Inkongi y’umuriro mu Gakinjiro ka Gisozi
Muri iki gitondo inkongi y’umuriro yibasiye agace k’ubucuruzi hafi y’inyubako ya Etage y’ishyirahamwe ADARWA mu Gakinjiro ku Gisozi. Imirimo yo kuzimya uyu muriro ubu iri gukorwa na Police ishami rushinzwe kurwanya inkongi.
Iyi nkongi ntibiramenyekana icyayiteye ariko umwe mu bahakorera witwa Emmanuel Mugabo yabwiye Umuseke ko bakeka ko icyayiteye ari amashanyarazi.
Abacururiza hano bagerageje gusohora ibintu byabo bimwe ngo bidakongoka, Police nayo yahise itabara itangira imirimo yo kuzimya umuriro.
Turacyakurikirana iyi nkuru…
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW