Digiqole ad

Big Dom yasohoye indirimbo ivuga k’ubuzima bw’ababa mu mahanga

 Big Dom yasohoye indirimbo ivuga k’ubuzima bw’ababa mu mahanga

Big Dom yashyize hanze indirimbo ivuga k’ubuzima bw’ababa mu mahanga

Umuhanzi Cyubahiro Dominique wamamaye nka Big Dom mu ndirimbo yise ‘Igishwi’, yashyize hanze indirimbo yise “Twakaniye” ivuga k’ubuzima bw’abanyarwanda baba mu mahanga.

Big Dom yashyize hanze indirimbo ivuga k’ubuzima bw’ababa mu mahanga

Big Dom umaze igihe mu Bufaransa, avuga ko iyo ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kwerekana uburyo abantu baba mu mahanga bakorana umuhate “Gukanira” ngo biteze imbere.

Mu ndirimbo ye “Twakaniye”, Big Dom avuga ko nubwo kuba i mahanga bitoroshye, iyo wibuka icya kujyanye bigutera umwete wo gushaka kuzataha ufite icyo wagezeho, kandi ngo kenshi ubigeraho kuko hariya iyo wakoze uraronka.

Ibyiza bitatse u Rwanda, nindi ngingo Big Dom agarukaho muri iyi ndirimbo. avuga ku byiza abanyarwanda bagezeho, anishimira cyane imiyoborere myiza iranga u Rwanda kuko ariyo yarugejeje ku iterambere rirugaragaramo ubu.

Mu mishanga afite, Big Dom arashaka gushyira hanze Album iriho indirimbo 12 muri uyu mwaka. Mbere y’aho ariko, arashaka guha abakunzi be indirimbo y’urukundo.

Ati “Abafana bange bamenyereye ku ndirimbo z’urukundo, kandi koko nizo zigera ku mitima ya benshi. Ubu niwo mushinga ngiye gukurikizaho”.

Indirimbo “Twakaniye” ya Big Dom iri mu njyana ya Hip Hop, yakorewe mu gihugu cy’Ubufaransa n’umu  producer witwa Fabrice Touch. Video yayo nayo Big Dom yemeza ko mu minsi mike iza kuba iri hanze.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish