Month: <span>April 2017</span>

I Mukarange: Yishe umuturanyi we ngo yamwibye telephone

Kayonza – Umugabo Rutaburingoga Jean Pierre akurikiranyweho gukubita bikavamo gupfa kwa Rutaburingoga Bonaventure amushinja kumwiba telephone. Byabereye aho baturanye mu mudugudu wa Kivugiza mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange. Umwe mu baturage batabaye wo muri uyu mudugudu utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko hari saa munani z’ijoro ryakeye nibwo Rutaburingoga w’ikigero cy’imyaka 30 yapfiriye […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari mu Rwanda

Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye bamaze kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame. Baje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Uruzinduko rwa Hailemariam Desalegn mu Rwanda rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi usanzwe utajegajega nk’uko byemejwe na Perezida […]Irambuye

Impunzi 194 z’Abanyarwanda zatahutse ziva muri DR Congo

Rubavu – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa wa Corniche hakiriwe abari impunzi z’Abanyarwanda 194 zivuye mu Ntara ya Kivu ya ruguru mu bice bya Masisi, Karisimbi, Rubero, Kalehe, Walikare, Nyiragongo, Rutshuru, Masisi no ku kirwa cy’Idjwi. Aba batashye uyu munsi bakurikiye abandi 271 bari batashye mu […]Irambuye

Nahisemo gukora ‘Injyaruwa’ nirinda uwo twahangana- Mr Kagame

Umuhanzi Kagame Eric cyangwa se Mr Kagame mu muziki, yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo iri mu njyana benshi bita ‘injyaruwa’ yise ”Ntimubimbaze”. Avuga ko yahisemo iyo njyana yirinda undi muhanzi uzaza kumuvogera. Mr Kagame uhimbwa izina rya ‘Njyaruwa’ n’abandi bahanzi bakora umuziki, asanga aho umuziki w’u Rwanda ugeze urimo abahanzi benshi b’abahanga bakora injyana zitandukanye. […]Irambuye

Nyanza: Umukozi w’Umurenge yatewe ubwoba, aratabaza, birangira afunzwe

Pascal Masabo umukozi ushinzwe  ubutegetsi n’Imali mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza mu gihe yari agisaba ko hakorwa iperereza ku bantu baherutse kumwirukankana mu  masaha y’ijoro avuye ku kazi. Ku mugoroba wo ku wa kane w’icyumweru gishize Pascal Masabo yabwiye Umuseke ko yaraye yirukankanywe na DASSO […]Irambuye

Nshuti Savio azajya mu Bubiligi gukora igeragezwa muri KAA La

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 Nshuti Diminique Savio yabonye ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa mu ikipe yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi, KAA La Gantoise. Tariki 15 Nyakanga 2015 nibwo Rayon sports yasinyishije abakinnyi barindwi (7) bavuye mu Isonga FC. Bayifashije gutwara igikombe cy’amahoro 2016 banafite amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona […]Irambuye

Ntacyo Nyamitali P yicuza ku muziki akora

Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi badashidikanywaho ku buhanga afite mu miririmbire ye. Kuba ubu atumvikana cyane nka mbere akiri muri Gospel ngo nta kintu na kimwe abyicuzamo. Byagiye bigarukwaho kenshi n’abafana, abakunzi b’umuziki w’uyu muhanzi bavuga ko atari akwiye kuva muri Gospel ngo ajye mu njyana zisanzwe ‘Secular Music’. Ku ruhande rwe aza kugenda […]Irambuye

Huye imbere kuri Malaria…Hatangijwe ibikorwa byo kuyihashya

*Mu kwezi kwa kabiri abantu 60 000 muri Huye babasanzemo Malaria. Mu mezi atatu ashize, akarere ka Huye kaje imbere mu kugira abarwayi benshi ba Malaria. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria hanatangizwa ibikorwa byo kurwanya Malaria, muri aka karere hatangijwe ibikorwa byo gutera imiti yica imibu. Muri iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Simbi, […]Irambuye

Episode 84: Brown abaye agifungurwa asanga Dovine yiruka ku gasozi

Tukireba ukuntu Dovine yirukaga mu muhanda kibuno mpa amaguru imodoka zifunga amaferi ari nako abantu basakuza bamwe bamwirukanka inyuma abandi bava mu nzira John yahise avuga, John-“Dore re? Inka yanjye? Uriya mukobwa w’ikirara se noneho arasaze?” Fiston-“Yampaye inka! Dore ngo arakwetura kweli kweli! Ayiwe yari imuhitanye, Eeeeh! Reka nkinge amaso simbibone!” Aliane-“Yesu wee! Wa mugani […]Irambuye

Peace Cup 1/8: APR FC yatomboye Sunrise, Rayon itombola Musanze

Amakipe 15 yamaze kubona itike ya 1/8 cy’igikombe cy’amahoro nyuma yo gusezerera amakipe yiganjemo ayo mu kiciro cya kabiri mu ijonjora ry’ibanze, imikino yakinwe hagati muri iki cyumweru. APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize yatomboye Sunrise FC naho Rayon sports ifite igikombe giheruka yatomboye Musanze FC. Kuri uyu wa kabiri tariki 25 […]Irambuye

en_USEnglish