Month: <span>February 2017</span>

Nyaruguru: Mayor Habitegeko yasabye abaturage b’abahinzi guhinga nk’uko babigize umwuga

*Ngo hari benshi bahorana inzara bokamwe n’ubukene kubera ubunebwe, *Hahingira isuka ya mbere kandi bagahinga ibijumba kuko byo byihanganira izuba. Ikibazo cy’amapfa cyateje gusonza kuri bamwe hirya no hino mu gihugu, i Nyaruguru ngo hari abo icyo kibazo kitagezeho cyane kuko igihembwe gishize bahinze kare ntibabuririza, gusa ngo hari n’abandi benshi bahinze batinzeho gato ntibabona […]Irambuye

Gicumbi: Abaturage bavuga ko imihigo yose batayigiramo uruhare

Mu kiganiro kigamije kureba uruhare abaturage ba Gicumbi bagira mu mihigo bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, by’umwihariko abatuye mu murenge wa Rutare, abaturage basaba ko imihigo yateganyijwe yajya ibageraho hakiri kare. Bamwe mu murenge wa  Rutare bavuga ko imwe mu mihigo ishyirwa mu bikorwa babizi hakaba indi iri ku rwego rwo hejuru ku karere badasobanukirwa, bagasaba ko […]Irambuye

Turikiya: IS yateze ibisasu mu modoka byica abantu 41

Ma masaha macye ashize ku mupaka wa Turikiya na Syria haturikiye ibisasu byari biteze mu modoka bihitana abasivili 35 n’abarwanyi batandatu ba Leta ya Syria bashyigikiwe na Turikiya. The Reuters ivuga ko iki gitero cyabereye mu gace kitwa Sousian mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Turikiya. Hari hashize iminsi abarwanyi bo muri Syria bashyigikiwe na Turikiya […]Irambuye

Guhitamo abakinnyi 18 ni ihurizo ku batoza ba Rayon yitegura

Police FC irakira Rayon sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda. Abatoza ba Rayon bavuga ko bahanganye n’ikibazo cy’abakinnyi benshi bari ku rwego rumwe gusa ngo ihangana kuri buri mwanya biri gufasha ikipe yabo. Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Gashyantare 2017 saa 15:30 hateganyijwe umwe mu mikino ikurura abakunzi benshi b’umupira […]Irambuye

Umucuruzi w’imyenda muri Kigali aratanga inama ku bifuza guhaha badahenzwe

Abantu bamwe bakunze gukoresha amafaranga menshi bahaha imyambaro, hari abemeza ko kwambara neza ari uguhahira mu maduka azwi cyangwa acuruza imyenda ku giciro gihanitse. N’ubwo kwambara neza ari ingenzi hari igihe bamwe basesagura iyo bahaha imyenda. Umucuruzi w’imyambaro muri Kigali atanga inama ku bifuza guca ukubiri no guhendwa n’ibyo bambara. Niwemwungeri Alice ucuruza imyambaro mu […]Irambuye

Gatsibo: Uwafatiwe mu biyobyabwenge yatemye umupolisi araraswa isasu rinafata abandi

Gatsibo – Mu murenge wa Kiramuruzi mu ijoro ryakeye uwitwa Nzakamwita Salimu uherutse gufatanwa moto yari yibye inatwaye ibiyobyabwenge yaraye arashwe n’umupolisi ubwo yagerageza kumurwanya akamutema mu mutwe, amasusu yarashwe ngo yafashe umwe mu baturanyi n’umwana arera basohotse bahuruye ariko bose nta n’umwe wahasize ubuzima. Bamwe mu baturage bo  kagari ka Akamasinde babwiye Umuseke ko […]Irambuye

Umuhanzi ukizamuka azagerayo ate?….nka Eddy Neo

Isoko riri kuba rinini, Abanyarwanda baragenda bakunda umuziki wabo, ariko biracyagoye cyane umuhanzi muto kuzamuka bakamumenya, nyamara inyota y’umuhanzi muto iraruta iya King James, Jay Polly cyangwa Knowless. Eddy Neo bacye cyane nibo bazi ko ari umuhanzi mushya, wumvise indirimbo nke afite wumva ko ari umuhanga ariko umuhate ashyira mu kuzamuka ukagira imbogamizi…abahanzi nkawe bazagerayo […]Irambuye

en_USEnglish