Digiqole ad

Episode 25: Jojo ngo ntiyaba mu cyaro, yigiriye mu mujyi…Abandi bahawe akazi keza batakekaga

 Episode 25: Jojo ngo ntiyaba mu cyaro, yigiriye mu mujyi…Abandi bahawe akazi keza batakekaga

Gaju- “Nelson! Bite? Twari twakubuze! mbega kuzerera”

Njyewe- “Ooh! Pole sha mvuye hepfo hariya ku gacentre ahubwo akira ibi nzanye ugende utegure nanjye ndaje ngufashe”

Gaju yapfunduye gato mbona ariyamiye maze agenda yihuta nanjye nicara gato aho Sogokuru na Nyogokuru na Gasongo bari bari kugariniza Mama Brown na Jojo na Kenny

Kaka-“Nuliso! Ese ko ndeba wagiye ugahera?”

Njyewe-“Nyogoku! Nari nagiye hepfo ku gacentre mpura n’umuntu ansaba ko mufasha nanga kumwirengagiza”

Kaka-“Ni uko ni uko mwana wa, wenda nawe hari aho muzahurira agufasha, dore ngaho jya gucana mu ziko ijoro riraguye”

Njyewe-“Yego Nyogoku!”

Narihuse nsanga Gaju amaze guterekaho, nanjye mufasha gutunganya ibindi ari nako tuniganirira.

Gaju-“None se Nelson, wishe umuzungu hehe?”

Njyewe-“Hhhhh! Wahora n’iki ko nanjye ngize amahirwe ngahura n’umugisha mu nzira nawusuhuza ukampamaho, ahubwo usenge Imana ugume muri uru rugo”

Gaju-“yego sha! Maze ndi ku mavi, humura ntugenda rwose none se ngo bigenze gute?”

Njyewe-“Sha ngeze hariya hepfo ku ga centre…….”

Gaju namubwiye byose aratangara cyane maze aransimbukira arampobera.

Gaju-“Yoooh! Mbega byiza! Mana weeee! Humura Imana iri kumwe natwe kandi nibikora ni ukuri tuzayitura ituro riyikwiye, sha nanjye rero niriwe kwa Gasongo ndi kubafasha gutonora ibishyimbo nabonye afite ababyeyi bafite ubwuzu, burya uburere mufite bufite aho buva, uzi ukuntu banyishimiye!”

Njyewe-“Woooow! Byiza cyane sha! Wahuye na Mabukwe wawe?”

Twese-“Hhhhhh!”

Gaju-“Yego sha!”

Twakomeje guteka ibiryo birashya turarura tujyana mu nzu ubundi duhamagara Nyogokuru, Gasongo, Kenny na Jojo barinjira, dutangira kurya maze dusoje,

Kaka-“Bana ba murakoze, sinari mperutse kumva impumuro y’urukarango”

Njyewe-“Murisanga Nyogoku!”

Kaka-“Yewe, mutategereza Umuganji wanjye, buriya yahuye n’abandi bagabo bari mu misango”

Njyewe-“Yego Nyogoku ahubwo mu gitondo hari aho tuzindukira, udufatire iry’iburyo”

Jojo-“Iiiiii! Turasubira mu mugi, ntiwumva ahubwo reka ntangire nzinge!”

Njyewe-“Oya Jojo,  Mama Gaju! Cya gihe nagiye hariya hepfo ku ga Centre ……..”

Namaze kubabwira byose ntacyo nsimbutse maze Mama Gaju ahita ambwira,

Mama Gaju-“Yoooh! Ni ukuri Imana yumve abayo maze natwe twubure umutwe twongere tubeho tubesheho n’abandi”

Njyewe-“Ubwo rero murirare ku ibaba mu gitondo kare kare inkoko niyo ngoma”

Jojo-“Njyewe ntimumbare mu bajya muri ibyo bishanga byanyu…

Njyewe-“Nta kibazo uzasigarane na Kenny mube hafi ya Nyogokuru tuzaza tubasanga”

Gasongo-“Nelson! Urakoze cyane kandi twizere ko Imana yatumye biba izi impamvu yabyo”

Njyewe-“Ngaho reka tujye kwegeka umusaya, Nyogoku! Mugire ijoro ryiza”

Kaka-“Yego mwana wa, Imana ibarinde”

Ubwo twafashe akayira kajya kwa Gasongo tugezeyo nk’ibisanzwe Kaliza aza kudufungurira turinjira maze twegeka umusaya.

Mu gitondo Gasongo ni we wabyutse mbere, nanjye ndabyuka twitera utuzi dusezera Kenny n’abandi turamanuka tugeze mu rugo dusanga Mama Gaju na Gaju bahagaze hanze duhita tumanuka tuganira twerekeza kuri cya kibaya cya Rwezi.

Twagezeyo turi mu ba mbere abandi batangira kuza badusanga, dutegereza abaduha amabwiriza, hashize akanya tubona umugabo araje umwe wari wambaye bote araje ntangira kurangaguzwa hose ngo ndebe ko nabona na wawundi wampaye gahunda ariko ndaheba.

Batangiye guhamagara abanditse banabaha ibikoresho basaruriramo icyayi binjira batangira n’akazi, hasigara bacye natwe turimo maze uwatangaga ibikoresho aba aravuze.

We-“Hari undi wiyandikishije muri mwe ntahamagaye?”

Twese ubwo twaracecetse kuko ntitwari twanditse ubundi ahita akomeza.

We-“Abandi rero mutahe imyanya yuzuye”

Yamaze kuvuga gutyo ahita yinjira mu cyayi ajya gukoresha abandi hashize umwanya duhagaze sinzi ukuntu narebye hirya gato mbona abagabo batatu baza aho twari turi, ndebye neza mbona wa mugabo narangiye inzu ari hagati yabo maze nanjye ndanyonyomba ngenda ngana aho yari kunyura.

Akihagera nahise mwegera ahita ngira amahirwe ahita ambona,

We-“Bite se sha?”

Njyewe-“Ni Byiza Boss! Twari twaje”

We-“Eeeh! Mwihangane natinze gato, none se ba bandi wambwiye bari he?”

Njyewe-“Bari hariya hirya rwose twabukereye niba bishoboka mudusabire natwe batwandike baduhe n’ibyo dusaruriramo”

We-“Eeeeh! Genda ubabwire baze hano tuvugane gato”

Ubwo nahise nkata nihuta njya aho ba Gasongo bari bari, mbabwira ko wa mugabo namubonye ndetse ko ambwiye ngo tuze tuvugane maze barankurikira tukimugeraho mbona aratangaye.

We-“Ni aba se?”

Njyewe-“Yego”

We-“Eeh! Uyu ni Mama wanyu?”

Twese-“Yego”

We-“Mana wee? Nonese harya mwese mwize amashuri atandatu yisumbuye?”

Twese-“yego”

We-“Nta wize se na kaminuza?”

Gaju-“Keretse Mama wenyine!”

We-“Oooh! My God, Mama ngwino hano gato tuvugane”

Mama Gaju yatambikanye na wa mugabo bajya hirya gato natwe dusigara aho ndetse bamazeyo akanya katari gato hashize akanya baragaruka badusanga aho twari turi maze wa mugabo ahita avuga,

We-“So, maze kuganira na Mama wanyu ho gato kandi muhumure akazi muraza kukabona”

Twese-“Koko se?”

We-“Nibyo muhumure muraza kukabona rwose, ahubwo ndagira ngo mbasobanurire neza ibyerekeye aka kazi mutangire muzi neza byose”

Twese-“Murakoze cyane ni ukuri”

We-“Ubundi twe turi uruganda rutunganya icyayi, duhingisha icyayi mu bishanga bitandukanye maze tukabisaruza kugeza bitunganyijwe mu ruganda, nkibabona nkubiswe n’inkuba rwose ngize n’agahinda kubona abasore beza nkamwe, umukobwa utagira uko asa yewe n’uyu mumama mwiza mwemera kuza gufata akazi nk’aka, binyeretse ko mufite ubushake bwo gukora kandi byongeye mufite guca bugufi gutangaje.

Rero ngiye kuba mbagize ba Gapita buri wese ndamuha lisiti y’abantu mirongo itatu azajya yandikira imibyizi buri munsi ako niko kazi kanyu, hanyuma ngiye gukora uko nshoboye mvugane n’ababishinzwe iwacu mu ruganda ni ukuri nyuma y’igihe gito Imana niba ibikunze mwabona akazi keza iwacu mu ruganda ndabizi harimo imyanya”

Twese-“Ooooh my God! Ni byo koko?”

We-“Yes of course! Hano rero ba Gapita bahembwa ibihumbi bitatu ku munsi naho bariya basarura bagahembwa igihumbi na Magana atanu ku munsi, reka nze mbarebere ayo ma lisiti mutangire n’akazi ahubwo nonaha”

Akivuga gutyo buri wese yikije umutima maze ikizere gitaha mu ndiba y’imutima yacu reka kuri njye ho byari ibindi bindi, nashimiye Imana mu mutima ndetse nyiragiza n’ibiri imbere kuko byose twari tumaze kubona ntawari ubyiteze.

Hashize akanya wa mugabo aduha ama lisiti maze aratubwira,

We-“Uriya mugabo mwasanze ahamagara abantu niwe muzajya musigira izi lisiti ndetse mukazifata no mu gitondo, guhamagara abakozi byo bizajya biba mu gitondo saa sita bagiye mu kiruhuko na saa kumi batashye, akazi keza rero!”

Twese-“Murakoze cyane!”

Ako kanya twatangiye akazi izuba riva ndetse saa sita zigeze turahamagara buri mukozi amenya Gapita we, bahise batumenya nimugoroba ho bazaga badusanga aho twari turi tukabandikira imibyizi bagataha, uwo munsi akazi karangira gutyo natwe turataha.

Twageze mu rugo dusanganirwa na Kenny,

Kenny-“Mere bite se?”

Mama Gaju ni byiza Kenny wiriwe ute?”

Kenny-“Uziko Jojo yagiye!”

Twese-Yee?”

Mama Gaju-“Ibyo uvuga ni ibiki Kenny?”

Kenny-“Yaciyeho da! Yajyanye n’igikapu ngo ntashaka kuba mu cyaro”

Aho twese twari turi twacitse intege tubura icyo dukora, byari ibihe bibi kuri twe kuko nyuma y’agahe gato nongeye kubona Mama Gaju na Gaju amarira abazenga mu maso.

Nahise mpindukira niruka, Gasongo nawe anyoma mu nyuma Kenny ahita aduhamagara cyane.

Kenny-“Nelson! Gaso! Mwikwirushya mumukurikira, musa n’abagendeye rimwe mu gitondo, ubu niba ari ucaho kabisa yagezeyo yatangiye gukata umugi”

Ooooh! My God! Aho twari tugeze buri wese yicaye aho amaso tuyahanga impinga yarenze agenda ibitekerezo bijya kure ndetse kure cyane hahandi ugaruka ariko ushigutse.

Hashize akanya dutangira gukomezanya, Gasongo yegera Gaju atangira kumuhumuriza najye negera Mama Gaju ndamwihanganisha n’ubwo byari bikomeye ariko burya niyo wacigatira umuntu cyangwa ukamufata mu biganza biba inkingi ishobora gutuma ahagarara akema ubundi agatera intambwe.

Icyo gihe twagerageje guteka ariko nsa n’uwaruhijwe n’ubusa kuko twakoze ibishoboka byose ngo tugaburire Gaju na Mama we ariko tubisubizayo uko byakabaye, birumvikana Sogokuru na Nyogokuru bari bumiwe.

Mu gitondo twabyutse kare twerekeza ha handi twari twabonye akazi ariko mu by’ukuri byari rya shyaka ryo kwanga gucika intege ngo turekuze, byari ibidasanzwe ku buryo twagezeyo tuvuze amagambo wabara.

Twatangiye akazi nk’ibisanzwe dore ko katari kanaruhije nta zindi mvune twahuraga nazo umunsi wa kabiri urashira, uwa gatatu biba uko, icyumweru kirirenga ndetse n’icya kabiri kirataha, icyo gihe twari twaratangiye kwikomeza mbega twarakiriye ibyo tudashobora guhindura, bityo tukaganira bisanzwe buri gihe ni mugoroba ubwo twabaga tumaze gusangira.

Hari umunsi twarangije kurya maze Sogokuru ahita avuga,

Sogokuru-“Bana ba, murakoze kugabura, rwose iri funguro ridutunze uyu munsi ryari rifutse ringeze ku nzoka”

Kaka-“Wahora n’iki ko njye na cya kiyoka kinguguna kitakizamuka ngo kingugune mu mugongo”

Twese-“Hhhhhhh!”

Sogokuru-“Buriya binyibukije igihe nari naragiye gusuhuka iyo za Kigali, nibutse agatsima kitwaga pate joune twarishaga utuboga dukarangishije amavuta yari yanditseho USA maze namara kubirya nkarara izamu ijoro rigatandukana ntanahumbije, mu gito nkakomereza ku ishantiye nkageza nimugoroba ntaguye isari, bana ba karahanyuze koko!”

Njyewe-“Eeh! Sogoku, ndumva cyera byari bikomeye, ubwo se mwaguraga ikilo mukakirya muri bangahe ra?”

Sogokuru-“Wowe uravuga, njye se narahahaga, aho kwa Databuja aho nararaga izamu barangaburiraga, ndetse no mu gitondo bakampa n’icyayi n’umukati, iyo rero umukozi yabaga atangaburiye yararakaraga cyane ku buryo yashoboraga guhita amwirukana da”

Gasongo-“Eeh! Ko uwo mugabo yari umuntu mwiza ra”

Kaka-“Mwana wa urabivuga urabizi, Dore iyo yatahaga yamuhaga amafu, amavuta n’igikwembe kiza ngo anzanire, uzi ko yigeze no kuza kudusura hano akatuzanira na byeri kuko ari ubwa mbere nari nyinyoye akajya anyereka uko bahengeka umunwa basoma”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Njyewe-“Ubwo yavuye iyo za Kigali hose aza ino?”

Kaka-“Uuuuuh! Wahora n’iki ko yazanye n’ivatiri akayisiga ipfo iyo ku muhanda, twamuherekeza abantu bose bagahurura yavuza ihoni abari aho bose bakiruka”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Njyewe-“Ndumva byari hatari kabisa”

Gaju-“Nonese Sogoku! Ubwo hano mwabaga mwenyine?”

Sogokuru-“Mwana wa, icyo gihe twabanaga na Mama w’uyu Nuliso ubona ari nawe mwana w’ikinege nagiraga”

Gaju-“Nelson! Wihangane ukomere nizere ko utari umwana sibyo?”

Njyewe-“Humura Gaju rwose iyi mood nayivuyemo cyera, icyo gisebe nacyomoye cyera ni ukuri”

Gaju-“Nonese Mama wa Nelson yagiye he Nyogoku?

Kaka-“Dore icyo gihe uwo Shebuja w’umugabo wanjye aza, yazanye n’umusore ngo wamucururizaga wavukaga ino ku Gisenyi abenguka Mama Nuliso baracudika karahava, ngayo amajoro ngaho yaje ino ubwo havamo uyu Nuliso rero”

Mama Gaju-“Ese maama!”

Gaju-“Nonese ubu aba he Nyogoku?”

Kaka-“Ubwo yamaze kumubyara rero wa mugabo ati sinarongora umukobwa w’indaya amuta ubwo da”

Mama Gaju-“Ayiga Mana!”

Sogokuru-“Sha! Bahungu we! Iyo ngirwa musore iyaba yarebaga uyu Nuliso uko angana yabisubiramo?”

Mama Gaju-“Nonese nyuma Mama Nelson yagiye hehe?”

Kaka-“Dore ubwo muri icyo gihe Nuliso yari ari gucuka haje ibintu byo kubaka imihanda maze abakarani bakajya babahemba ibyo kurya, yewe rwose iyi nzu ntiyaburagamo ibiryo, ubwo yaje gukundwa n’uwabategekaga aza hano aranabitubwira, ubwo amujyana gutyo asiga Nuliso hano ari muto, yewe na n’ubu rwose nta kanunu ke ariko twaketse ko yaba yarapfuye”

Sogokuru-“Ngayo nguko bana ba, ubwo Nuliso twarabanye atangira kugana hariya ku isomero arabitikura maze karitasi imufata mu bana ngo batishoboye bakajya bamufasha kugeza arangije amashuri, avuyeyo rero ni bwo yagiye iyo za mugi”

Mama gaju-“Ese ni uko byagenze?”

Kaka-“Uuuuh! Ni uko byagenze da!”

Mama Gaju-“Nonese Muze! Uwo mugabo Databuja wawe  ntabwo wigeze umubwira ko uwo musore wamukoreraga yagutereye inda umukobwa akamwigarika?”

Sogokuru-“Ahaaa! Iyo nza kubona n’amahirwe yo kumubona nkabimubwira, mukuye he se mwana wa?”

Gasongo-“Yagiye hehe se Muze?”

Sogokuru-“Umva, ubwo hari mumpera z’ukwezi maze Databuja aza ku kazu nararagamo maze arambwira ati: “Bite se Muze?” Nanjye nti “Ni byiza Databuja” ati:”Nguhe kuri ka rufuro se?” nti: “Waba ungiriye neza”

Ako kanya  yahise ampa amafaranga magana atanu ati jya kugura gahuzamiryango unywe uhage, maze mvuyeyo ndamubwira nti:”Nuko nuko nuko Databuja urakoze” maze yisekera aba arambwiye ati:”Humura erega ibintu biriho kandi biriho ngo tubisangire”

Akimara kuvuga gutyo yarongeye arambwira ati:”Hari icyo wabuze mu rugo rwanjye?” ndamusubiza nti:”Ntacyo Databuja rwose ntacyo ndakakuroga” nawe ati:”Ndashaka ko unsigarira neza ku rugo njyanye n’umuryango wanjye ku Gisenyi tugiye kwishimira umwana wanjye urangije amashuri, nugira icyo ukenera uzakoreshe ano mafaranga ngusigiye kandi ikizaba cyose uzahagarare nk’umuntu w’umugabo”

Bana ba narikirije nti:Yego Databuja mwiza nzahaba nkuko nawe wakabaye uhari nta cyawe kizangirika ndeba”

Ubwo Nganji mu bagabo yampaye inoti ya bitanu, urumva ukuntu yanganaga nyishyira mu mufuka aho imvura itagwa ubundi nti:”Murakoze Databuja muzagire urugendo rwiza”

Mu gitondo kare ivatiri nari narangije kuyoza maze bayicaramo nkingura umuryango baragenda mbakurikiza amaso, maze nanjye mba umugaragu mwiza nguma kubya Databuja,

Iminsi yabaye  itatu nkiri ku rugo rwa Databuja, sinatirimukaga habe namba, iyo nashakaga n’ikibiriti naraswagayo ngahita ngaruka,

Uwababwira inkuru inkuru yansanze nicaye munsi y’igiti kigandaye cyabaga ku irembo, Bana ba akana ke kamwe niko kagarutse abandi bose bitaba jambo,

Mbega agahinda, natangiye kwisuganya ngo nzinge akarago ngende ariko mbona bitaba aribyo mpama hamwe mpagarara ku bya Databuja ariko nyuma nahavanywe nabi kuko imiryango yateranye maze yigabiza ibya Nganji bampambiriza riva  nzinga akarago ndataha, kuva ubwo sinasubiye gusuhuka,

 

Uuuuh! Cyo re! Inka ya mukara! Ko murira se? Nuliso mubaye iki?……………..

 

40 Comments

  • Wooow!, thanks.

  • Wawoooooooo,mama Gaju yongeye kubona uwabakoreraga, wasanga mama kenny atariwe mama wa Nelson, aha ndabona iki kiganiro kiri buvumbure byinshi tu, mama Gaju wabona atabonye inzira yo gukurikirana iby’iwabi.

  • Mbega episode ishimishije weeee,Nshimye Imana yo itajya ibura uko ibigenza kuko inzira zayo zirenga 1000 ko ibahaye uko bazabaho.Mama brown abonye umuzamu wiwabo disi.Imana ikomeze ibiteho

  • yoooh mbega ngo birababaza nzaba ndora pe JoJo ahisemk kwigendera kok isi izamukaranga tu yarikiri kumushakira ibirungo

  • Yoo mbega,Mama gaju niwe warokotse disi

  • Famille@ 100%. No 1

  • mbaye uwa Kwanzaa.cyore reka bazasange bafitanye isano nuyu musaza rero.Ubu se Jojo amaherezo koko nayahe?bana bato musoma iyi nkuru mujye mwubaha ababyeyi banyu.namwe muciye akenge mwarigase akunyu ubuzima ni gatebe gatoki. uyu munsi buraryoha ejo bugasharira.bibereyeho kutwigisha twese birimo urungano.Congs mwanditsi wubwenge nimpano idasanzwe.murakoze

  • Ehhh! Mbaye uwa mbere tu!!
    Inkuru iraryoshye cyane, big up kumwanditsi komeza udusunikire.
    Murakoze

  • oh my God,sogokuru wa NELSON yari umuzamu wo kwa Mama Broun!!!!!

  • yooo…. Imana ishimwe umuryango ugiye kwongera kubaho neza kandi ndasabira JoJo izamurinde kwiyandarika gusa izamuhereyo amahugurwa maze azagaruke asanga abo yasize barateye imbere nawe acebugufi akore

  • manaweee!!!mbega!amarira aranyishe!mbega inzira yumusaraba!bitinde baraza gusanga baziranye!Jojo sewe yaba yarageze mumujyi amahoro!?kari karyoshye,nuko arigato!umuseke muri abambere!merci!

  • Nikeza nuliso baramenyanye da

  • Ayiwe sogokuru disi yari umuzamu wo kwa Se wa mma Brown,mbega amateka! Bantu duhuriye kuri iyi nkuru burya ntitukinubire ubuzima tubayemo burimo ibibazo icyangombwa ni ukudacika intege, birangiye babonye akazi ntakabuza ubuzima buzarushaho kuba bwiza naho Jojo iyo agiye mumugi isi izamubona kubera kwishyira hejuru kwe.

  • none ako kana kamwe,yaba ari mama gaju mwokabyaramwe!? Nelson,ntimucike intege zogukora,muzabone uko mujya gusura brawn na papawe!ndumva ubumuntu wifitemo,ubikomora kuri sokogokuru na nyogokuru bawe!Ubumwe burahumuye!wasanga mwarituwe ineza uwo mwana yagiriwe nasogokuruwawe!

  • yoooo!uyu musaza uziko yakoze iwabo wa m.broun disi!gusa Imana ishimwe ko babonye akazi kdi bakaba banamenyany.uhhh jojo se agiye kuba indaya mwokabyaramwe mwe????!umuseke mukomere ze aho biraryoshye

  • Uwo muboss ma Mzehe ni Papa wa Mama Gaju tu

  • Yoooo disi ni ababyeyi ba mama gaju sekuru wa nelson yakoreraga. Ako kana kagarutse ni mama gaju

  • uyu sogokuru wa Nuliso yari umuzamu wo kwa Maman Gaju kera akiri akana,kuko ndumva ariwe warokotse igihe umuryango we warohamaga bagiye Gisenyi,jojo agiye kumva ubuzima uko bumera,nibwo azahita asubiza ubwenge Ku gihe

  • Ayiiiwe mbaye uwambere that is good ubwo babonye akazi bigiye kugenda neza

  • Yoooo!!mbega disi inkuru!!burya Muzehe wa Nelson koko azi Maman Gaju!!cyakora Imana ni nziza kdi ibintu bitangiye kuryoha pe!Ineza koko uyisanga imbere ndabibonye.Izi nkuru zirimo amasomo dukwiye kwigiraho!;Thanks umuseke

  • Ibaze tante wa nuliso ni mama gaju ayiga Mana

  • Yampayinka, reka Nelson azabe ari umuhungu wa pascal nawe.

  • Ibyaha bya papa jojo bigeze kuri sogokuru

  • Imana ikiriza mu kwiheba. Aho Sekuru wa Nelson ntiyaba ariwe wahoze ari umuzamu iwabo wa Gaju.

    Gira neza wigendere ineza uyisanga imbere. Jojo se mana yajye azaba amahoro, azagera mu mujyi se? Nizere ko byibuze azajya gucumbika iwabo wa Brendah.

  • mbega weee nari narifashe ndeka kuvuga ariko birandenze reka mvuge uziko Mama wa jaju ari nyirasenge wa Nelson mbega byiza amaraso nimabi kko arakwegana naho jojo we nuwogusengerwa pe ibaze abandi babonye akazi we agiye kwandavura mumugi uwitonze akama ishashi kbs gusa harimo inyigisho zikomeye cyanee

  • Uko bigaragara Maman Gaju arasanga azi se wa Nelson,kdi koko wasanga bafitanye isano.Sijye uri bubone bucya ngo ndebe!!Naho Jojo mumureke abanze yige ubuzima,Kwa Brendah ntibamushobora kuko yishyira hejuru!!araje abe indaya,ubundi ubuzima nibumucanga azagaruka asanga abo yasize barateye intambwe baranasubiye mu mujyi,hanyuma nawe acupire nk’uko yavugaga ngo Gaju yaracupiye!!

  • Mana weeee niyo mpamvu muzehe yamukubise amaso ati amaso saya?yooooo

  • the GOD’s way are more than thausand, inkuru nziza kbsa!

  • Mbega we cg tonton Jules ni papa wa Nelson yoo disi mama brown niwe wasigaye iwabo najye kugaruza imitungo yiwabo bahite babona akazi mu ruganda ubuzima buryohe

  • njye ndabona episode ya 26 iduhishiye byinshi

  • Ko ntayibona we (26)

  • Irya mukuru ntirihera, sinabivuze ko hatazabura umuryango ufite icyo uhuriyeho n’umuryango wo kwa Pascal? Birangiye Maman Brown abaye umwana wo kwa Shebuja wa Sekuru wa Nelson. hanyuma nisabire umwanditsi, ko twatangiye uyu mu mama yitwa Mama Brown kuko byahindutse bikaba Mama Gaju? Mureke dukomeze kuzirikana Brown kuko niwe Mukuru kandi niwe twatangiranye yitirirwa umuryango twihita tumukuramo kano kanya. Ibindi byo reka dutegereze tudakomeza kuvumba ayo twengewe.

    Asante tena kwa maandishi ya umuseke.rw

  • manaweeeeee,ndumva bindenze,gas imana ikomeze ibafashe,nkunda iyi nkuru byahatari.kdi 26muyihutishe pe .kuko ndumva.bigeze ahantu he za sans,umuseke ndabskunds cyaneeeeee.

  • Indi episode irihe koko? Muge muzitugezaho hakiri kare mu gitondo. Tubaye tubashimiye

  • Komeza man watinze

  • Mwaramutse? Nonese ko mbona hari abakeka ko Mama Gaju yaba ari Tante wa Nelson ni ukubera iki? Nonese uriya muhungu wacururizaga kwa Mama Gaju hari aho bavuga ko yari musaza we? Mbese amasano yancanze nimumbwire.

  • @ Mujyanama nanjye ibi byarancanze mma Brown yahindutse mma Gaju , Gaju iwabo bamuhamagaraga Olga kera none aho ba Nelson bagiye kubana no kwa Brown, Olga ryaribagiranye na nyina asigaye amuhamagara Gaju, ba Jojo sinakubwira ….

  • @ Fina ntaho bavuze ko mma Brown ari tante wa Nelson ni ugukeka kw’abasomyi ayo masano abantu bavuga muri comments ni ugukeka reka dutegereze icyo umwanditsi wiyi nkuru aduhishiye

  • @ umuseke mukosore ntibavuga Databuja wawe hari abavuga Sobuja cg Shobuja bitewe naho umuntu yakuriye cg yabaye ngirango murabizi ko mu gihugu cyacu usanga uduce dutandukanye tudahuza imivugire yamwe mu magambo ariko ubusobanuro ari bumwe. Uwaba azi ikinyarwanda kinshi yatubwira inyito nyayo. Murakoze.

  • yooo pole disi

Comments are closed.

en_USEnglish