MissRwanda 2017: Abakobwa 15 bazahatanira ikamba baraye bamenyekanye…11 barasigaye
Muri Sitade nto ya Kigali i Remera, Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazajyanwa mu mwiherero bagatozwa umuco, indangagaciro na kirazira nyarwanda nyuma bakaza bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu mico, mu myifatire no mu bumenyi mu mwaka wa 2017 (Miss Rwanda 2017) kirangiye hamenyekanye abakobwa 15 bari bakenewe.
Pamela Umutoni, Iradukunda Elsa, Umuhoza Simbi Fanique, Umutoniwase Belinda, Umutesi Nadia, Kalimpinya Queen, Umutoniwase Linda, Carine Mukabagabo, Uwase Hirwa Honorine, Umutoni Aisha, Umutoni Trecy, Ishimwe Fiona, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette na Iribagiza Patience ni bo bagize aya mahirwe yo kuzahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.
Mu ntambuko zimenyerewe muri aya marushanwa, buri mukobwa yabanje kwigaragariza abari muri Petit Stade, abaje kubashyigikira bakabakurikiza urusaku ruvanze n’amajwi ya vuvuzela.
Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 26 bahagarariye Intara enye n’umujyi wa Kigali, aba bakobwa bose babanje kwigaragariza abakemurampaka n’Abanyarwanda kugira ngo batoranywemo aba 15 bagiye kuzahatanira ikamba ry’umukobwa uzatwara urumuri rw’Abanyarwandakazi mu mwaka wa 2017.
Aba bakobwa kandi bagiye babazwa ibibazo bifitanye isano n’imirongo migari Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho mu rwego rwo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Banagiye bagaruka ku migabo n’imigambi bumva bazahigura mu gihe bashobora kugira amahirwe yo gutsindira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda wa 2017.
Byinshi mu byo bagarutseho, benshi muri aba bakobwa bavugaga ko bazibanda ku byazamura ubuzi bw’Abanywarwanda by’umwihariko urubyiruko n’abana.
Aba bakobwa 15 bamaze gutoranywa bazajyanwa mu mwiherero mu karere ka Bugesera batozwe indangagaciro na kirazira bikwiye umwari w’u Rwanda nyuma bagaruke mu mujyi wa Kigali bahatanira iri kamba.
Muri Stade nto ya Kigali ahabereye iki gikorwa, abari bashyigikiye aba bakobwa bari bakubise buzuye, mu majwi ari hejuru y’aba bafana humvikanagamo amazina y’aba bakobwa bose bageze muri iki kiciro.
Amafoto y’aba bakobwa, ibyapa bigaragaza imigabo n’imigambi yabo, imipira igaragaraho amafoto y’aba bakobwa ni byo wahitaga ubona utereye ijisho muri aba baturarwanda bari bitabiriye iki gikorwa.
Photo© Evode Mugunga/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
27 Comments
ibi nukurangaza abanyarwanda,ubwomanzi nuburaya,nta miss rwanda mbona nuwakanama nkemurampaka kd ni umuco mvamahanga udafite icyo umariye abanyarwanda,ngaho nimurebe ukobafana nkindi mikino yose,ntanubwo ari nyampinga wurwanda kuko impinga zurwanda ntaruhare zigeze zibigiramo byose byakozwe nakanama nkemurampaka,banyirubwite bajya kwitoza nabafana babo bashoramo akayabo ka cash ngo bohereze sms nyuma yogutoranywa nako kanama bakongera kukagaruka imbere bakiyereka bakinyonga imbere yako kakitoranyiriza ibikanogeye bikitirirwa abanyarwanda nurwanda!!!Mideduc turayishima yoyamaganye uwomwanda mumashuri,yafashe iyambere itanga urugero rwiza,ngaho na Migeprofe,Minispoc na Ralc nazo nizifate ingamba,si non HE atabare kuko niwe kizigenza niwe Muvunyi mukuru dore abandi babaye nkingi za mbona bihita nkinteko ishinga amategeko.Nta Miss rwanda,si Nyampinga wurwanda
Karangwa Mike kuri giti araroze sana . Buriya yicariye giti ntimugirengo uzatorwa abamuzi . Joly uge uhora ushimira karangwa iyo nyoko adatambika giti ntuba warabaye miss
Muvandimwe, nabonye aya marushanwa ya Nyampinga akurya mu mutwe harabura gake ngo umutima wawe uhagarare gutera. Buri gihe uvuga ibintu bimwe kuri aya matora . Aho kugirango biguteshe ubuzima , bikurinde no gucumura utukana ,uzareke kujya ubireba no kubisoma, sibyo? Uburaya wirirwa ushinja aba bana kereka niba muba murikumwe rwose uhagarare kubasebya. Kandi ujye uvuga uziga kuko ejo wasanga umukobwa wawe (niba umugira)abigiyemo.Harimo abana byagiriye akamaro: urugero Keza Joahannah,Kundwa Doriane, Colombe….
Miss ashobora no kuba inzira mu ivugabutumwa ry’Imana(Doriane), kwigisha imyifatire myiza urubyiruko, kwiyungura ubwenge(kwiga kuvugira imbere y’abantu, gutegura projects) ,gufasha abana, abakene, abarwayi…
“De tout mal ,on peut tirer un bien”
ibyo utigishijwe nababyeyi,umuco utatojwe nabo,ibyo utigiye mumashuri,ibyo utigiye kubaturanyi ntuzabikura mukanama nkemurampaka,biriya ni ishoramali nokwihangira imirimo ntibikitirirwe abanyarwanda twese kuko ntacyo bitumariye,ahubwo RRA na RDB nibarebe neza kd bateremo kandi Minispoc,Migeprofe na Ralc zibigenze nkuko Mineduc yatabaye ababyeyi,nahubundi umuco uracitse
Ni amahirwe ko ntigishijwe uburere nk’ubwawe. Uburere n’umuco wo gutukana no kugira umutwe ufunze nk’uwawe wifuriza urubyiruko rw’ubu uzawuhamane mu bwonko bwawe. Ikintu kikugenda mu mubiri wawe nicyo gusabirwa. Isi yaraguhagararanye . Niba ushaka kugumya kubaho nka kera ni uburenganzira bwawe singombwa ko wirirwa wimena umutwe kuko ntawe uteze kukumva. Ariko nanone urasekeje:Iterambere wowe urimereye nabi uzi kwandika , gukoresha internet kandi nziko ibyo bitabagaho mu gihe cyawe none ngo abandi nibage guharura umuhanda!! Agahomamunwa!!
WACA GISABO URAMUZI ARAJE ABARANGIZE IBYINDAYA UVUGA UZAGE MUKAJAGARI
Queen kalimpinya niwe mwiza.
Umutoni Pamela aribanza akanikurikira Ni mwiza sana
Ngo indaya?? Haruwo wahonze muribariya bana bose ariko mwagiye mugira uburere
Bafite amabuno meza bose..
yeeee! Murabahemukiye gusa nta kindi! Ba Rutahizamu b’i Kigali baraje bakubarongorere kahave kubera ukuntu mumaze kubakorera publicité mubashyira ku karubanda.
Rwanda we!
Kurongora navuze hano ni ukubikora bakigendera ntabwo ari marriage. Ntimubyitiranye.
Umutoni Pamela miss 2017????
Ariko bamwe mu banyanyarwanda twabaye dute murabona nkamagambo mabi, ibitutsi, incyuro,gusebanya nibindi biba biri muri comments Koko? Igikorwa cyo gutora nyampinga nta kibi kirimo kereka niba naho habamo ruswa dore ko izatugeza kure naho ubundi akanama nkemurampaka niba gakora akazi kako bakurikije critères zigenderwaho ntacyo kibi kirimo.
ako kanama nkemurampaka kashyizweho nande?abanyarwanda hari uruhare tugira mukugashyiraho?nyampinga bivugiki,ni umukobwa utoranywa mumpinga zose abazituye bose babigizemo uruhare si utoranywa nakanama nkemurampaka katazwi kubwinyungu zako,biriya ni business,ni uguta umuco,ni ukwihangira imirimo,ntimuzi miss wabyaye ikinyendaro atarasimburwa?nta miss rwanda ni uwakanama nkemurampaka,nta nyampinga uraho ibyo ni ugutesha umuco wacu agaciro nogukuririza ubwomanzi bimakaza uburaya,ririya ni isoko rishakushirizwamo banyakabyizi bakabanza kubarya umwumvo,ahubwo Minispoc na Migeprofe na Ralc nibatabare nkuko Mineduc yabigenje
Ko mbona hafi ya bose amabere yaguye! Iby’i Rwanda ni hatari!
Ninde wagushutse ko nyampinga aba ntamabere afite ?ahubwo se amabere aguye uyabonye he ?njye narumiwe rwose!!
muri bariya se ninde utambaye isutiye cg urubindo?ninde uzi urubohero,ninde waciye imyeyo ko benshi usanga ari bamukagatare!ninde uzi ibyo guharura imbuga ikamera nkibuka ryinka,bashize isoni bose nta nyampinga wavamo kdi ntampinga nimwe ibigiramo uruhare mukubatoranya,byose ni akanama nkemurampaka,ni miss wakanama nkemurampaka kashyizweho nabashoramari barwiyemezamirimo ahuvwo sinzimpamvu RRA itabasoresha uretseko binjiriza sosiyete zitumanaho akayabo
Hirwa AKA igisabo arashoboye
Pamela oyeeeeee urabkwiye rwose urimwiza cyane
Umutoni Pamella Niwe Ubereye Kuba Nyampinga ku Mpamvu zuko ariwe mbona wagiye ugerageza gusubiza neza,kandi ibyo yihaye cg idee afite ni nziza pe. Abandi Bahatanye Usanga Hari izindi mpamvu zituma bagarukwaho n’itangazamakuru ngo Ibisabo, abandi Ruswa, bigatuma bagarukwaho. Ariko Murebe neza Pamella mumuhinguranye murasanga adadiye
Les gouts et les couleurs sont pas les mêmes. Mais pour moi je voterai celles qui portaient les numéros 12 et6 . Elles sont sublimes et belles à regarder. Merci
iyo ntago ari miss Rwanda ahubwo ni miss Kigali kuko bose bava Kigali naho ubundi miss mumubaze karangwa mike aramuzi mureke kwirirwa mushyushya abantu ngo batore
Nta ba miss barahoni aho babuze.
Ndagira nsubize Ivunimpuruza, bigaragara ko uri umugome muri wowe, mbese ibyo utabona kimwe n’abandi ntushobora kubishima, uri umunyamushiha, ufite mukushi kuko sinumva aho uhera utuka abakobwa ngo n’uko bagiye muri miss, ngo n’uko atari wowe wabatoye, ntabwo abanyarwanda twese waba abakemurampaka ngo bikunde, ikindi uko nkubona nta critere n’imwe uzi yo gutoranya nyampinga, urashaje rwose kuko uri mu kinyejana cyahise. reka gusebanya niba utemera irushanwa rya miss, ntukarirebe ntuzanajyaneyo umwana wawe, ariko witesha umutwe abarishyigikiye uzana comments zitubaka. nakugira inama yo gushyiraho iryawe maze ugashira agahinda.
Abantu bavuga amagambo asebanya bajye bakurikiranwa bahanwe kuko birakabije
Mukomerezaho
Comments are closed.