Month: <span>February 2017</span>

Abahunze batahuke twiyubakire u Burundi bwunze ubumwe – P. Nkurunziza

Perezida Pierre Nkurunziza yaraye asabye Abarundi bose kunga ubumwe, abahunze igihugu bagatahuka bagafatanya na bagenzi babo kubaka u Burundi bwunze ubumwe kandi bukomeye. Pierre Nkurunziza yavuze ibi mu ijambo yagejeje ku baturage be kuri yu wa kabiri ryanyuze kuri Televiziyo y’igihugu. Nkurunziza yavuze ko ibikorwa byo gusana igihugu, gukunda igihugu, kugaruka ku ndangagaciro z’Abarundi no […]Irambuye

Future Africa batoranyije abazamurika imideli mu gitaramo kizabera muri Convention

Ku nshuro ya mbere i Kompanyi “Future Africa” yateguye igitaramo yise ‘Women achievement Gala’, kigamije guhemba abagore b’indashyikirwa mu nzego zitandukanye. Niragire Nina umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye Umuseke ko igitaramo giteganyijwe kuba ku itariki 04 Werurwe 2017. Kikazabera muri Kigali Convention Center, ku Kimihurura. Nina kandi avugako intego za “Future africa” ari […]Irambuye

Mparanira guhora imbere mu bahanzi baririmba ku rukundo- Christopher M

Muneza Christopher ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda indirimbo z’inkundo. Mu migambi ye, ngo ni uko agomba guhora imbere mu bandi bakora izo ndirimbo. Uretse kuririmba urukundo rwo hagati y’umukobwa n’umuhungu, avuga ko no gukora izivuga ku buzima busanzwe zitamunanira. Ahubwo ko inzira yahisemo ari urukundo rwa babiri. Ibi abitangaje mu gihe […]Irambuye

DRC: Umuhungu wa Tshisekedi arasabirwa kuba Minisitiri w’Intebe mbere y’uko

*Muri Congo Kinshasa harigwa uko umurambo wa Tshisekedi uzanwa mu gihugu, Leta izatanga ubufasha. Kugeza ubu abantu ntibaremeranywa ku itariki nyayo nyakwigendera Etienne Tshisekedi azashyingurwaho. Bamwe mu bagize umuryango we barasaba Leta kubanza ikagira umuhungu we, Felix Tshisekedi Minisitiri w’Intebe, Se agashyingurwa nyuma, abandi bakabiterwa utwatsi. Biteganyijwe ko umurambo wa Tshisekedi uzagera i Kinshasa mu […]Irambuye

Charlotte Umunyarwandakazi umurika imideli mu birwa bya Cyprus

*2013 yabaye uwa mbere mu kumurika imideri muri Cyprus Charlotte Mufumbi, umunyarwandakazi umurika imideri mu birwa bya Cyprus yabwiye Umuseke ko ubumenyi yungukiye mu mahanga yiteguye kubusangiza abanyarwanda bakora umwuga nk’uwe. Mufumbi yatangiye uyu mwuga mu 2011 ahereye muri Agence ya PMA (Premier Model Agency), imwe mu zatoje abanyamideri benshi mu Rwanda. Ati “Igihe narangizaga […]Irambuye

Ibiro bishya bya Apple biri hafi kuzura, byatangiye kubakwa muri

Uko biriya biro bya kabiri bya Apple byubatse byasize bitegetswe na nyirayo Steve Jobs mbere y’uko yitaba Imana muri 2011. Iyi nzu ifite agaciro kegereye miliyari ebyiri z’amadorari kandi niyuzura izaba ibasha gukorerwamo n’abakozi  14.500. Niyo nzu izaba ihenze kurusha izindi zose zubatse muri Silicon Valley, California ahakorerwa ubushabitsi mu ikoranabuhanga hazwi cyane muri USA, […]Irambuye

Episode 15: Umwana wo ku muhanda atabaye Nelson

Ako kanya nongeye gusa n’uwibuka ariko biranga nongera gusinzira nakangutse mbona aho nari ndi hari Mama Brown na Muganga. Muganga-“Yes! Ubwo akangutse noneho Imana ishimwe” Mama Brown-“Nelson!” Mukumva ijwi rya Mama Brown nazamuye akuka gacye nari mfite ngerageza gusubiza kubw’amahirwe mba ndavuze. Njyewe-“Karame Mama!” Mama Brown-“Mana wee! Aravuze ni ukuri” Mama Brown agitangara nahise mbona […]Irambuye

Kamonyi: Umukecuru w’incike ariho mu buzima buteye ubwoba!

*Atuye mu nzu ishaje idakingwa, *Yabwiye Umuseke ko atibuka igihe aherukira ifunguro, *Nta bwisungane mu kwivuza, iyo arwaye araryama agakizwa n’Imana, *Atuye muri metero nke uvuye kuri kaburimbo. Muri metero zitageze ku 100 uvuye ku muhanda mugari wa Muhanga – Kigali ahantu hazamuka mbere gato y’uko ugera kuri Centre ya Musambira uvuye i Muhanga ni […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya

Kuri uyu wa kabiri, ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ry’u Rwanda imigabane ya Crystal Telecom n’iya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21,246,000. Ku isoko hacurujwe imigabane 235,300 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 21,177,000, yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri. Iyi migabane yacurujwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nacyo giciro wariho ejo […]Irambuye

 Min. Mukantabana yasabye abegereye inkambi ya Mahama kubanira neza Abarundi

*Impunzi ngo zigomba kubaha buri Munyarwanda wese zikamufata nk’umuntu uzicumbikiye, *Abaturage na bo begereye inkambi ya Mahama bagomba kumenya ko impunzi ari abashyitsi babo. Mahama – Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi nyuma y’amakimbirane ya hato na hato hagati yazo n’abaturage baturiye inkambi, Minisitiri Mukantabana Seraphine ufite impunzi mu nshingano yazibwiye ko zigomba kumenya ko zitari hejuru […]Irambuye

en_USEnglish