Digiqole ad

Impunzi ngo ntizigomba kubaho zitegereje gutamikwa nk’ibyana by’inyoni… – `Min. Mukantabana

 Impunzi ngo ntizigomba kubaho zitegereje gutamikwa nk’ibyana by’inyoni… – `Min. Mukantabana

Minisitiri Mukantabana Seraphine ubwo yari mu nkambi ya Mahama tariki ya 22 Gashyantare 2016

*Impunzi zifite imbaraga n’ubwenge bwazifasha kubaho,
*Hari amahirwe igihugu cyazicumbikiye gifite zakoresha.

Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo by’ubuvuzi mu nkambi ya Mahama mu cyumweru gishize, yasezeranyije impunzi zarenze ikigero cyo kwiga ko zigiye guterwa inkunga mu gukora imishinga ibyara inyungu, kugira ngo izabafashe kubaho badategeye amaso imfashanyo kandi bafite ubwenge n’amaboko yo gukora, ngo ntibakwiye kubaho batamitwa gusa.

Minisitiri Mukantabana Seraphine ubwo yari mu nkambi ya Mahama tariki ya 22 Gashyantare 2016

Minisitiri yabwiye impunzi ko hari gahunda yo gufasha ibitekerezo by’imishinga ishobora kubafasha kwibesha bagakoresha ubwenge n’imbaraga bafite ntibakomeze guhora bateze amaboko badategereje gutamikwa kuko ngo bitazahoraho.

Ati: “Mu rwego rwo kugira ngo ubuzima bwanyu bumere neza hari ubundi bufasha bugiye kuzabagenerwa kugira ngo umuntu wese yewe kwirirwa yicaye ngo abe umutwaro aho ari, muhaguruke mutekereze ku buzima bwanyu kuko ntabwo muzahora mubaho mwicaye mufashwa, mutamikwa nk’ibyana by’inyoni  mufita amaboko, mufite ibitekerezo. Ibyo byose mutangire mwige uko bigomba gukoreshwa.”

Yabasezeranyije ko azasubira mu nkambi ya Mhama areba imishinga ishobora kubyara inyungu, kandi ifitiye inyungu benshi izahita iterwa inkunga.

Ati: “Nzagaruka hano nje kugira ngo  buri wese ambwire, menye  icyo agamije gukora kugira ngo nibiba ngombwa aterwe inkunga.”

Minisitiri Mukantaba avuga ko bagomba kujya bishyira hamwe bagahuza imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo bakore umushinga ushobora gufasha benshi ukabagirira akamaro ukakagirira n’igihugu cyabacumbikiye.

Impunzi zivuga ko izaba ari ingingo y’ingirakamaro kuko ngo mu nkambi hari benshi baba bicaranye ibitekerezo bishobora kuvamo ibikorwa by’ingirakamaro ariko bakabura uwabafasha kubibyaza umusaruro.

Claver Nyabyenda umwe mu mpunzi z’Abarundi ati: “Iyo ngingo izoba ari nziza pe, kuko hano harimo abantu bafite ubuhinga butandukanye bwo gukora ibintu byinshi, urumva babafashije bakaja barabona ibikoresho ndetse n’amasoko byabafasha gutera imbere ntibabeho bategereje ziriya mpungure baduha.”

Minisitiri avuga ko bashyigikira n’imishinga y’abantu batari impunzi ariko bashobora gukorana n’impunzi ikazifasha gutera imbere no gukoresha ubwenge n’imbaraga baba bafite.

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama ituwemo n’impunzi zisaga ibihumbi 55, higanjemo abagore n’abana abenshi usanga nta kazi bafite batunzwe n’ibyo bagenerwa n’imiryango mpuzamahanga ibafasha.

Gusa hari n’abandi baba baragerageje gukora imirimo itandukanye ibyara inyungu nko gucuruza boutique, Me to U, gukora utuntu dutandukanye tw’ubukorikori nko kuboha inkoko, ibyibo ,abogosha,aberekana amafilime n’imipira abakora ama restaurant n’indi mirimo, kandi yose bavuga ko ibunganira mu kubaho.

Tariki 26 Mutarama 2017 nibwo mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama, mu karere ka Kirehe hatashywe inyubako zigezweho zizatangirwamo serivise z’ubuzima, igikorwa cyari abayobozi batandukanye na Minisitiri Mukantabana Seraphine wari umushyitsi mukuru.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Murundi rurimi nimutahe hakirikare.

  • “Ngo ntibazahora batamikwa nk ibyana by inyomi” Mbega imvugo mbi wee, abanyarda twibagirwa vuba pe. Nta wishimira ubuhunzi, iwabo habonetse amahoro barara bataha. Mureke kubavugiraho, barundi mwe I am sorry.

  • Uyu mudamu burigihe akoresha imvugo mbi. Uwambwira aho akorera amahugurwa!!!!

  • ukize inkuba arayiganira. nawe ejobundi yari impunzi none imva iyo mvugo bagabo eeeeeehhh

  • Uyu mugore amaze guhaga kweli, ubu amaze kwibagirwa amashyamba ya Congo yabayemo arya ibyatsi n’udusimba tutaribwa none ageze aho avuga amagambo mabi nkaya? Harya ngo um….umuvura…… bikagenda gute? Zimwe nimwe mwazihamagaye none mumaze kuzihaga, mwaziretse se zigataha?

  • Ese impunzi z’abakongomani zihamaze imyala irenga 15 ziri Kiziba kukizo batazibwirayo magambo?

    • impunzi zokukibuye kbsa zo zifite umwihariko.. nizo zifite kaminuza mukambi hagati. bafite amashuri mato nayisumbuye mukambi. ikibibatera ibyo byose nuko bashira hamwe. kadi impunzi zaho zarangije kaminuza zisubira munkambi kwigisha bagenzi babo nka bakorera bushake, bazi ubuzima

      • Izoku Kibuye zijyano gucungibyazo muri Kivu zikongera zikigarukira.

    • Nonese ko hari abafite n’amadegrees yabo nko munkambi zabacongomani kuki batabaha uburenganzira ngo bakore akazi nkabandi babifitiye ubushobozi.

  • Ka mbabaze uyu mugore yize he ko avuga nabi?hari uwishimira kuba impunzi?bazihe imirima zihinge cg bazirekure zijye gushakusha akazi hanze y’inkambi!kuba impunzi bivuga ko ugomba gufashwa no kurengerwa

    • ibaze nawe!!! hahha?
      urabaza aho yize se hari aho bigisha kuvuga nabi??

  • uyumubyeyi wasanga ariyo nabi yigirira 2 ntawamenya mbega weee ariko avuga nabi

Comments are closed.

en_USEnglish