Digiqole ad

Gicumbi: Abana nibo bari kwigisha isuku ababyeyi

 Gicumbi: Abana nibo bari kwigisha isuku ababyeyi

Abana basobanura bumwe mu bumenyi bahawe mu kugira isuku no kurwanya isuku nke

Gicumbi ni  Akarere kakunze kuvugwamo ibibazo by’isuku nke mu baturage, ubukangurambaga bwahagurukiwe muri iki gihe ngo buri gutanga umusaruro, cyane cyane ubwakozwe mu bana aho by’umwihariko mu mirenge ya Rukomo, Nyamiyaga na Ruvune abana ubu bari kwigisha ababyeyi isuku.

Abana basobanura bumwe mu bumenyi bahawe mu kugira isuku no kurwanya isuku nke
Abana basobanura bumwe mu bumenyi bahawe mu kugira isuku no kurwanya isuku nke

Ubukangurambaga bwakozwe mu rubyiruko guhera mu bana biga amashuri abanza n’ayisumbuye muri iyi mirenge itatu guhera mu ntangiriro z’uku kwezi ngo buri gutanga umusaruro.

Aba bana bigishijwe gukora isuku mu bwiherero, gusakara ubwiherero, kubaka udutanda tw’amasahane, igihe cya ngombwa cyo gukaraba, gukuringira amazu akagira isuku, kwita ku myambaro yabo, gutunganya amafunguro barya, gutegura indyo yuzuye, kubaka uturima tw’igikoni n’ibindi bigishijwe n’abakorerabushake ba AVSI Rwanda ku bufatanye na MINISANTE

Umusaruro wavuyemo ni uko abana babitojwe ubu ngo bigisha ababyeyi babo isuku mu ngo hakaba hari impinduka nto ziri kugaragara nyuma y’igihe gito.

Robert Kwizera wisha mu sihuri rya G.S Nyinawimana yabwiye Umuseke ko yahaye urugero ababyeyi mu kurushaho kwita ku isuku mu rugo nyuma y’ubukangurambaga yahawe, ndetse akanatsindira igihembo cy’umuvugo mwiza wigisha isuku.

Callixte Mberabagabo, umwe mu babyeyi wo mu murenge wa  Ruvune mu kagari ka Ruhondo yabwiye Umuseke ko abana be bigishijwe iby’isuku hari byinshi bahinduye mu myifatire yabo mu rugo ku bijyanye n’isuku ubu nabo ngo bakaba babareberaho.

Mberabagabo avauga ko cyane cyane icyo abana basigaranye ari ingaruka mbi z’isuku nke, ibi ngo bituma bashishikarira kugira isuku kuva ubu bukangurambaga bwatangira.

Priscilla Munyankaka umufashamyumvire mu muryango AVSI  mu karere ka Gicumbi asaba abayobozi gukurikirana imiryango ndetse hagatangwa amanota ku miryango ifite isuku ihagije bakananenge imiryango itita ku isuku.

Mu butumwa aheruka kugenera abaturage ubwo yasuraga akarere ka Nyagatare ndetse n’uyu munsi ubwo yakoraga Umuganda mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, Perezida Kagame asaba abaturage kugira isuku kuko ari nziza ku buzima bwabo.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish