Digiqole ad

Inama ya komite nyobozi ya FIFA ishobora kubera mu Rwanda mu Ukwakira

 Inama ya komite nyobozi ya FIFA ishobora kubera mu Rwanda mu Ukwakira

Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino uri mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko yishimiye uko perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abanyarwanda muri rusange bakunda umupira w’amaguru. Bishobora gutuma u Rwanda rwakira inama ya komite nyobozi ya FIFA ibera i Kigali muri uyu mwaka.

Gianni Infantino ngo yishimiye u Rwanda
Gianni Infantino ngo yishimiye u Rwanda

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA  Gianni Infantino ari mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, yasobanuye uruhare rwa FIFA mu mushinga wa Hotel ya FERWAFA.

Uyu mugabo yavuze ko akurikirana amakuru y’u Rwanda kuko ari igihugu yishimiye kuva muri Gashyantare 2016 (muri CHAN) ubwo yazaga kwiyamamaza mbere y’uko atorwa.

Ngo yashimiye kuba abanyarwanda bakira neza abashyitsi kandi bakunda umupira by’umwihariko H.E perezida Paul Kagame bagiranye ibiganiro birambuye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abajijwe niba koko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira inama zikomeye nk’inama y’intekorusange ya FIFA yasubije ko bishoboka cyane.

Infantino yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyiza. Gifite umujyi mwiza, maze kumenyera kuko nywujemo inshuro eshatu. Kigali ituwe n’abantu bazi kwakira ku buryo ntashidikanya kwemeza ko mushobora kwakira ibikorwa bikomeye. Mbibiye ibanga, hari igitekerezo kitaremezwa gusa birashoboka cyane ko inama ya komite nyobozi ya FIFA uyu mwaka yabera mu Rwanda mu Ukwakira. N’izindi zisumbuyeho zishobora kuzakurikiraho”

Iyi nama iterana buri mwaka igizwe n’abanyamuryango 34. Barimo abanya-Afurika umunani; Samoura Fatma (Senegal), Nyantakyi Kwesi (Ghana), Omari Constant (DR Congo), Lydia Nsekera (Burundi), Abo Rida Hany (Misiri), Bounchamaoui Tarek (Tunisia), Visi perezida wa CAF Camara Almamy Kabele (Guinea) n’umuyobozi wa CAF Issa Hayatou (Cameroun)

Infantino yabwiye abanyamakuru ko yishimiye ukuntu abanyarwanda bakunda umupira
Infantino yabwiye abanyamakuru ko yishimiye ukuntu abanyarwanda bakunda umupira

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish