Digiqole ad

Episode 12: Mu nzira igoranye Nelson abikuye ibanga rizitse Gaju yongera kwishima.

 Episode 12: Mu nzira igoranye Nelson abikuye ibanga rizitse Gaju yongera kwishima.

Nshuti basomyi mwihanganire ko Episode ya 13 yakererewe, ariko irabageraho mu gihe kitarambiranye…

Ubwo Brendah yahise ahaguruka akurikira Mama we njyewe nsigara aho, hashize akanya mbona Fabrice ansanze aho nari nicaye maze arambwira,
Fabrice-“Eeh! Agent, burya wari imari izitse? Ewana kabisa ubanza umwana wacu waramuroze si gusa!”
Njyewe-“Bro! Niba umutima wanjye aribwo burozi wenda ubwo naba naramuroze kuko niwo namuhaye”
Fabrice-“Eeeh! Muvandi ntakubeshye njye n’aba Djama banjye twumiwe, ahubwo Brendah araza kudusobanurira, nababwiye ko uri Kamitiyu bakubitwa n’inkuba”
Njyewe-“Bumvishe icyo nkora bakubitwa n’inkuba? Cyangwa babonye imbaraga z’urukundo bakubitwa n’inkuba?”
Fabrice-“Yampaye inka! Harya ubwo wamugani niki ra? Ariko humura njye Brendah ni mubyara wanjye sinamutereta, ahubwo nyibira akabanga, wabigenje ute? Waciye Online se umubwira ko uri Agent wa MTN, Tigo na Airtel ahita aguruka none yakubonye uyu munsi? Nizere ko niba ariko wabigenje indobo urayicyura ukajya uyogeramo!”
Njyewe-“Oya! Iyo nzira ni nziza ariko ihira bacye, njye naciye iy’igihogere kandi birangiye ngeze aho nifuzaga kuruhukira”
Fabrice-“Inka yanjye! Ye?”
Fabrice agitangara Brendah yahise agaruka amfata ukuboko turasohoka ankatana inyuma y’inzu duhagarara aho maze arambwira,
Brendah-“Nelson! Urumva umeze ute?”
Njyewe-“Bre! Ndishimye bikomeye!”
Brendah-“Nelson! Ibyo byishimo ubikomereho kuko nzi neza ko hari abo umujinya washegeshe bikomeye, humura kandi ndi kumwe nawe kuko ndi uwawe, ibi nzahora mbivuga igihe cyose nzaba ngifite amahirwe yo kuvuga ukanyumva!”
Brendah akivuga gutyo nahise numva abantu baza badusanga mpindukiye mbona ni ba bakobwa bari bagaragiye Brendah maze umwe ahereza Brendah impano ngirango ndi kurota, Brendah akiyifata ahita ayimpereza yitonze, akiyimpa twahise twumva amashyi inyuma yacu duhindukira vuba.
Tugihindukira twakubise amaso agakundi ka ba basore benshi, wawundi Fabrice niwe wari ubayoboye,
Fabrice-“Mwagiraga ngo ndababeshya? Si ngaba! Erega bakase hano mbareba!”
Bose-“Hhhhhhhh!”
Umwe-“Harya ngo uriya mu Djama ni kamitiyu wana?”
Fabrice-“Eeeh! Vuga Agent wangu, utamusebya ari kumwe n’inkumi!”
Bose-“Hhhhhhh!”
Brendah yakomeje kumfata arankomeza maze nanjye ndamukomeza ako kanya batanga inzira mbona haje umusore umwe muri abo bari bari aho ahagarara imbere yacu maze abandi baramugaragira,
We-“Bre! Naragukunze ndabikwereka, ngusezeranya kuguha ibyo uzifuza byose nk’umukobwa mwiza nabonye muri bose, nakoze ibishoboka byose nguha impano zihenze kuko nifuzaga ko uba uhenze mu bandi, kuba warazangaga ntibyambazazaga ahubwo byanteraga imbaraga zo gushaka ibisubyeho,
Uyu munsi nari natumiye abasore bagenzi banjye nizeye ko ariwo munsi wanteguriye ngo numve yego yawe, none unsimbuje agasore kamafuti gacuruza me2u hariya ku muhanda,
Bre! Hindukira umenye ko wayobye, garuka uwo ntagukwiye kandi wabyiboneye ko mwasigaye mu kibuga cya mwenyine,
Bre! Ndagukunda kandi naba basore bose ureba ni njye bagaragiye, hindukira, akira ikiganza uve mu mandazi!”
Njye na Brendah twakomeje gufatana ndetse turakomezanya maze numva atangiye kundekuza buhoro buhoro ahita atera intambwe yigira imbere gato maze araterura aravuga,
Brendah-“Bruce! Nakubwiye kenshi ko ntifuza ibintu ahubwo nifuza umuntu, impano wifuzaga kumpa nkazanga nuko nyine atarizo nifuzaga, sinifuzaga kuba uhenze mu bandi ahubwo nifuzaga kugaragira aho kugaragirwa, wivunika kuko nta kintu na kimwe gishobora guhindura ugushaka ku mutima wanjye ndetse nta nigishobora gutema imizi yaho urukundo rwanjye rwashoye, ndeka nigumire mu mandazi kuko ariho nabonye umutuzo ntari kukubonaho!”
Brendah akivuga gutyo umusore yamanuye ukuboko buhoro agusubiza mu mwanya maze Brendah aragaruka amfata kwakundi ba bakobwa bari bamugaragiye nabo bari bakiri aho dutera intambwe ba basore bahita baduha inzira ntawuvuga tubacamo tuzamuka buhoro dusohoka kwa Brendah dukata mu gahanda gatambika tugeze imbere duhagarara gato,
Njyewe-“Bre! Uyu munsi ni umunsi nkandagiye ngakomera, ni umunsi nongeye kurasa ngahamya kandi ni nawo munsi ntazibagirwa ko wampamirije ko mbikwiye,
Bre! Kuba wahagaze hariya ukazamura ibendera rinyanditseho ni igisigo cyiza nzahora ngutura, n’umuvugo ugukwiye nzakuvugira ndetse n’indirimbo nzakuririmbira iteka maze amatwi yawe agahora yumva uburyohe bw’urukundo”
Brendah-“Yooh! Urakoze shenge!”
Njyewe-“Bre! Kuva uyu munsi Nelson yongeye kumva impumu imuhumuriza ko ariho kuko uriho ndetse azabaho kubera ko agufite,
Bre! Ntacyo nakwivugira umutima utantumye, gusa ibyinshi wabigumanye kuko biwunezeza,
Bre! Ndaberewe pe! Nzi ko zahabu ari umutako mwiza uhenze kandi ntisaza ndetse ntinacuyuka, wowe rero uyikubye amagana kandi kuri njye aho kugira ngo nzakubure nzibura”
Brendah-“Ooooh! My God! Nelson merci sha! Yambiiii!”
Twarahoberanye cyane hashize akanya dukomeza kugenda tugeze imbere gato,
Brendah-“Cherie! Reka nsubire mu rugo Mama ataza kunshaka akambura, iyi mpano uyifungure ugeze mu rugo nk’uko iyawe nayakiriye mu rugo hagati y’abandi, kandi nzi neza ko…..nako uraza kumbwira!”
Njyewe-“Ooooh! Urakoze cyane kandi Ndagukunda cyane!”
Brendah yahise ampa ka kantu kw’itama ubundi ahamagara ba bakobwa bari bamugaragiye basaga nk’aho bari badusizeho intera baragaruka baransezera nsubiza amaso inyuma mbareba barenga umwijima urabampisha ndahindukira ndazamuka.
Mu nzira nazamutse ntekereza byose, uko mbitekereza ibyishimo bikanzamukamo mbyumva nageze mu rugo ntabizi maze ndakomanga Gaju ahita akingura,
Gaju-“Uuuuh! Nelson uzanye n’impano?”
Njyewe-“Hhhhhh! Ndayizanye da! Si ngiyi se!”
Gasongo-“Eeeeh! Uyu ni Nelson se? Inka yanjye? Komeza usajishe iyo myenda nzaba ndeba icyo uzajyana iwanyu kuri Noheli! Uuuh! Ndabona utoraguye n’impano zana turebe ikirimo ni dusanga ari ibitenge turabiha Gaju”
Gaju-“Hhhhh! Gaso! Wowe urasinziye rwose bakorose! Nelson asigaye nako wowe n’ubundi gupinga kwawe ndakuzi”
Gasongo yahise ansimbukira anyaka ya Gift dutangira kuyirwanira ariko aranga andusha imbaraga ndamureka atangira gufungura ngiye kumva numva ariyamiriye mpaguruka vuba,
Gasongo-“Eheee! Telephone?”
Njyewe-“Ngo?”
Gaju-“Telephone?”
Gasongo-“Niyo rwose dore ngiyi, turayiryamo angahe se ubu ra?”
Gaju-“Hhhhhh! Ariko Gaso wigeze ubona aho bagurisha impano?”
Gasongo-“Nonese siyo atoraguye?”
Njyewe-“Gaso! Icara mbabwire dore ni mwe mungaragiye kandi nimwe ntura ibyishimo byanjye”
Gasongo yaciye bugufi yicara ku gatebe dutuza gato maze nitsa umutima nururutsa ibyishimo nari maze guterwa n’impano ya Brendah,
Njyewe-“Ubundi byatangiye ngiye gusura umuvandimwe twamenyaniye hariya ku mutaka maze ngezeyo nsangayo abakobwa babiri, gusa umwe ntiyanyishimiye ariko undi we……….”
Nababwiye byose ntacyo nsize Gasongo yifata ku munwa, biramunanira yikorera amaboko ubundi ampereza smart phone yanjye mu biganza byanjye
Byari ibyishimo bigeretse ku bindi, nabonye impano ntari niteze ndetse itera abavandimwe umuneza byose byabaye numva ko ntabikwiye gusa aho niho urukundo rwerekana ko rutagurwa ahubwo ari kimeza.
Nahise mfata ka ga telephone kanjye gato njya muri message maze ndandika ngo
“Bre! Amaboko yakiriye ahekezwa no gushima! Urakoze cyane nishimiye impano nziza yawe, ni ukuri ni wowe nari ntegereje ni nawe nzagaragira kuko wanyeretse ko mbikwiye”
Bidatinze Brendah yahise ansubiza nawe ngo
“Yoooh! Urakoze gushima disi, kandi ibyishimo byawe nibyo bitera umutima wanjye gutuza, humura uri kumwe na Brendah, ni ahejo Online”
Nkirangiza gusoma ako ka Message Oooh! Ibyishimo byankubise hasi nsinzira uko nakabaye nakangutse mu gitondo ari Gasongo unkanguye nikoza muri douche mvuyeyo ndambara twese turangije kwitegura mfata ya telephone nshya nyishyira mu mufuka Gaju arakinga turamanuka tugeze ku muhanda Gasongo na Gaju berekeza ku isoko nanjye manuka harya nakoreraga manika umutaka ntangira gucuruza.
Byageze nka saa tatu mbona Jojo asohotse mu gipangu cy’iwabo mpita musifura kwa kundi maze arahagarara ngenda musanga nkimugeraho muhereza ukuboko arakwanga ahubwo ahita ampobera,
Jojo-“Nelson! Bite? Maze nari ngukumbuye!”
Njyewe-“Nanjye ni uko sha, ahubwo se Mama ameze ate?”
Jojo-“Sha nyine aracyameze kwa kundi, byajyaga bimubaho ariko sinzi Impamvu noneho byaje ntibigende!”
Njyewe-“Oooh! Pole sana sha, nonese Brown ariyo?”
Jojo-“Yego ahubwo numvaga avuga ngo aje kukureba, Eee! Nari nibagiwe kukubaza, ni wowe?”
Njyewe-“Njywe iki se kandi?”
Jojo-“Ni wowe nabonye kuri Profile picture ya Brendah?”
Njyewe-“Buriya ni njyewe ahari?”
Jojo-“Uuuh! Buriya se nako ahaaa! Reka nigendere da!”
Jojo yahise ansezera agenda ariko mbona atishimye, ngihindukira Brown ahita asohoka nawe,
Brown-“Eeeh! Ntazakurega se kandi! Niba udashaka kubabaza undi mwana umenye ko ubu nta kujarajara, Jojo uri hariya, ahaaa!”
Twese-“Hhhhhhh!”
Njyewe-“Humura nanjye nzi umurage nagenewe ntazi ko naba umutoni mu bandi bana, nzabyubaha mwubahisha, ahubwo buriya nari nje ngo umfungurire Online!”
Brown-“Ngo? Hhhhhhhh! Nonese ufite Telephone?”
Njyewe-“Yego! Dore ngiyi rwose!”
Brown-“Eeh! Bro! Woooow! ntureba, noneho ubu winjiye mu isi y’ikoranabuhanga”
Njyewe-“Urakoze cyane!”
Brown-“Tujyane rero mu rugo njye kugucomekera nanakwigishe uko uzajya ujya online!”
Njyewe-“Ntiwumva se”
Njye na Brown twarinjiye turakomeza tugera muri salon turicara Brown anshyirira ku muriro!”
Njyewe-“Harya buriya yuzura bigenze gute?”
Brown-“Eeeh! Yuzura nka nyuma y’amasaha nk’atanu”
Njyewe-“Yampaye inka! Noneho reka mbe ngiye gucuruza nze kugaruka”
Brown-“Nta kibazo urisanga rwose”
Nahise nsohoka nsubira gucuruza ariko nari nashyugumbwe bikomeye, amasaha akomeza kwicuma nko mu saa kumi n’ebyiri nateruye agatabo ka mobile money n’umutaka feri ya mbere nayifatiye kwa Brown nkihagera nsanga telephone itari yuzura neza, maze ntangira kumutekerereza urugendo rwanjye na Brendah arahaguruka ankora mu kiganza arambwira,
Brown-“Nelson! Uribuka ngushimira Brendah igihe nkubwira ngo uce Online nako muri message?”
Njyewe-“Ndabyibuka!”
Brown-“Ibi nari mbyiteze kandi wari ubikwiye! Iki nicyo twita urukundo ubundi, Bro muzahirwe kandi uzishimire Paradizo nto winjiyemo”
Njyewe-“Urakoze cyane! Nanjye ubu ndi mu rukundo rwera ruzira kuzima!”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Nagumye aho niganirira na Brown kugeze igihe telephone yuzuriye maze Brown atangira kunshyiriramo ibintu byose, amaze gushyiramo byose atangira kunyigisha, birumvikana nk’umuntu wari uzi gusoma sinamugoye tayali mba ngiye online.
Brendah niwe nabonyeho mbere Brown ahita anyereka aho nkura agapupe kamuha aga kiss mba ndakohereje ahita yiyamira dutangira chat ubwo! Numvaga nishimiye cyane Brendah, nibukaga umwijima yankuyemo akankunda ndetse akaba ananyinjije mu isi iryoshye byose binyeganyeza umutima ndegerwa n’Imbamutima z’ibyishimo.
Njye na Brown twese twari twabaye busy ku ma telephone, sinzi ukuntu nibutse ko ngomba gucuruza maze ntangiye kumubwira ko ngiye tubona umuzamu arakinguye hinjira imodoka yihuta cyane,
Brown-“Uuuuh! Ko mbona Papa aza nabi ra? Uzi ko yari agonze wa musaza!”
Njyewe-“Eeeh! Uriya ni Papa wawe se?”
Brown-“Yego! Ahubwo se ubu noneho ntaratuma Mama arembera rimwe mwo kabyara mwe!”
Tukibaza ibyo Papa Brown yahise yinjira ageze muri salon aho twari turi asa n’ukubiswe n’inkuba aranyitegereza cyane,
Papa Brown-“Bite sha wowe w’amajire?”
Njyewe-“Ni byiza”
Papa Brown-“Wageze hano gute?”
Njyewe-“Nari naje nako nyine…”
Brown-“Ni njyewe wamuzanye Papa!”
Papa Brown-“Ngo? Wowe ni wowe wazanye iyi mayibobo mu nzu yanjye?”
Brown-“Ntago ari Mayibobo Papa, uyu musore ni inshuti yanjye twamenyaniye hariya acururiza ku muhanda”
Papa Brown-“Ngo iki? Ubura kuzana nako uyu munsi ubundi mwebwe na Nyoko muransobanurira neza”
Brown-“Ariko Papa, kuba nazana mugenzi wanjye hano mu rugo ni ikosa?”
Papa Brown-“Ceceka aho! Niba uzana ibirara hano se ko mushiki wawe…? Ndavuze ngo ntimukankore mu bwonko kabisa ntimukankorogoshore, ariko naneho uyu munsi muraza kunsobanurira”
Brown-“Ariko Papa! Waciye inkoni izamba, niba ibyo byarabayeho ko byaje bigwirira umuryango ushaka kugwisha ibindi na nanone?”
Papa Brown-“Ariko sha! Usigaye warigize icyo ntazi, usigaye wiha kuvuga nanjye mvuga?”
Brown-“Ariko Papa! Nabura kuvuga gute ko imyaka yose nabayeho nakubonaga rimwe mu mwaka, ndakubaha Papa unyumve neza singusuzugura kuko iyo mba naragusuzuguye simba ndi uko ngana uku, narimenye ndetse menya n’inshingano zanjye nk’umwana mukuru hano.”
Papa Brown-“Ariko sha! Uravuze ngo sindi so?”
Brown-“Papa nyumva neza, iyaba wamenyaga ko igihe kinini gishize inshingano zawe hano ari njye wazikoze kandi buri gihe ngaharanira ishema ry’umuryango wawe, kuba twarabuze Olga nawe wabigizemo uruhare kuko wirengagije umuryango ahubwo wizingira muri business, ubu se ko dufite byose tukaba duhora mu ntugunda byarizanye? Nawe isuzume nk’umubyeyi kandi umbabarire uhe Mama amahoro kuko yakoze akazi gakomeye igihe wabaga udahari!”
Papa Brown-“Eee! Urumva agasuzuguro nyoko yagushyizemo? Yarakubwiye ngo ujye unsuzugura? Ngo ntacyo maze sha? Yeee? Simbyumva Eeeee!”
Brown-“Singusuzugura Papa, nacecetse kenshi igihe wazaga ugatuka Mama ndetse rimwe na rimwe ukanamukubita umuziza Olga, ukamubwira ko ariwe wabigizemo uruhare ngo abure, ukavuga ko yibagiwe inshingano ze, ese yatubyaye wenyine? Ese ubwo wowe inshingano zawe kuri twe n’izihe?”
Papa Brown-“Wumve ka gasuzuguro! Niko sha simbahahira, sinabarihiye amashuri, ibyo nkora byose simwe nkorera? Ntimubayeho neza kubera nirirwa mvunika? Kandi sha usigaye warigize kagarara ndaje nkwereke ko ndi so sha”
Brown-“Niba uri Data rero ukaba waratubyaye ukadunshyira mu maboko ya Mama warangiza ukagenda ukaba iyo ukajya uza uje gusana inzu gusa n’uko ari byo wahaye agaciro, natwe rero twihaye agaciro watwimye twimenyera uko tubaho, ibyabaye rero byarabaye wizana ibindi kuko aho tugeze si aho kuduhora ibyagwiririye umuryango wacu ahubwo ni umwanya wo gukosora ibyo wakoze nabi, ntabwo natwe twishimiye kubaho tubona Mama yirirwa arira ndetse nta nubwo twishimiye imyaka ine yitotezwa wadushyizemo ngo tukugarurire Olga wibyariye, nitwe ahubwo twakakubajije aho umwana twonse rimwe ari.”

Papa Brown-“Ugize ngw’iki sha! Reka nze nkwereke”
Papa Brown yikojeje mu cyumba mbona asohoye Mama Brown nabi amusunikira mu ntebe ndeba, Brown ahita amusanga aramucigatira, umusaza asubirayo azana ikibando aza ansanga nanjye mpaguruka vuba vuba,
Papa Brown-“Reka mbanze ino mbwa, izi nizo zinterera urugo umwaku!”
Akirambura inkoni narwanye no gukingura ngo nsohoke niruke ariko nsanga haradadiye, nkinga ukuboko ikibando mukukinkubita ka gatabo ka mobile money karabarara, havamo ka gahu k’ikayi kari kanditseho amazina y’ababyeyi ba Gaju Gasongo yari yarampaye ngo njye nkagendana maze kitura imbere ye, nabonye bikomeye ndwana no gushaka indi nzira ariko mbona Papa Brown atoraguye ka gahu k’ikayi mu kugafata arikanga,
Papa Brown-“Ahaa! Sibyo navuze! Iki kimayibobo n’ikigambanyi, kuva ryari uneka sha? Ndakubaza kuva ryari unkurikirana?”
Njyewe-“Mumbabarire rwose ntago ndi maneko”
Brown yakubiswe n’inkuba, yegera Papa we ngo nawe asome ibyanditseho ariko Papa we amanika inkoni Brown asubirayo yiruka, Jojo nawe ahita yinjira,
Papa Brown-“Dore aka nako! Nawe sanga abandi cyangwa…”
Papa Brown yamanitse ikibando Brown aritambika kimufata mu mugongo ariko akiza Jojo amujyana impande ya Mama we wari warize yahogoye,
Papa Brown-“Reka nkubite umugambanyi hano ubundi mpindukire mbereke uko intama zambarwa!”
Ako kanya nahise ndimiza amavi mu butaka manika amaboko,
Njyewe-“Mumbabarire rwose ntago ndi umugambanyi ni ukuri njye nicururiza me2u hariya ku muhanda”
Papa Brown-“Kuva ryari wandika amazina yanjye nay’umugore wanjye? Ndagukubita se sindakuvuna imbavu”
Njyewe-“Ni ukuri rwose niba ari mwe ahubwo Imana ishimwe”
Papa Brown-“Ndakumena niwiha kuzana imitwe hano! Mbwira vuba, ninde wakuntumye?”
Njyewe-“Ahubwo niba ari mwe ni ukuri mbafitiye ibanga rizitse kandi rikomeye”
Papa Brown-“Ngo ibanga? Ariko sha uzi ko ubu ngiye guhamagara police bakagutwara intambike bakagufunga”
Njyewe-“Nta kibazo rwose nyuma yo kubona iryo banga rizitse muntange bamfunge”
Papa Brown yamanitse ikibanzo Brown arongera aritambika agifatira hejuru basa n’abakirwanira,
Brown-“Ariko Papa waretse ibyo ko ntacyo byakumarira, nubwo ari iwawe wibwira ko wemerewe kwihanira? Wagize Mama w’umunyamutima wirirwa uhondagura akaguhishira kuko agukunda, ubu noneho ndahari, Nelson koko uri umugambanyi?”
Njyewe-“Brown! Ni ukuri kose amazina yanditse hariya niba ari aya Papa na Mama wawe munkurikire mbafitiye ibanga!”
Papa Brown-“Gakurikirwe n’imisure kagwe mu ruzi! Njyewe Pascal nkurikira imbwa nkawe?”
Brown-“Papa ko ari nkayo yose wagiye utega amatwi buri wese ko aba afite impamvu abikubwiye”
Ako kanya Papa Brown yahise afata telephone numva avuze ngo Afande aho nari mpagaze ntangira gutitira, nka nyuma y’iminota ibiri igipangu cyarakingutse Papa Brown arasohoka yinjirana n’umupolice sinzi ibyo bavuganaga mbona amutungiye urutoki aho nari ndi nkomeza kuzamura amaboko,
Afande-“Uyu niwe wazanye mawazo hano?”
Papa Brown-“Niyo ngegera Afande, yihaye kunyinjirira”
Afande-“Niko sha, zana irangamuntu!”
Nahise nkura ikofi mu mufuka ntitira, nkuramo irangamuntu nkanaguzwa ndayimuhereza ndongera manika amaboko maze Afande arayitegereza hashize akanya,
Afande-“Wageze hano ute?”
Brown-“Ni njye twazanye Afande uwo musore mu mwumve njye dusanzwe tuziranye!”
Afande-“Ok! Ngaho jya imbere ibindi urabisobanurira kuri Station”
Brown-“Nanjye munjyane Afande ndashaka kumva ibanga rizitse afite kuri twe”
Papa Brown-“Iki cyana ra?”
Njyewe-“Mumbabarire Afande! Ni ukuri namwe mwibaze impamvu nanditse ariya mazina kuri kariya gapapuro”
Mama Brown-“Ariko mwaciye inkoni izamba mukumva umwana, muramufunga se yabibye? Yabakubise se?”
Afande-“Ngaho ahawe umwanya”
Njyewe-“Mbere yuko munjyana kumfunga, mwihangane ngire aho mbanyuza gato ubundi rwose ndemera kuwunera”
Afande-“Uremera kwambara amapingu utaza kuzana parapara zo gusota?”
Njyewe-“Nta kibazo rwose”
Afande-“Haguruka vuba!”
Ako kanya narahagurutse njya imbere Brown arankurikira, tugeze hanze mbona Jojo nawe ari gusindagiza Mama we ninjira muri ya modoka twubaha twese, mu kureba neza iruhande rwanjye nahise mbona nicaranye na Brown,
Jojo na Mama we binjiye mu yindi modoka, Papa Brown aratsa pandagali ijya imbere tugera ku muhanda dukata hirya nkomanga ku kirahuri turahagarara mvamo njya imbere barankurikira, nzamuka gato nsatira aho natahaga ngeze mu ntambwe nk’ijana mbona imbabura iri kwaka hanze, ndakomeza mba mbonye Gaju yicaye imbere yayo yubitse umutwe ku bibero ubanza yari yasinziye, maze ndahagarara bose bankoraho uruziga,
Nahise ntera intambwe ndamwegera mukora ku rutugu,
Njyewe-Gaju! Kanguka!”
Gaju-“Yesu wee! Ahwii! Eeh Nelson ni wowe? Eeeeh! Aba ni bande?”
Narahindukiye ngo ngire icyo mvuga nsanga Brown yicaye hasi, Jojo na Mama we ho byari ibindi bindi maze amarira atangira kwisuka aho hantu, Gaju akibibona yahise asa n’utaye ubwenge arazengera agiye kwikubita hasi Afande aramufata……………………

 

 

48 Comments

  • Mana we Imana ishimwe Gaju abonye ababyeyi be disi mbega ibyishimo, gusa Pascal harabura gato ngo abe Simoni kbsa mbega umujinya w’umuranduranzuzi!!! Nelson uri umunyamugisha

    • Gira uti bava inda imwe cyangwa niwe wahinduye amazina

  • yooooo! byiza kbs urabikwiye koko Nelson

  • nduwambere

  • mutwicishije amatsiko muratubiphye

  • Waow Gaju abonye abo mu muryango we! Imana ihabwe icyubahirooooo!!!!
    Gusa ndabona Brown, Nelson na Gaju bafite akazi ko guhindura Papa wa Gaju kugira ngo nawe agire ubumuntu. Congres!!! Umuseke.com na Eddy wacu. Turikumwe ibihe byose.

  • nari narifashe ariko iyi episode irandangije,mbega byiza gusa ni kagufi

  • KARARYOSHYE CYANEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ohhh lala, nanjye maze amarira yari atangiye kuza! Kimwe mubyo nari ntegereje kuri iyi nkuru Niki kabisa. Big up Ku mwanditsi.

  • Mwaramutse neza Nshuti nziza,
    Nari nabitekereje ko episode ya 12 iza ari nziza cyane, kandi ko ka gapapuro kaza gutakara mu maso ya Brown akibaza impamvu Nelson afite agapapuro kanditseho amazina y’ababyeyi be ikindi bikaba impamvu yo kugirango Olgah Gaju abonane n’ababyeyi be!!!! Mbega we inkuru nziza we ahubwo Papa Brown agiye gusaba Nelson na Gasongo ko bajya kwibera iwabo cyangwa abahe rya duka rya phone nk’igihembo mbega story iryoshye? Ese iyi nkuru izagira episodes 100 nka my day? Ni ibanga ry’Umwanditsi. Murakoze ndabakunda

  • Yoo!!Nelson wacu turagukunda cyane!!!!????????????

  • Wow.

  • Uramutse wifuza kuba umwe mu nagize group y’abakunda inkuru ndende zandikwa ku museke (my day of surprise & Online game) uhawe ikaze kuri Group Watsaap:
    1) Nelson 0788573952
    2) Yussuf: 0784554485
    3) Jean Marie: 0788923806
    Turabakunda. Murakoze

    • Uyu nkuru ni nziza yigisha ubwenge

    • Uyu nkuru ni nziza yigisha ubwenge*

  • Mbega Pascal weeeee!Ndumiwe koko uziko ariwe Simon wagarutse koko ?Ikibando kuri nyina wabana be we?Gaju disi niwe Olga kandi abonye aban

  • Yoooo disi wabaye umwana mwiza

  • Wow!!!Jojo abonye family ye kabisa.byiza cyane. Gusa nizereko Nelson bazamugororera bihambaye.Umuseke turabemera cyane Ku bwizi nkuru ziryoheye amatwi.Akandi hafi aho please

  • Ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiii impundu impundu Nelson urintwari pe utumye imiryango wonger kunezerwa ariko papa Brown Ni Simon wa 2 ikibaye cyose akoresha igiti ?agomba guhinduka agasaba imbabazi

  • Mbega umugabo mubi we umuntu akubita umuntu gutyo gusa numugore we nkaho nta gaciro agira!!! Cyokora asabe imbabazi ndabona ameze nka papa wa Jane.

  • Nubwa mbere nashyiraho comments ku nkuru wandika gusa ni ukugushimira iyi nkuru itumye nemera pe. Keep it up narakwemeye kunkuru ya eddy niyi nayo nakuye ingofero. Gusa Kari kagufi

  • BYABINTU NUBURYOHE WALLAH ,NELSON AHUBWO SE WA JOJO AGIYE KUMUKIZA TU !!!!!!!!!!!!BABATIPE BATERETAGA BRENDAH BARI MUMANDAZI

  • Mbega story!

  • Ooooh My God!Amatsiko ngo mutahe.

  • Yewe amatsiko yaracyiri menshi rwose ibyishimo com.pascal urahubuka cyanee rwose

  • iyi episode irandizije pe mbega byiza wee yewe ejo hazagera tumenye icyakurikiye Bravo kumwanditsi wacu

  • harya whatsapp ni kangahe?

  • soo amazing!!!

  • Thx! Iyi Episode ihuye neza neza na sunday! Ni uburyohe amata yabye amavuta. Online game ubu nibwo yajya gutangira neza! Tumaze kugwiza abakinnyi beshi, Intambara y’urukundo igiye gutangira y’abarwanya Nelson. Ku rundi ruhande bibaye ibyishimo ku muryango wa Brown.

    Mbese Afande ararenzaho iki kubyo amaze kwibonera no kumva? Nawe aratunguwe! Mbese Family ya Brown izitura iki Nelson na Gasongo? Sibwo bahanye igihango gikomeye, bagiye kwinjira mu buzima bwa Nelson na Gasongo bakajya babarengera, ubavuze nabi bakamurwanya.

    Nta gishimishije nko kuba Mama Brown asubiye kubona Gaju. Na Jojo n’agasuzuguro ke nawe ubu abonye isomo, kuri we bibaye 2 kose Nelson amwiyereye.

    Ese aho ise wa Brown ntiyahita avuga ko umukobwa we bari baramugize umugore wabo? Gaju arasabwa kuzavugisha ukuri akabarengera ndetse byaba na ngombwa bakajya kwa muganga, Abaganga bakerekana ko abasore barengana.

  • thank u

  • Njyewe ndabona gaju azakunda Nelson bigatera ikibazo mu rukundo rwe na Brendah

  • Mbega i eps irababaje iranashimishije nelson ba maso kuko ugiye gutangira inzira igoranye big up kumwanditsi

  • manaweeee mbega pascal burya koko ngo abarozi barapfa hakavuka abandi simoni aragiye haje pascal gusa igishimishije muriyi nkuru ni uko Brenda yikundira NELSON atitaye kunamuca intege

  • Hhhhh! Nelson akwiye rwa fanta s. ….

  • sha iyi ni inkuru nkaba umuntu!musunike akandi vuba amatiku ngo mutahe

  • Muraho mwese? Nanjye ndi umukunzi w inkuru ndende zandikwa n umuseke. Mba hanze y, u Rwanda. Ndabashimye cyane. Eddy yarandijije, iranshavuza ariko online game iranyubatse! Viva urukundo. Big up guys! Iyi episode itumye ntangira icyumweru neza.

  • Uramutse wifuza kuba umwe mu nagize
    group y’abakunda inkuru ndende zandikwa
    ku museke (my day of surprise & Online
    game) uhawe ikaze kuri Group Watsaap:
    1) Nelson 0788573952
    2) Yussuf: 0783554485
    3) Jean Marie: 0788923806
    Turabakunda. Murakoze

  • Nonese iyi nkuru irangiriye aha? oya mwimbwira kuko turacyafite amatsiko yuko Brendah azakomezanya na Nelson

  • sha nange ndishimye kubwa online game, gusa mutubabariye mwajya muduha 2 episode kumunsi. murakoze

  • Mwaramutse neza. Pascal akaneye amasomo akamenya ko ihohoterwa ryo mungo rihanwa n`amategeko.Uziko abo murugo rwe yabahahamuye kubwo guhozwa kunkeke.

    Nelson, ihangane murugendo rwo kugiraneza akenshi ushobora noguehuriramo n`ingaruka zishobora yewe no guturuka kubo wagiriye neza ariko ibyo ntibikaguce intege ahubwo bigutere imbaraga amaherezo ukuri kuramenyeka bigatanga amasomo no kubandi.

    Imana ishimwe ubwo Gaju abonanye n`abavandimwe be gusa hasigaye kumenye uburyo bari bubyakire, ariko Pascal yirinde guhubuka ahubwo bumve abona basore b`imfura baharaniye kudahemuka bagakora ibiri mubushobozi bwabo ngo Gaju yakire ubuzima,nde bagashyiraho gushakisha umuryango we. Imana izabiture ineza yabo.
    Rwose iyindi episode yatinze ntimudutenguhe.

    Imana ibahe umugisha.

  • Nategereje indi episode # 13, none amaso yaheze mukirere.

  • umuseke ko mwadusinzirije koko,amatsiko aratwishe,please muzane akandi

  • Umwanditsi uyu munsi yadutengushye rwose

  • Episode ya 13 yaheze!

  • Byagenze gute ra?

  • Mwaramutseho neza bavandimwe dusangiye gukunda inkuru nk’izi! Ndashimira cyane Umuseke uba watudabagije, muduhe igice cya 13 murakoze

  • Amaso yaheze mukirere nyamuna buri segonda ndarebaho nahebye episode ya 13 mudutabare tuticwa namatsiko

  • Ep 13 please !

Comments are closed.

en_USEnglish