Digiqole ad

Ngoma: Hari abaturage basangira ibinini n’abaturanyi kubera kutagira ‘mutuelle’

 Ngoma: Hari abaturage basangira ibinini n’abaturanyi kubera kutagira ‘mutuelle’

Mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hari abaturage batajya bajya kwa muganga mu gihe barwaye kubera kutagira Ubwisungane mu Kwivuza, ahubwo bajya gusaba imiti mu baturanyi babo baba barayihawe no kwa muganga ariko ntibayinywe ngo bayimare.

Uyu mubyeyi unafite ubumuga ari mu kiciro cya kabiri kandi atabasha no kwiyishyurira Ubwisungane mu Kwivuza.
Uyu mubyeyi unafite ubumuga ari mu kiciro cya kabiri kandi atabasha no kwiyishyurira Ubwisungane mu Kwivuza.

Aba baturage banyuranye bo mu Murenge wa Jarama twaganiriye bavuga ko batishyura Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) kubera ko nta bushobozi bwo kubwiyishyurira bafite.

Kandi bamwe ngo Leta ntiyemera kubishyurira Ubwisungane mu Kwivuza kuko bari mu byiciro by’ubudehe by’abishoboye ngo bashyizwemo batabikwiye.

Uwitwa Nyabuhoro Alphonsine ati “Nta mituweri (Mutuelle de Santé) mfite kandi ndi umuntu w’umukene ntaho mfite nkura kandi banshyize no mu kiciro cya gatatu nta n’ubwo Leta yanyishyurira abana bararwara nkabura uko ngira.”

Undi nawe witwa Mukamana Florence ati “Ubu ndi mu kiciro cya gagatu ariko sinshoboye no kwivuza yemwe no kurya kumanywa sinkirya, ndibaza ukuntu nzabona Mituweri bikanyobera, nabuze n’ibyo ngaburira abana ngo ndabona Mituweri……’’

Aba baturage banyuranye bavuga ko iyo bahuye n’ikibazo cy’uburwayi bahitamo kujya gusaba imiti mu baturanyi mu gihe hari umuturanyi ufite Ubwisungane mu Kwivuza wivuje ariko imiti ntayimare.

Nyabuhoro ati “Iyo hagize urwara njya mu baturanyi ngasaba uwasigaje akanini akampa n’uko ngaha urwaye nagira amahirwe nkabona arakize.”

Umuturage witwa Uwamahoro Consiriya nawe ati “Dutabarwa n’abaturanyi bafite uko bivuza, wenda nk’iyo umurwayi wabo atamaze imiti njya kubasaba ngaha umwana nuko nagira amahirwe agakira.”

Umuyobozi w’umurenge wa Jarama, Mulise Djaphet avuga ko aba baturage kuba badatanga amafaranga y’Ubwisungane mu Kwivuza ari imyumvire micye.

Yagize ati “Hariho bacye batajyana n’impunduka zibaye aho hari abari basanzwe bishyurirwa ubwisungane mukwivuza dukurikije ibyiciro bya cyera icya mbere n’icya kabiri, none ubu abo mucya kabiri ntibacyishyurirwa niyo mpamvu ibitera.’’

Mulise uyobora Umurenge wa Jarama.
Mulise uyobora Umurenge wa Jarama.

Uyu muyobozi yongeraho ko benshi muri aba baturage bafite imbaraga zo gukora ku buryo babasha gushaka ibiraka byabafasha kwitangita Ubwisungane mu Kwivuza.

Gusa, ku kibazo cy’abaturage bahitamo kujya gusaba ibinini mu baturanyi, Mulise avuga ko iki kibazo cyo batari bakizi nk’ubuyobozi, gusa ngo bagiye kubegera babashishikarize kuzigamira ubwisungane mu kwivuza bajye bayarundanya gahoro gahoro kuko bafite ingufu zo gukora.

Kuba bariya baturage batagira ubwisungane mu kwivuza babishinja icyo bita ‘imigendekere mibi yo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe’.

Uyu nawe ngo ari mu kiciro cya gatatu cy'ubudehe nyamara adashoboye kwiyishyurira Ubwisungane mu Kwivuza bituma asaba imiti abaturanyi iyo yarwaje cyane nawe yarwaye.
Uyu nawe ngo ari mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe nyamara adashoboye kwiyishyurira Ubwisungane mu Kwivuza bituma asaba imiti abaturanyi iyo yarwaje cyane nawe yarwaye.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngewe ibyo aba baturage bavuga sinemera ko aribyo kuko harimo gukabya ndetse n’ubugugu no kwigarukiraho gukabije. Birazwi neza ko kugeza ubu abanshi muritwe dukunda ko abandi batwitaho kandi dukunda ibintu by’ubusa. Usanga umuntu n’ufite uburyo aba ashaka ko bamufasha. Ni umuco mubi kandi bikwiye kwamaganwa, n’ingeso mbi cyane, kandi ni ukwi kururira ubukene bw’akarande.

    Ikindi ni uko iyo umuntu yunvise ibyo tuvuga (abanyarwanda) wagirango turi mugihugu gikennye gose cyangwa se ko nta muntu n’umwe atwitaho. Sibyo kuko turakabya kwisebya ndetse no gusebya igihugu. Urugero ni nkaho mbere y’uko mituelle ibaho, twarivuzaga bitugoye ariko twarabikoraga. None ubu aho iziye, twarorohewe kuko usanga twivuza kuri make kandi tukanavuzanya kuko iyo ntarwaye naratanze mituelle, undi ayivurizaho.

    Ikibabaje rero ni uko ngewe naganiye n’umuntu atajya atanga mituelle, arambwira ngo impanvu atayitanga ni uko atajya arwara. usanga rero bamwe muri aba bavuga ko badafite ubushobozi, banga kuyitanga akenshi bibwira ko batazarwara. Ni ubujiji bukabije.

    ikindi nanone ni gute umuntu nk’uyu mubyeyi uri ku ifoto, avugako no kurya araya rimwe, ko adashobora kubona mituelle, ariko akaba ahetse umwana w’uruhinja? ni gute umuntu aba azi neza ko ntabushobozi namba afite, ariko akaguma abyara? Ubwo rero mugiye kumbwira ngo abana n’Imana ibatanga!!!!!

    Nonese iyo mana itanga abana ariko ntitange ibibatunga, murunva ariyo koko? cyangwa nitwe tutazi neza ko ubushobozi, n’ubwenge bushobora gutuma twitunga Imana yabuduhaye ikiturema.

    Ni gute umuntu abyara abana icumi, yarangiza akibwira ko ari leta igomba kwita ku bana be? N’abazungu ntibakirenza babiri, hanyuma twe dusanzwe dukennye tukaguma tubyara ngo Imana yaratubwiye ngo “tubyare twuzure isi”
    Turi injiji kandi turimo twihemukira kuko nitwagumana imyunvire yakera, tuzahora turi abakene, kandi turimo duhemukira abo tubyara kuko tubabyara batabidusabye, twarangiza tukabaraga ubukene buzatuma bavamo abajura n’abagizi banabi.

    Mbona twagombye kuva mubujiji, tugahindura imyunvire.Umuntu wese ashobora gukora, agakora kugirango dushobore kwitunga. Ubona afite ibihagije k’uburyo ashobora no gutunga undi muntu wa kabiri, akaba ariwe abyara umwana cyangwa abana niba ashoboye kubatunga koko.

    Aha hanze hari abana bandagaye, aho kuguma tubyara abandi, turashobora kurera abo bamaze kuvuka déjà kuko burya abana bose ni abana. Tugire umutima w’impuhwe ariko kandi twemere no kuva mubujiji kuko uburyo tubaho n’ukuntu bamwe muritwe bagitekereza, biteye agahinda ndetse nge rimwe na rimwe bintera umujinya. Tugeze n’aho abagore batira abana muri cartier bo kujyana gusaba mumujyi. Muzarebe utwo twana twose twirirwa tudufata amapantalo mumujyi, banyina baba bicaye k’uruhande bareba ko mubaha.

    Nk’abo bana bazavamo iki koko? bazakurana uburere buhe?

    Ndabaretse bavandimwe namwe mugume mureba ibyo twirirwamo n’uburyo duhitamo kubaho nabi, hanyuma mumbwire ukuntu tuzasohoka mubujiji twiberamo!!!!!

  • Nagize ikosa mumyandikire, aho handitse ngo “””no kurya araya rimwe””” nashakaga kuvuga “”no kurya arya rimwe””” Ntimubyunve nabi. Nibeshye mumyandikire nkora kunyuguti itariyo.

  • Muraho.aba baturage bo muri uyu Murenge bafite imyumvire icuramye.jye nahoreye research umwaka ushize ariko amafranga yabo bayamarira mu nzoga gusa.barahinga bakeza bakanaroba mu biyaga 2 sake na Rweru ndetse n’Akagera.mutuelle ntibashobora kuyishyura ngo Leta izabishyurira.niwo Murenge wa mbere weza cyane mu Rwanda ku buryo bo nta n’ikibazo cy’izuba ariko 48% bishyurirwa mutuelle. Abayobozi baho bararushye gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish