Digiqole ad

Tshisekedi yari yarahisemo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwose buzayobora Congo Kinshasa

 Tshisekedi yari yarahisemo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwose buzayobora Congo Kinshasa

Etienne Tshisekedi warinze asaza atavuga rumwe n’ubutegetsi bwayoboye Congo Kinshasa

Colette Braechman ni umunyamakuru uzwi cyane wo mu Bubiligi wandika ku mateka ya Politili mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Uyu mugore aherutse kubwira Radio Okapi ko akurikije uko nyakwigendera, Etienne Tshisekedi utaravuze rumwe n’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwayoboye Congo Kinhsasa, yitwaye ubwo yari Minisitiri w’Intebe ku bwa Perezida Laurent Desire Kabila no ku butegetsi bw’umuhungu Joseph Kabila, asanga mu by’ukuri atarashakaga gufata ubutegetsi.

Etienne Tshisekedi warinze asaza atavuga rumwe n’ubutegetsi bwayoboye Congo Kinshasa

Braeckman wandika muri Le Soir Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi guhera muri 1989 avuga ko yatangiye kuganira na Tshisekedi mu gihe cya Perezida Joseph-Désiré Mobutu (Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga).

Kuba nyakwigendera yaranze kuvuga rumwe na Mobutu ngo byo bishobora kumvikana kuko ngo uyu yayoboraga mu buryo buhungabanya amahamwe ya Demukarasi.

Ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Laurent Desire Kabila ngo byari amahirwe kuri Tshisekedi kugira ngo baganire bumvikane uko yazamusimbura ku butegetsi.

Colette Braeckman avuga ko kuba Kabila yari yafashijwe n’ingabo z’amahanga kandi zikaba zari zigishaka kuguma muri Zaire (yari itaritwa Congo Kinshasa) ngo ntibyari kuba intandaro yo kutaganira na we ngo bumvikane.

Etienne Tshisekedi washinze ishyaka UPDS ngo bisa n’aho icyo yashakaga kwari uko yakomeze kuvugwa ko arwanya ubutegetsi bityo akazasigara mu mateka kubera iyo ngingo.

Ngo Tshisekedi yahisemo kwibera ‘Opposant’ w’ibihe byose kubera kwanga kuzagorwa n’inshingano zo kuba Umukuru w’Igihugu. Uyu mugabo yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2017 i Bruxelles mu Bubiligi ku myaka 84 azize indwara yo mu bihaha.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mureke kubeshya ntabwo Ya Tchichi yigeze aba ministre w’inteba wa Kabila..mujye mutohoza bihagije…Mutazahinduka nka za blogs abantu bandika ho ibyo bashatse

Comments are closed.

en_USEnglish