impamvu bahabwa amahirwe!!!

Dream Boys: Itsinda rya Dream Boys niryo rikuru muri iri rushanwa. Platini na TMC bagize iri tsinda bamaze kwitabira iri rushanwa inshuro esheshatu mu nshuro indwi rimaze kuba.

Guhera ku gitaramo cya mbere nibo bahanzi bagarutsweho cyane ku myambarire myiza yabaranze n’uburyo bitwara kuri stage n’ababyinnyi babo. Ibi bikajyana n’uburyo bahuza amajwi yabo, banavugisha abafana babo mu gihe barimo kuririmba.

Mu zindi nshuro zose bitabiriye iri rushanwa bari kumwe n’andi mazina akomeye mu muziki ntibigeze barenga umwanya wa kane. Bitandukanye cyane n’abo bahanganye ubu.

Christopher: Uyu ni umwe mu bahanzi bafite ijwi rikunzwe cyane n’umubare munini w’igitsina gore bitewe n’uburyo aririmba indirimbo ze zivuga ku rukundo.

Mu bitaramo bine bimaze kuba, Christopher yerekanye ko afite inyota yo kwegukana iri rushanwa cyane cyane mu gitaramo cy’i Ngoma.

Kuba mu mwaka wa 2016 yaraje ku mwanya wa kabiri ahigitse Bruce Melodie wahabwaga amahirwe menshi ku murusha, biri mu bituma agarukwaho cyane ku banyamahirwe b’uyumwaka.

Bulldogg: Iri rushanwa ritangira Bulldogg yagarutsweho cyane ko ashobora kuryegukana bitewe n’uburyo abafana bo mu ntara bakunda injyana ya HipHop.

Ntiyashoboye kwerekana imbaraga nk’izo abantu bari bamwitezeho ugereranyije n’andi marushanwa yitabiriye uko yitwaraga.

Uyu muraperi impamvu ashyirwa ku rutonde rw’abahanzi bahabwa amahirwe, ni uburyo i Kigali ashobora kwitwara neza. Mu gihe yaba arushije abandi bigaragarira buri wese akaba yanahita arihabwa mu buryo butunguranye.

Ibi byabaye muri Guma Guma ya gatatu yegukanywe na Riderman wari uhanganye na Knowless aho abantu bari bicaye muri stade, abari mu kibuga cy’umupira w’amaguru bahurije hamwe urwamo bavuga izina rye.

Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa ngaruka mwaka guhera muri 2010. ryitabirwa n’abahanzi 10 baba bakunzwe kurusha abandi mu gihugu. Buri muhanzi wese utararijyamo ahorana inzozi zo kuza ryitabira umunsi umwe.

Biba amahirwe ku bahanzi yo guhura n’abafana babo bo mu ntara ku buryo buboroheye. Bikaba akarusho ku muhanzi ukiri muto uba ugomba gukoresha imbaraga nyinshi ngo yiyerekane.

Aho iri rushanwa ritangiriye kubera mu Rwanda, ryagize uruhare runini ku bahanzi batari bamenyereye kuririmba by’umwimerere ‘Live’. Ubu kuririmbira kuri CD “Playback” byaracitse.

Uyu mwaka iri rushanwa riregukanwa nande?!!!!

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Irushanwa nirya DREAM BOY

  • Njye amahirwe ndayaha dream or Chris

  • nicya dream boyz ntawundi

Comments are closed.

en_USEnglish