Digiqole ad

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagizwe Ambasaderi, Claire Akamanzi yongera kuba CEO wa RDB

 Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagizwe Ambasaderi, Claire Akamanzi yongera kuba CEO wa RDB

Ku wa Kane Monique Mukaruliza yari yitabiriye Inama y’Umutekano mu Mujyi wa Kigali

*Iyi nama yemeje amateka Irya Perezida ryirukana ba Officiye muri Polisi 66, n’Irya Minisitiri ryirukana ba Sous-Offisiye 132.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatanu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye harimo MUKARULIZA Monique wayoboraga Umujyi wa Kigali wagizwe Ambassaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Ku wa Kane Monique Mukaruliza yari yitabiriye Inama y’Umutekano mu Mujyi wa Kigali

Iyi nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yagize  Lt Colonel NYAMVUMBA Andrew Umuyobozi Mukuru wa SPU mu Biro bya Perezida.

AKAMANZI Claire yongeye kugirwa Umuyobozi Mukuru (CEO) mu Kigo RDB  (Rwanda Development Board) ndetse aba ari umwe mu bitabira Inama y’Abaminisitiri, yungirijwe na HATEGEKA Emmanuel.

GATARE Francis wari Umuyobozi Mukuru wa RDB, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishya gishinzwe Ubucukuzi, Petrol na Gas (RWANDA MINES, PETROLEUM AND GAS BOARD), yungirijwe na Dr MUNYANGABE Emmanuel.

MULINDWA Sam yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, BAGUMA Rose agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi mu Burezi (DG Education Planning).

MUSONERA Gaspard yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), MBABAZI Rosemary wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yimurirwa muri MINEACOM kuri uwo mwanya, kandi akaba yasimbujwe Maj. GATARAYIHA Regis.

Prof. Manasseh MBONYE yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Siyansi n’Ikoranabuhanga (NATIONAL COUNCIL OF SCIENCE AND TECHNOLOGY) naho HABIMANA Patrick agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije.

Iyi Nama y’Abaminisitiri yanemeje iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi, barimo Superintendent of Police (SP) umwe, (1) Chief Inspector of Police (CIP) bane (4) Inspector of Police (IP) bagera kuri 23 ba Assistant Inspector of Police (AIP) bagera kuri 38, inemeza Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye na ba Police Constables 132 muri Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi.

Abo barimo Non-Commissioned Officers 65 na ba Police Constables 67.

Wasoma itangazo rijyanye n’ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa gatanu tariki 3 Gashyantare 2017: ITANGAZO RYIBYEMEZO BYINAMA YABAMINISITIRI YO KU WA 03_02_2017-1 (1)

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • bakagiye bongeramo abandi muri government aho kugirango abavuyemo aribo bagenda basubiramo boshywe aribo ba banyarwanda bonyine

    • Ubuze umugati murikino gihugu se byahenda gute? Uhituhinduka nyakatsi.

  • Kera mu mateka muzasanga ubutegetsi bwubu nu bwa Habyarimana muri 1975 ntaho butandukaniye.

  • Uyu mudamu Monique asigaye afite isura itagaragaza ibyishimo muri we.

  • Aha! Ahubwo ni inkwakuzi kuba agihanyanyaza, ndibuka yihanangirizwa imbere y’inteko y’abayobozi!

Comments are closed.

en_USEnglish