Month: <span>April 2017</span>

I Musanze, abanyonzi ngo imisanzu yabo ikiza umuyobozi wabo gusa

Abatwara abantu n’ibintu ku magare (bazwi nk’abanyonzi) mu mujyi wa Musanze bibumbiye muri koperative CVM (Cooperative des vélos de Musanze) baravuga ko bamaze imyaka itatu batanga amafaranga y’umusanzu wa buri munsi  ariko ko batazi irengero ryayo, bagashinga abayobozi babo kurigisa aya mafaranga kuko umuyobozi wa koperative ubu yabaye umuherwe, we akisobanura avuga ko afite imitungo […]Irambuye

Niyitegeka (Sebu) yifashishije icupa ngo areshye n’umukobwa

Niyitegeka Gratien  abenshi bazi nka Sekaganda, Ngiga cyangwa  Seburiko amazina yagiye yitwa kubera filime zitandukanye yagiye agaragaramo, yifashishije icupa rya Fanta ngo areshye n’umukobwa abantu birabasetsa bikomeye. Uyu musore ni umwe mu bakinnyi ba cinema barimo gukurikiranwa cyane ku mbuga nkoranya mbaga kubera urwenya rwinshi mu mikinire ye. Ubwo yarimo akina agace ka filime yitwa […]Irambuye

Macedonia: Abigaragambya binjiye mu Nteko bakubita Abadepite

I Skopje mu murwa mukuru wa Macedonia, abantu  200 bariho bigaragamya binjiye mu Nteko ishinga bambaye ibibahisha amasura (masks) bakubita Abadepite nyuma y’uko izi ntumwa za rubanda zemeje ko umwe muribo ukomoka muri Albania atorerwa kuyobora Umutwe w’Abadepite. Uretse intumwa za rubanda na Minisitiri w’Intebe ukuriye ishyaka ry’Abasosiyalisite b’Abademokarate witwa Zoran Zaev na we yakubitiwe muri […]Irambuye

Inkongi y’umuriro mu Gakinjiro ka Gisozi

Muri iki gitondo inkongi y’umuriro yibasiye agace k’ubucuruzi hafi y’inyubako ya Etage y’ishyirahamwe ADARWA mu Gakinjiro ku Gisozi. Imirimo yo kuzimya uyu muriro ubu iri gukorwa na Police ishami rushinzwe kurwanya inkongi. Iyi nkongi ntibiramenyekana icyayiteye ariko umwe mu bahakorera witwa Emmanuel Mugabo yabwiye Umuseke ko bakeka ko icyayiteye ari amashanyarazi. Abacururiza hano bagerageje gusohora […]Irambuye

Big Dom yasohoye indirimbo ivuga k’ubuzima bw’ababa mu mahanga

Umuhanzi Cyubahiro Dominique wamamaye nka Big Dom mu ndirimbo yise ‘Igishwi’, yashyize hanze indirimbo yise “Twakaniye” ivuga k’ubuzima bw’abanyarwanda baba mu mahanga. Big Dom umaze igihe mu Bufaransa, avuga ko iyo ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kwerekana uburyo abantu baba mu mahanga bakorana umuhate “Gukanira” ngo biteze imbere. Mu ndirimbo ye “Twakaniye”, Big Dom avuga […]Irambuye

GUTABARANA: Mukurira batemeye inka imwe yashumbushijwe 4

Gutabarana no gufashanya mu kaga ni kimwe mu biri mu muco w’abanyarwanda bikaba n’ubumuntu abantu muri rusange bagira. Urugo rwa Ferdinand Mukurira na Kayitesi rwatewe n’abagizi ba nabi tariki 04 Mata 2017 batema inka bari bafite biyiviramo gupfa. Abantu baramutabaye bamushumbusha inka enye zirimo imwe ubu ihaka. Abakekwaho kwica inka ye batatu ubu bari mu […]Irambuye

Episode 85: Gaju yiyunze kuri Brown baca ukubiri na Mama

Gaju-“Wooooow! Ndarota cyangwa? Nelson! Ni wowe?” Gaju natunguwe no kubona yahise ahaguruka aza yihuta nanjye nihuta musanga mugwamo ndamugumana hashize akanya byatunaniye kurekurana, John-“Aba bana se mwo kabyara mwe bararekurana bigenze gute ra?” Bose-“Hhhhhhh!” Njye na Gaju twakanzwe n’inseko yabo maze turarekurana nkomeza kumwitegereza disi ibyishimo byari byinshi muri twe, Gaju-“Mana wee! Mbega ukuntu nari […]Irambuye

Ngoma: Abagabo babiri bishe abagore ‘babo’ bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma uyu munsi rwahanishije igifungo kiruta ibindi mu Rwanda abagabo babiri bo mu mirenge ya Rurenge na Jarama bahamijwe icyaha cyo kwica abagore ‘babo’. Izi manza zombi zasomewe aho ibyaha byabahamye babikoreye imbere y’imbaga y’abaturage, ibintu abaturage bashimye kuko ngo biha isomo abandi ko kwica ari bibi n’uwabitekerezaga agacogora. Bihoyiki Jean de […]Irambuye

Umugabo usa neza neza na Lionel Messi ari kwamamara cyane

Hose arasa na Lionel Messi. Ni umunya-Iran witwa Riza Perestes ubu uri kwamamara cyane mu burasirazuba bwo hagati n’ahandi ku isi kubera ko asa mu buryo bugaragara n’icyamamare Lionel Messi. Ubu ari kugaragara cyane mu itangazamakuru bamubaza kuri uku gusa n’icyamamare, aho batandukaniye ni ku gice cy’inda gusa aho uyu Riza we ubona ko abyibushye […]Irambuye

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK, Crystal Telecom na I&M Bank

*Agaciro k’umugaban wa I&M Bank kamanutseho amafaranga atanu (5 Frw) *Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho ifaranga rimwe (1 Frw) Kuri uyu wa 27 Mata, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom, I&M Bank na Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 4 934 000. Ku isoko hacurujwe imigabane 43 800 ya I&M […]Irambuye

en_USEnglish