Digiqole ad

Niyitegeka (Sebu) yifashishije icupa ngo areshye n’umukobwa

 Niyitegeka (Sebu) yifashishije icupa ngo areshye n’umukobwa

Niyitegeka Gratien  abenshi bazi nka Sekaganda, Ngiga cyangwa  Seburiko amazina yagiye yitwa kubera filime zitandukanye yagiye agaragaramo, yifashishije icupa rya Fanta ngo areshye n’umukobwa abantu birabasetsa bikomeye.

Niyitegeka (Sebu) yifashishije icupa ngo areshye n’umukobwa

Uyu musore ni umwe mu bakinnyi ba cinema barimo gukurikiranwa cyane ku mbuga nkoranya mbaga kubera urwenya rwinshi mu mikinire ye.

Ubwo yarimo akina agace ka filime yitwa ‘Seburikoko’, yabonye umukobwa bagombaga gukinana amusumba ahita yikorera icupa ngo bareshye.

Gratien witegura kuzuza imyaka 40 y’amavuko, ngo ibintu byo gushaka ntabwo akunze kubitindaho cyane nk’umwe mu mishanga yihutirwa kuri we. Gusa isaha iramutse igeze yashaka no ku myaka 50.

{Sebu} ngo yakundanye n’umukobwa umwe gusa mu buzima bwe. Nyuma baza gutandukana uwo mukobwa agiye gukomereza amashuri ye mu mahanga.

Ahamya ko urukundo ari ikintu gitegurwa atari ugupfa kumva ushatse gukundana ugahita ushaka uwo mukundana yita ko ari ukubeshyana.

Kumara igihe kinini mu kazi, nabyo biri mu mpamvu zituma atitekerezaho ngo abe yanabona umwanya wo kujya mu rukundo. Nubwo ngo abona inkundo z’ubu ari izishirana n’umunsi zitajya ziramba.

https://www.youtube.com/watch?v=-jbfRVVFP2Q

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • @umuseke.rw,umuntu ufite imyaka 40 mumwita umusore?

  • Mureke kumushinyagurira rwose: Gratien ku myaka ye 40 ni umusaza ukiri ingaragu!

Comments are closed.

en_USEnglish