Digiqole ad

Episode 15: Umwana wo ku muhanda atabaye Nelson

 Episode 15: Umwana wo ku muhanda atabaye Nelson

Ako kanya nongeye gusa n’uwibuka ariko biranga nongera gusinzira nakangutse mbona aho nari ndi hari Mama Brown na Muganga.

Muganga-“Yes! Ubwo akangutse noneho Imana ishimwe

Mama Brown-“Nelson!”

Mukumva ijwi rya Mama Brown nazamuye akuka gacye nari mfite ngerageza gusubiza kubw’amahirwe mba ndavuze.

Njyewe-“Karame Mama!”

Mama Brown-“Mana wee! Aravuze ni ukuri”

Mama Brown agitangara nahise mbona Brown aza yihuta.

Brown-“Habaye iki Mama?”

Mama Brown-“Aravuze sha! Nelson aravuze ni ukuri!”

Brown-“Nelson! Humura kariya kobo s’akawe, ahubwo uriya musore w’ikigwari yarakicukuriye”

Nakomeje gushaka umwuka ndongera nitsa umutima,

Njyewe-“Brendah ari he?”

Brown-“Brendah ari kumwe na Jojo hanze ari kumwihanganisha, akigukubita amaso byamunaniye kubyakira maze asohoka yiruka asa n’ugize ikibazo cyo guhahamuka biba ngombwa ko nawe abaganga bamwitaho, nibatuza ndabazana

Muganga-“Ok! Nabasabaga ko mwaba mwihanganye mugasohoka ngakorera uyu musore ibizamini byose nkareba ko hari ikiyongereye cyangwa ngo kigabanuke

Brown we na Mama we barasohotse maze Muganga atangira kunshyiraho ibyuma ntazi ashoje arandika maze arigendera.

Amaze kugenda nagiye kubona mbona Jojo yinjiye arikumwe na Brendah ariko Brendah yipfutse mu maso icyo nabonaga ni amarira yashokaga ku myenda ye, inyuma ye hari Gasongo, Mama Brown na Brown ndetse na Dovine sinzi ukuntu narebye ku ruhande hirya mbona akana gato gashobora kuba gafite nk’imyaka nka cumi n’ine.

Brendah yicaye ku gitanda ndetse Jojo akomeza kumwiyegamiza mu gituza, abari bari aho bose ntawavugaga.

Hashize akanya katari gato Brendah asa n’utuje mu ijambo ryuje ikiniga kinshi araterura aravuga,

Brendah-“Nelson! Njya kugukunda ntago nifuzaga kuzakubona uryamye hano, yewe sinifuzaga ko wahondagurwa ibibando uzira njyewe, sinzi niba agahinda mfite gashobora kugaragara kose uko kari ariko umutima wanjye uremerewe no kugukubita amaso wuzuye inguma mu gahanga kandi byose byaravuye mu munezero nifuzaga kubamo ariwo rukundo naguhaye,

Nelson! Mbabarira, nubwo kukureba mu maso byananiye ariko basi mpa ikiganza cyawe byonyine ngukoreho maze numve ko ari wowe!”

Ibyo byose Brendah yabivugaga numva n’amatwi yanjye, umutima ugatera wihuta nkabira icyuya kinshi, nibukaga ya maso meza yera de ya Brendah yashotsemo amarira menshi, nkibuka ya nseko ye nziza izana imitako myiza ku matama ye aheruka kera, maze nkumva agahinda kenshi mu mutima ntashobora gusobanura.

Nakabakabye ibiganza bya Brendah Jojo aranyobora nongera kumufata muri za ntoki nziza, disi nahise numva hari izindi mbaraga ngize nsa n’uweguka Jojo arahaguruka maze ibyishimo byanjye Brendah aranyegera yubura amaso turayahuza, mbega agahinda!

Hashize akanya mwitegereza ariko we n’umutima we nari ntangiye kumenya buhoro buhoro ntabwo yari agishoboye kuvuga ahubwo yakomeje kunama amarira yo ntiyari akiyabona, ibyo byonyine byanyerekaga disi ko Brendah yankundaga kandi cyane Oooh My God!

Brendah-“Nelson! Ndakwinginze babarira umutima wanjye ushegeshwe n’agahinda maze wihangane ibi bitaba impamvu yo kundeka ahubwo wibukeko nagukunze kandi nkaguha isezerano nimye abandi akaba ariyo mpamvu yibi,

Nelson! Nahoraga niteze umwanzi w’urukundo ariko nanone mbonye neza ko intwari y’urukundo ihora irekereje gutabara aho rukomeye,

Nelson! Mbabarira ntunsige ndagukunda kandi nzagukunda, mbivugiye imbere y’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bawe, mbabarira umpe amahirwe yo kuzashyira ibi mu mateka maze nyuma y’igihe njye nawe ibi tukazabivuga muri cyera habayeho, Nelson! Nyuma yibi Uracyankunda?

Ibi Brendah yabivugaga amfashe mu biganza byombi, andeba mu maso ndetse nanjye mureba, abari aho bose barabyumvaga ndetse barabyireberaga.

Nikije umutima wari wasaritswe n’agahinda maze ngize ngo mvuge Aba Police baba barinjiye, hari harimo na wawundi twajyanye kuzana Gaju hahandi twitaga ghetto njye na Gasongo ni nawe wari ubarongoje imbere, bari baherekejwe kandi na Papa Brown ndetse na Gaju.

Afande-“Eeeh! Ntibishoboka uziko ari wa musore koko? Mbega abaginga!”

Gaju nawe yatangiye kubyiringira amaso maze yegera Gasongo atangira kumwihanganisha anamuhumuriza,

Papa Brown-“Afande rwose niwe dore nguyu”

Afande yahise akuramo agakayi n’aka bic maze yicara kugatebe kari kari aho hafi maze aravuga;

Afande-“Ok! Rero nari nje mu rwego rw’iperereza ariko by’umwihariko nifatanyije namwe kuko uyu musore ndamwiyiziye, rero nabasabaga ko mwaduha amakuru maze tugakora neza Dosiye ya bariya baginga b’abahemu bashatse kwica uyu musore ariko akagira amahirwe, Nelson! Ihangane uvuge uko byagenze uko ushobozwa n’umubiri”

Njyewe-“Ubwo nari ndi hariya ku mutaka aho ncururiza me2u ngiye kubona mbona umugabo araje………….”

Navuze byose aho imbaraga zashiriye niho nagarukiye, birumvikana buri wese wari uraho yifatanyije nanjye gusubira muri bya bihe bikomeye,

Hashize akanya gato ku mutuzo maze Afande arongera aravuga,

Afande-“Ihangane musore muto, byose ni ibitendo kabisa, mwamenye ryari ko Nelson ari mubyago?”

Brown-“Twamenye ko Nelson ari mu byago ari uko tubonye amafoto yoherejwe na Brendah akoresheje Whatsapp

Afande-“Nizereko uwo Brendah nawe ari hariya muri mabuso?”

Mama Brown-“Oya, Brendah ni uwo mukobwa muto wicaye aho ku gitanda

Afande-“Uuuuh! Uyu ureba hasi?”

Mama Brown-“Yego!”

Afande-“Niko se? Nawe wari uri muri iriya kipe yahohoteye bikomeye uyu musore? Niba ari oya watubwira aho waba warakuye ayo mafoto?”

Brendah-“Rwose sinari ndi kumwe nabo, nabanje guhamagarwa nuwitwa Bruce washatse ko dukundana ariko nkamuhakanira, namwitaba maze yongera kumbaza niba koko ntamukunda mubwira ko rwose nahisemo ntazahitamo kabiri,

Nyuma y’akanya gato yarongeye arampamagara ambwira ko agiye gukora akantu kamvana kw’izima arakupa,

Agikupa nahise nsanga Mama mubwira uko bimeze maze ansaba kuguma mu rugo singire aho njya kuko twacyetse ko Bruce yaba ashaka kungirira nabi, mu gihe nari ndi mu rugo nafunguye telephone njya Online maze mbona amafoto nkiyafungura mbona ni Nelson nyuma yibyo barampamagara ngo mvugane nawe ntange umwanzuro wanyuma kuri we ariko ntibyakunda kuko bahise bakuraho telephone,

Ibyo nkibibona ntakindi nakoze usibye koherereza abantu bose nari mfite ayo mafoto ngo dufatanye gushaka no gukura Nelson mu kaga, nibwo kandi naje kwa Brown mbereka byose”

Afande-“Ushobora kuduha telephone yawe?”

Brendah-“Iri kuri police”

Afande-“Uuuuh! Iyihe station?”

Brown-“Nyuma yo kubona ibi twagiye hariya kuri Police tuvuga uko bimeze umupolice twahasanze abaza Brendah imyirondoro yuriya musore ngo niba yitwa Bruce, maze Brendah arayimuha,

Uwo mu Afande yahise ajya kuri telephone hashize akanya ahita aza aratubwira ngo tumuhe ama telephone yacu dusohoke tujye hanze, butangiye kutwiriraho aravuga ngo dutahe azadutumaho”

Afande-“Ntibishoboka!”

Brown-“Nibyo rwose”

Afande-“Uwo mupolice ntago muzi uko yitwa?”

Brown-“Oya! Ariko afite inkovu nini ku kaboko”

Afande-“Eeeeeh! Uravugisha ukuri?”

Brown-“Yego Afande rwose uko ni ukuri”

Afande-“Ok! Ntago bintunguye, afubwo facts zitangiye kuboneka iyo nindi case, ahubwo murakoze kuri ayo makuru muduhaye, hanyuma se uyu musore yaje kugera hano gute?”

Brown-“Ni uriya mwana muto uhagaze hariya wamutabarije”

Afande-“Uuuh! Ngo umwana muto?”

Brown-Yego rwose”

Ubwo uko Brown yavugaga umwana ni nako yakomezaga kwihisha inyuma y’abandi maze abonye byose ari kimwe mu bwoba bwinshi ahita avuga,

We-“Mumbabarire Afande! Mumbabarire mutanjyana rwose!”

Afande-“Humura sha! Ese ko ufite ubwoba bite?”

We-“Afande! Niho nitahiraga nyine kumanywa nkajya gusyaga inyuma, gusa mumbabarire mutanjyana”

Afande-“Uuuuuh! Humura vuga utuje, ngo kumanywa ukora iki?”

We-“Nishakira bolo z’ibyuma byashaje maze nkazigurisha ku biro Boss nako Afande

Afande-“Noneho uri inzererezi?”

We-“Afande nyine byari byarancanze nta handi nari kujya usibye ku gasima

Afande-“Yampayinka! Nonese byagenze gute kugirango ubone uno musore?”

We-“Afande mumbabarire mutantwara rwose ndabinginze

Afande-“Humura vuga uko byagenze ibindi turabireba nyuma”

We-“Nari nitahiye hariya mu ngangi, ngezemo mu gihe ndi gushaka ibikarito byanjye nararagaho n’agafuka niyorosaga ndabibura ngirango bansimbuye, nakomeje gushaka aribwo nabonye ikintu gitwikiriye ngira ngo ni bolo bahatsimbye ntangira kwisetsa ko mbonye imari, ngikora ku mufuka nahise numva ikintu kirimo kinyeganyeje maze ndiruka hashize akanya ndagaruka ntangira gupfundura umufuka nsanga n’umuntu,

Eeeh! Afande nahise niruka njya ku muhanda mpamagara abahisi n’abagenzi barahurura haboneka umugiraneza amuzana kwa muganga nanjye baba bamfashe gutyo ngo nze mvuge uko byagenze, nari nziko bagiye kunjyana Iwawa ariko nkimara kuvuga byose ngatanga n’aga telephone ke nari maze gutoragura muganga yahamagaye imwe muri numero yari irimo aribwo uriya mu Papa yahise aza ari kumwe naba bose akanjyana iwe nkarya ifiriti n’inyama ndetse nkarara no kuri matola, Afande nuko byagenze rwose

Afande-“Eeeh! Ok! Nizereko ntacyo wibagiwe?”

We-“Ntacyo rwose Afande niba mbeshya mbwirirwe nanaburare”

Afande-“Ese sha! Ubundi mu rugo iwanyu ni hehe? Umaze igihe kingana gute hano mu mugi?”

We-“Afande njye buriya ndi kamugi, maze igihe kinini hano town tu! Byari danger nako ubundi Mama yakinaga dilo z’abagabo, mu kuzikina nyine nibwo navutse imyaka yo gutangira ishuri musaba ko yangurira urubaho n’utushi nkajya kwiga.

Yarabyemeye ndishima uwo mugoroba yambara neza ajya gukora akazi k’ijoro nanjye nsigara aho, mu gitondo naramutegereje ndamubura umunsi wira atari yaza, iminsi yabaye ibiri atari yagaruka maze ibiryo yari yasize atetse birashira ntangira kujya njya gushaka ibiryo aho mbonye nagira ibironda ngahaga ngataha nkaryama,

Natangiye kugurisha utuntu ducye ducye twari mu nzu nsigarana udusafuriya ni nabwo nyir’akazu twabagamo yansohoye ngo yabonye undi mu kiriya, aho niho nahise mfata iy’umuhanda nkajya nirarira mu ngangi nyine,

Nagerageje kwiha umuhanda ngo nshake Mere ariko wapi narahebye, ubundi nabonaga aba police nkajya kwitsimba ariko nubu nashatse kubikora mbura aho nsohokera, ku muhanda banyita Petit Kabutura ariko ubusanzwe Mama yampamagaraga Kenny

Umwana muto yarangije kuvuga twese duteze itama inkingi, akimara kuvuga nibwo negetse agasego neza ndongera ndaryama.

Mama Brown imbabazi za kibyeyi zamuteye ikiniga ndetse nabandi baboneraho amasura arahinduka kubera byinshi twari tumaze kumva n’amatwi yacu.

Afande-“Nonese Kenny wumvaga Mama wawe avuga ko Papa wawe aba hehe?”

Kenny-“Nigeze kumubaza arambwira ngo yari umukire w’umucuruzi ngo inda yanjye yayimutereye i Kigali amuha amafaranga menshi ngo ahungire ino ku Gisenyi umugore we atazabimenya, sinzi amazina ye nta kindi yongeye kumbwira yarambwiye ngo ntware ibyo ibindi nzabimenye nkuze

Afande-“Nonese Kenny! Nta wundi muntu mwene wanyu uzi?”

Kenny-“Ashwi! Mbaye muzi nari kumushaka mpaka mubonye, nta wundi muntu wazaga mu rugo usibye abagabo benshi bazaga maze Mama akambwira ngo mbe nsohotse akore akazi tubone icyo kurya

Mama Brown-“Yooooh!”

Afande-“Nonese ko mbona umeze nkuwanyoye ibiyobyabwenge Kenny?”

Kenny-“Afande rwose ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi niba mubishaka mungabanyirize n’ibihano.”

Papa Brown-“Eeeeh! Wanyweye itabi sha? Ashwi reka reka ahubwo uyu mwana ni ikirara, ibyo atubwira byose arabeshya, ahubwo reka njye kureba umuntu umpamagaye muri gahunda z’akazi ubwo Nyakubahwa Afande mukomeze mukurikirane ikibazo cya Nelson Mama Brown araza kumbwira uko byagenze, sibyo Cherie”

Mama Brown-“Ahaaa! Ndababwira, ariko se iyo uteze amatwi umwana tukareba ko hari icyo twakora?”

Papa Brown-“Reka yageze mu maboko ya Afande ubwo aramujyana mu kigo ngororamuco babanze bamugorore ibindi rero yakoze gutabara nta kindi

Amagambo yanyuma Papa Brown yayavugiye hanze y’icyumba twarimo maze mbona Mama Brown atangiye kurira, hashize akanya twese ducecetse Afande yahise avuga,

Afande-“Kenny! Humura ntacyo ngutwara, nonese uwagukura mu buzima wari ubayemo ibiyobyabwenge wabireka?”

Kenny-“Afande rwose nabireka burundu nkafasha nabo twabanaga kubivamo, ntureba ukuntu nakarabye ngacya uriya musore akanyatsa ku myenda ngapiga style, Afande ntawe bitabera kandi mwaba mukoze cyane!”

Afande yakomeje kwitegereza Kenny hashize akanya aravuga,

Afande-“Ok! Aya makuru ndabona ahagije cyane ko kugirango bariya basore bafatwe basubiranyemo umwe akarega abandi ndetse bagafatwa, reka rero mvugane na Muganga gato, Kenny abe agumye hano ndaje gato”

Afande yarasohotse aragenda maze dusigara aho hashize akanya ntawe uvuga,

Mama Brown-“Brown! Tujyane gato gushaka icyo umurwayi afata”

Brown-“Dovi! Nawe tujyane Cherie, Gaju wowe na Jojo, Gasongo na Kenny mube musigaranye na Nelson turaje

Bakimara kugenda Afande yaragarutse maze atwara Kenny barasohoka natwe dusigara dusa n’abumiwe, muri byose twabonaga ndetse twumvaga byatumaga buri wese atecyereza cyane ndetse akajya kure,

Hashize umwanya Brendah yongera kunyitegereza maze mu kajwi gatuje cyane maze Brendah yongera kuvuga,

Brendah-“Nelson! Nyuma y’ibi uracyankunda?”

Naracecetse gato nongera kwitegereza Brendah, ibiganza byanjye yari acigatite nibyo byamuhumurije mbere maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Nyuma y’ibi ndagukunda kandi amagara yanjye niyo yatumye ngukunda, nubwo iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye ariko ngushimiye ko wagerageje uko ushoboye maze ugasama amacye nari nsigaranye kubera urukundo.

Ayanjye amaze gusamwa namwe mwese mwongeyeho naya Kenny umwana muto wagowe akivuka, iyi niyo nzira yari gucamo ngo ahindure ubuzima nkuko natwe twaciye muya Gaju ngo tube tugwije umuryango ungana utya.

Humura urukundo ntacyo rudakora kandi inzira zarwo ntizitana niyi ndimo, humura kandi ubwo ngihumeka ndaguhuhaho kakayaga k’ikizere wampaye umunsi umbwira ko mbikwiye.

Bre! Humura uko wampagaritse hagati yabawe niko najye nzaguhagarika ku ruhembe ugahimbarwa n’abasiga insinzi y’urukundo.

Bre! Nyuma yibi ndagukunda kandi nzagukunda kabone niyo twasigara turi igiti kimwe mu butayu, igitonyanga kimwe kizatubobeza!”

Gaju-“Wooooow! Mbega byiza! Nelson disi uvuze ibyo wari ukwiye kuvuga mubihe nkibi mbega weee! Urukundo shenge!”

Gasongo-“Muvandimwe wanjye Nelson! Humura natwe ibikomere byawe nibyo byacu, tuzagufasha kubyomora”

Jojo-“Egoooo! Isi irihangana koko! Ubwo wemeye kuzavunwa imbavu n’urukundo? Ahaaa!”

Gaju-“Umva Jojo ra? Ese ubwo niki kiguteye kuvuga gutyo?”

Jojo-“Oya da! Ni uburyo mbonye ukuntu Nelson ameze!”

Gaju-“Ndumiwe koko!”

Jojo-“Bre! Ntiwabonye Nelson se? Ngaho dutahe tumureke aruhuke?”

Brendah-“Ntaho njya sha reka mbe ndi kumwe nawe!”

Jojo-“Reka njye rero mbe ntashye, Nelson! Ukomeze wihangane rata!”

Jojo agisohoka Afande yahise yinjirana na Kenny maze aratubwira,

Afande-“Wa mubyeyi madame Pascal yatashye se

Gaju-“Yagiye gushaka ifunguro ry’umurwayi

Afande-“Ngiye kuba mbasigiye Kenny rero, araba ari kuba iwanyu naho Pascal ndamuvugisha musobanurire neza iby’uno mwana ntabwo yakwanga kumwakira ibyo yakoze nibyo byinshi

Twese-“Yego murakoze!”

Afande-“Ikindi rero dushobora kubakenera kubyerekeye Afande Kazungu, numvishe hari amakuru ashobora gutuma….nako muzabimenya muhageze

Brendah-“Yego murakoze”

Afande yadusize aho aragenda Brendah, Gaju ndetse na Gasongo batangira kunyitaho mu buryo bwose, uwo munsi bwije natangiye guhaguruka ngatembera gacye maze batangira kwishima nanjye ntisize.

Ni mugoroba Mama Brown yagarukanye na Brown bazanye ingemu ariko nabitegereza nkabona bafite byinshi byo kuvuga ndetse bakitegereza cyane Kenny, mu gihe cyo gutaha baransezera na Brendah barajyana bansigira Gasongo na Brown,

Bakimara kugenda,

Brown-“Nelson! Umeze gute se?”

Njyewe-“Bro! Ndumva agatege kari kuza”

Gasongo-“Eeeh! Maze ari gusimbuka nk’inyemera!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Gasongo-“Nibyo da! Ahubwo buriya Nelson ndamuzi, wasanga yibabarijwe n’umutaka we batwaye”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Gasongo-“Ariko Brown, ko mbona usa n’utishimye kandi Nelson yatangiye gukira?”

Brown-“Oya da! Nta kibazo meze neza rwose!”

Gasongo-“Oya Bro! Biragaragara, twe twari twatangiye kwibagirwa agahinda tumaranye iminsi none wowe nibwo ugatangiye? Bro! Byagenze gute koko?”

Brown-“Gaso, Nelson! Igihe tumaranye nishimiye ko mwatubereye intwari z’umuryango, kandi nishimiye imico yanyu myiza kuko nabigiyeho byinshi

Gasongo-“Brown! Ko uvuga nkusezera bite?”

Brown-“Bisa nabyo”

Njyewe-“Ngo? Byagenze gute se?”

Brown-“Tubaye tukigera mu rugo dusanga Papa yicaye muri salon biradutungura kuko twari tuzi ko yagiye mu by’akazi nkuko yari yabitubwiye, Mama agize ngo aramubajije ati mwicare hariya mbabwire.

Ubwo twicaye turatimaza maze araterura aravuga,

We-“Rero murabona ko ibintu byari bitangiye kuba byiza, bariya basore bari batangiye kuba abana mu muryango ariko nizereko bagiye kwihanganira impinduka zigiye kuba, ubu ndashaka ko twimuka tukajya kuba kure kubw’impamvu za business y’ubucuruzi nkora, rero murihangana mubanyumvishirize uko bimeze kandi bihangane nta kundi ni gahunda yanjye kandi ifitiye inyungu umuryango wanjye!”

Brown yakomeje kutubwira natwe tumuteze yombi,

Brown-“Ubwo Papa akimara kuvuga gutyo, Mama yatunguwe cyane atangira kumubaza impamvu afashe icyemezo ataranamuteguje maze aho kumusubiza amwuka inabi ndetse biba impamvu yo gutongana cyane,

Nanjye nunze mu rya Mama mubaza igihe yabereye akorerayo abayo wenyine natwe tuba ino maze bisubira rudubi atangira kuvuga ngo nibya Kenny ntabyumva neza, ngo yakiye abana benshi ariko Kenny ni mayibobo dukomeza gutakamba ariko aba ibamba adusiga aho aragenda.

Icyo nashakaga kubabwira rero, nuko nibiramuka bibaye imbaraga zacu zikaba nke tukagenda, muzabe intwari, muzaharanire kuba abagabo nkuko mwahabaye igihe mugira umutima wo kuturerera akana, kandi mubyo mfite ino byose nzabisiga mu maboko yanyu muzabane na Kenny watabaye Nelson,

Sinzabasiga nzagerageza menye uko mubayeho muri uko kwifasha nzakora uko nshoboye menye ubuzima bwanyu bwa buri munsi, ningira icyo ngeraho nzagaruka dufatanye twubake amateka yacu ndetse duhindure ubuzima bwa benshi kuko imitima yacu isa, ayo niyo makuru yatumye mera ntya gusa niba aribyo Imana yagennye nta kundi tugomba kubicamo

Gasongo-“Oooohlala! Nta kundi gusa uri umusore w’intwari kandi wavukanye umutima wifuzwa na benshi, nimuramuka mugiye natwe tuzabasigarana ku mutima, kandi tuzazirikana aho mwadukuye n’amarembo y’ubuzima mwadufunguriye

Njyewe-“Brown! Mwarakoze cyane! Byumwihariko aho wanyisangiye nzahagira amateka akomeye kandi ayo mateka niyo azatuma umunsi nzaba ndi uwo nifuza kuba we nzahasanga abandi, ni mugenda muzagire amahirwe masa, kandi humura aho uzaba uri hose mfite ikizere ko uzahirwa

Brown-“Murakoze cyane kandi mbisubiremo muri intwari, rero nitugira amahirwe ejo bakadusezerera mu bitaro nzabajyana hariya mu mugi maze mbereke rya duka ry’ama telephone nindamuka ngiye nzabasigira, hari kandi n’inzu nto naguze nteganya kuzayisana nayo nzayibereka ariyo muzabamo mwe na Kenny, Dovine we sinzi aho mpera mubwira ibi.

Twese twarikirije ariko twari dusuherewe birumvikana maze turihengeka turasinzira mu gitondo twakanguwe n’abakora isuku Gaju nawe aba azanye ifunguro rya mugitondo Brown nawe aboneraho ajya mu rugo kwitunganya.

Akimara kugenda Gaju yarateguye dutangira gufata ifunguro rya mugitondo, ariko nawe ntiryamanukaga maze dusoje,

Njyewe-“Gaju! Murakoze sha!”

Gaju-“Murisanga Nelson iyaba byari ibihoraho!”

Gasongo-“Wikwigora Gaju! Byose twabimenye kandi humura twabyakiye

Gaju-“Gaso! Ubu koko kuki ibi bibaye? Mana weee!”

Njyewe-“Humura Gaju! Nziko aho uzajya hose uzahirwa wowe n’umuryango wawe kuko mwakoreye umugisha ugeretse kuwundi, natwe rero rya sezerano twakugiriye ntirizazima turi basaza bawe kandi uri mushiki wacu

Gasongo-“Gaju! Nubwo ugiye hari ikintu nifuzaga kukubwira”

Gaju-“Gaso! Humura nakugeneye umwanya wawe by’umwihariko kandi naraye ntekereza byinshi byampaye igisubizo nahoraga nibaza, sha gusa nuko kije mu gihe amazi atembana ubwato abujyana ku nkombe

Gasongo-“Gaju…………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 16 ejo mu gitondo….

 

26 Comments

  • Wow, Isigaye ituma ndara ntaryamye! Ndahamya ko hari nabandi, gusa murakoze kukaduha kare.

  • Mana wee mbega papa brown! kenny se yaba aruwe akaba atinye ko byazamenyekana? ariko nubundi pe nge ndumva aruwe akaba ari nayo mpamvu itumye ashaka kubimura shishi itabona! Gasongo akaba agiye kurikocora?
    Mana we tabara Kenny ave muri buriya muzima rwose!

  • Yo mbega Pascal ubwo ni Kenny utumye yimura umuryango we igitaraganya Koko? Afite ubwoba se ko nyina azagaruka ibye bikajya hanze? Nta kabuza imyitwarire yagaragaje umwana avuze amateka ye niwe se.Gaju se yari yarakunze gasongo? Jojo arafushye kubera urukundo Nelson ahamirije Brendah imbere ye, ba bicanyi se ntibarabakatira burundu? Dovine se abaye urabyakira ate? Aho ntazategereza aka Eddy ategereza Jane ajya mu bushinwa? Yewe episode yejo nyitegerezanije amatsiko adasanzwe pe. Thx Umuseke By’umwihariko umwanditsi wiyi nkuru.

  • kenny umwana wa pascal ararikoze

  • I meant Jane ajya India

  • Mbega umusaza Pascal,ni mubi cyane.njye ndabona na Kenny ari uwe.

  • umusaza ahunze Kenny kbs

  • Ni keeeza cyane ariko ni kagufi pee

  • Inkuru ikomeje kuryoha kbs,gusa umutima mubi wa papa brown uri guterwa nuko ashobora kuba ariwe papa kenny

  • Pascal amenyeko ari papa Kenny none ashatse guhungisha umuryango ngo batazabimenya hano rwose akoze ubusimoni kd burya aho wajya hose amaraso aragukurikira. Jojo nawe akubudestine karanze karigaragaza. Brown ni umuvandimwe mwiza Imana imuhe umugisha ndetse no guhirwa muri byose. Hagati ya Gaju na Gasongo harimo ikintu none disi dore distance irabitambitse

  • mbega agahinda ngize ariko uyu musaza papa brown natangiye kumykeka wasang ariwe se wa kenny kuko ukuntu ahise yikubuea rwose ntibyumvikana gusa reka ntegereze kd nzasanga ntaribeshye cyane

  • Yalah!! Icyica amahirwe ntikijya kibura ubu koko ibyo kwimuka bije gute? Basi basore bajye iyabarengeye ntaho yagiye mwihangane gusa brown numusaza cyane nawe ndamwemera sana. Komeza utugezeho nutundi kbsa! Arkc ubu niki gasongo agiye kuvuga raaa! Ndumva ibikuba binkuka! Amatsiko ngo mutahe! Thanks Nelson komeza udusangize iyo nkuru rwose

  • Mbega Simon wahindutse Pascal mukabyaramwe!!Ubu c arahunga Kenny ikibondo kejo koko azageza he?Nabwize ukuri umuryango we kuko Kenny nuwe kbs.Gasongo na Nelson mukomere kandi mwongere urukundo ntimuzaryanire mubyo Brown azaba abasigiye.Kenny mumufate nka murumuna wanyu ndabizi azababera umugisha,Gaju iki nicyo give disi cyo kubwira Gasongo kumukunda ariko c Simon nako Pascal azabyemera,Ahaaaa reka tubitege amaso

  • mbega umugabo ngo araba ikirwari?bruce ntakundi wihanganire ingaruka zivyo wakoze kuko urukundo si agahato ahubwo ni ubushake

  • Yooooo, ubuse koko papa Brown ntatinye kenny, gusa mbabajwe n’ababasore bari bijejwe kwiga gusa Brown agiye kubabera intwari.
    Dovine se wari umaze kwinjira mu rukundo arabyakira gute?
    Jojo akaba uivanze mu rukundo afuha nareke abana bikundanire.

  • Oohh my God!mbega amarira araje n’ukuri umuseke turabashimiye uburyo mutumara irungu kd harimo n’inyigisho nyinshi,mukomereze aho.

  • Yewe ndabona pascal ari Simon wakabiri ikigatagara nuko lariya kana arake. Arashaka gusiba ibimenyetso byose

  • Big up kumwanditsi wacu, wagerageje kumva ibyifuzo by`abasomyi episode urayirambura.
    Imana ishimwe ko yanyuze kuri Kenny ikarengera ubuzima bwa Nelson. Pascal ntabwo akwiye guhunga ukuri ngo azerereze umuryango we. Ndumva agomba gutega amatwi akumva inama,akemera amakosa ,agasaba imbabazi umuryango we bikabera isomo n`abana be bakibyiruka. Ahubwo ashobora kuba yaricishije maman wa Kenny ngo ibye bitazajya hanze none birangiye Imana igiye gutabara uwo muziranenge (Kenny).

    Brendah na Nelson, nubwo murimo kunyura munzira y`inzitane,ni mukomere mukomezanye Imana izabarengera. Brown ,uri intwari iharanira icyiza kandi uwo mutima wakimuntu uzawugumane, ndahamyako atari igihe cyo gutandukana ahubwo aribwo mugiye guhuzamaboko n`imbaraga.Kuko Pascal ibyo yakoze byose nkeka birimo amakosa akomeye ashobora gukurikiranwa n`ubutabera kabone niyo yahunga agakungisha n`umuryango we . Police irakora akazi kayo ibikome mu nkokora.
    Gasongo tobora uvuge ikikuri kumutima uko byagenda kose, Gaju nawe aragukunda kandi niba Imana yagennye ko muzabana ntakizabibuza.
    Jojo akwiye kugira umutima uhindutse,kuko nibwo agera kurukundo rw`ukuri.

    Mugire umunsi mwiza. Imana ibahe umugisha

  • Hahahahaaaaaa, guhunga amaraso yawe ninko guhunga urupfu. ubuse kuki Pascal ataganiriye na Simon ngo amubwire ko ibi bitazamuhira ko mbona bose ari nabacuruzi babaherwe? mwihangane bana bato Imana izishakira igitambo ku musozi wi Moriya biraboneka mwebwe muhagume gusa ndashaka kuvuga ngo mukomeze mugire uwo mutima mwiza mufite. Brown disi ninka James, Brendah ararye ari menge ndabona ejo Destine (ndavuga Jojo) azagemura cishwa aha cg bunda aha. Mana tabara

  • hhhhhhhhh! Pascal niwe se wa kenny kandi police ikore iperereza aho nyina wa kenny yaba ari niba pascal ataramwirengeje

  • Wooow nikeza
    Kenny ni umwana wa papa Brown kandi papa Brown yicishije maman kenny none ahunze umwana we
    Nelson na Brendah mukomeze urukundo rwanyu nubwo ibibarwanya biziyongera ariko amaherezo muzibanira mwishimye
    Gasongo nawe komeza ubabere inshuti nziza
    Famille papa Brown bazagera hanze bibacange bazagenda baza gake gake papa Brown bazamufunga yishyure ibyo yakoze byose

  • Yooo Pascal afite ubusimoni kabisa jojo ni destine neza neza.ariko koko jojo uribuka ukuntu waciye amazi Nelson imbere ya Brendah?non urashaka kwitambika hagati yabo reka urukundo rw;abandi bana se di!!nizere ko Mama Brendah ari bubone neza ko umkobwa we atibeshye ni aze asure umukwe mwiza NMelson!!!!!muhumure ariko mugumane na Kenny nawe ni umuvandimwe wanyu Ntaho Pascal azahungira muzahora muri abana be,nawe se mwamumenyeye Gaju none abasigiye na Kenny.mbega icyaha kiramwirukankije aka Simon ajya muri Kenya.Bravo umuseke Bravo umwanditsi turabakunda cyaneeeeeee mutugezaho ubuzima tubamo muri iyi isi dutuye ,biriya si amateka bibaho

  • Pascal Aranze Atubereye Nka Simon Gusa Agatinze Kazaza Ni Amenyo Ya Ruguru Icyo Pascal Ahunga Kizamuhagama Niba Ari Amaraso Ye Kenny Tuzabitahura

  • Ahaaaaaa pascal arabe ataricishije nyina wa KENNY agerageza guhisha ibimenyetso birabe ibyuya ntibibe amaraso ndabona ari Simon ugarutse pe congz kumwanditsi gusa nikagufi

  • Simon ahunze kenny Nako Pascal ariko aribeshya bazashyira bahure

  • Yewe Nelson ndamubuze reka ryame ntakundi !! Brendah yakubuze online????????????

Comments are closed.

en_USEnglish