Digiqole ad

Mugisha na Areruya bagiye gusiganwa bwa mbere mu mwenda wa Team Dimension Data

 Mugisha na Areruya bagiye gusiganwa bwa mbere mu mwenda wa Team Dimension Data

Areruya Joseph na Mugisha Samuel mu mwenda mushya wa TDD

Abasore babiri b’abanyarwanda bakina umukino wo gusiganwa ku magare Mugisha Samuel na Areruya Joseph bagiye gukina isiganwa rya mbere mu ikipe yabo nshya ‘Team Dimension Data for Qhubeka’. Baratangirira kuri ‘The Herald cycling tour’ yo muri Afurika y’Epfo.

Areruya Joseph na Mugisha Samuel mu mwenda mushya wa TDD
Areruya Joseph na Mugisha Samuel mu mwenda mushya wa TDD

Nyuma y’amezi abiri basinye amasezerano y’umwaka umwe muri ‘Team Dimension Data for Qhubeka’ yo muri Afurika y’Epfo, Mugisha Samuel na Areruya Joseph bagiye gutangira gukinira iyi kipe yo mu kiciro cya gatatu (The UCI Continental Team).

Isiganwa ry’umunsi umwe baheraho riteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2017. Ni The Herald cycling tour izenguruka umujyi wa Port Elizabeth mu majyaruguru ya Afurika y’Epfo.

Aba basore bazasiganwa ku ntera ya 106 km bazahangana n’umuyaga ukomeye uva mu Nyanja y’Ubuhinde kuko bazakoresha imihanda ikikira inkombe zayo.

Mugisha yabwiye Umuseke ko bagorwa no kutamenyera ikirere agira ati: “South Africa ni igihugu gifite ikirere gitandukanye cyane n’icyo mu Rwanda. Gusa imyitozo twakoze mu gihe tuhamaze yaradufashije cyane ubu twatangiye kumenyera.

Iri siganwa twifuza kuryitwaramo neza cyane kuko gutangira neza bitera imbaraga no mu masiganwa ataha. Ni ikifuza cya twembi (we na Areruya Joseph) kuko twifuza ko n’abatoza bacu babona ko bahisemo neza.”

Areruya na Mugisha batangiye gusiganwa nk’ababigize umwuga nyuma y’iminsi mike batwaye imidari itatu muri shampiyona ya Afurika yabereye i Luxor mu Misiri.

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish