Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK, Crystal Telecom na I&M Bank ya miliyoni 4,9

 RSE: Hacurujwe imigabane ya BK, Crystal Telecom na I&M Bank ya miliyoni 4,9

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Agaciro k’umugaban wa I&M Bank kamanutseho amafaranga atanu (5 Frw)
*Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho ifaranga rimwe (1 Frw)

Kuri uyu wa 27 Mata, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom, I&M Bank na Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 4 934 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko hacurujwe imigabane 43 800 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga 4 599 000, yacurujwe muri ‘deals’ eshatu ku mafaranga 105 ku mugabane. Agaciro k’umugabane wa I&M Bank kasubiye inyumaho amafaranga atanu kuko ejo hashize uyu mugabane wari ku mafaranga 110.

Hanacurujwe imigabane 1 000 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 245 000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 245 ku mugabane. Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho ifaranga rimwe kuko ejo hashize wari ku mafaranga 244.

Hacurujwe kandi imigabane 1 000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 90 000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe ku mafaranga 90 ku mugabane ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitanu (5) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 435 800 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga ari hagati ya 243 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 336 600 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 136 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 41 100 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, ariko nta ubusabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Hari kandi imigabane 98 500 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 110, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 3 500 000 ku mafaranga ari hagati ya 101 – 104 ku mugabane, ariko ku isoko hari impapuro zifite agaciro k’amafaranga 3 000 000 zigurishwa ku mafaranga 104 ku mugabane.

Source: RSE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish