Month: <span>February 2017</span>

Huye: Umukozi wa Musée National bamusanze hafi yaho yapfuye

Jean Pierre Ntaganda wari umukozi ushinzwe inyigisho z’ubugeni mu ngoro ndangamurge y’u Rwanda ishami rya Huye ejo nimugoroba bamusanze mu ishyamba riri hafi y’aha ku kazi ke yapfuye, kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuhitanye. Amb Robert Masozera umuyobozi w’ibigo by’ingoro ndangamurage w’u Rwanda yabwiye Umuseke ko uyu mukozi wabo bamyenye ko yabuze kuwa kabiri nijoro babibwiwe n’umugore […]Irambuye

Episode 16: Gaju ateje ikibazo gikomeye mu muryango wo kwa

Nshuti basomyi, muratwihanganira Episode ya 17 iratinda kubageraho uyu munsi ariko iri gutunganywa ngo ijyeho vuba. Murakoze   Gasongo – “Gaju! Urabinyemereye?” Gaju – “Gaso, nibitari ibyo nzabikwemerera kuko nawe wampaye icyo nari nkwiye mu gihe gikwiye.” Gasongo – “Urakoze cyane Gaju!” Njyewe – “Gaju, none se Kenny yaramutse ate?” Gaju – “Sha byari ubuhamya […]Irambuye

APR FC ya 2004 irusha iy’uyu mwaka kwiyizera gusa- Jimmy

APR FC niyo kipe yo mu Rwanda yageze kure mu marushanwa ya CAF; Champions league na Confederation Cup. Muri 2004 yageze muri ¼ yanasezereye igihangange Zamalek yo mu Misiri. Mulisa wayikiniraga uyitoza ubu yemeza ko icyabafashaga cyananiye abakina ubu ari ukwiyizera. 2004 ni umwaka utazibagirana mu bakunzi ba APR FC. Usibye kuwutwaramo igikombe cya mbere […]Irambuye

RSE: Hacurujwe Treasury Bond n’imigabane ya miliyoni Esheshatu z’amaFrw

Kuri uyu wa gatatu ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ n’imigabane ya Crystal Telecom na Bralirwa ifite agaciro ‘amafaranga y’u Rwanda 6 087 500. Ku isoko hacurujwe impapuro z’Agaciro Mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 703,500 zacurujwe ku mafaranga 100.5 ku mugabane, muri ‘deal’ imwe. Hacurujwe kandi imigabane 55,000 ya Crystal […]Irambuye

Abashinzwe imari y’amakoperative 15 barigishwa kutanyereza ibya rubanda

Muhanga – Abakozi bo mu koperative 15 yo mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba baratozwa uburyo bwo gukurikirana amafaranga yinjira n’asohoka ku munsi mu rwego rwo kwirinda inyerezwa cyangwa andi makosa akunze kubaho yo kwiba umutungo w’abanyamuryango. Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’ishyirahamwe rya Canada rishinzwe amakoperative  (Canadian Co-operative Association) aba bakozi bashinzwe imali mu makoperative  bavuga […]Irambuye

Kuwa gatatu: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.33

Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 103.33. Kuwa kabiri umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.32, none kuri uyu wa gatatu wageze ku mafaranga 103.33, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 01. Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje […]Irambuye

Mwalimu bamuhaye smart-phone imufasha gutanga raporo buri munsi

Kuri uyu wa gatatu abarimu mu mashuri abanza n’ay’incuke bo mu bigo 64 mu turere twa Nyarugenge, Bugesera, Kayonza, Ruhango na Rubavu bahawe telephone zose hamwe 114 bahawe smart-phone zirimo application ibafasha gutanga raporo y’akazi kabo buri munsi. Ubusanzwe babikoraga ku mpapuro. Ni raporo ku myigire y’abana; ibyo bize, abasibye ishuri, imbogamizi…raporo abarimu basanzwe bakora […]Irambuye

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ryemera Igiswahili nk’ururimi rwemewe

*Abadepite bameje uyu mushinga mbere yo kugaragaza impungenge nyinshi kuri wo, *Ntabwo itegeko nirijya mu Igazeti ya Leta buri wese azabyuka yaka Serivisi mu Giswahili. Abadepite 66 bari mu cyumba cy’Inteko Rusange kuri iki gicamunsi batoye bemeza umushinga w’itegeko ngenga ryemeza Igiswahili (Kiswahili) nk’ururimi rwemewe mu Rwanda, impungenge zisigaye ku buryo urwo rurimi ruzigishwa Abanyarwanda, […]Irambuye

Nirere Gentille arasobanura umwambaro we w’umunsi

*Umuseke ugiye kujya ubahitiramo umwambaro w’umunsi. Kuri uyu wa gatatu, twahisemo uko Nirere Gentille ni umunyeshuri muri kaminuza yu Rwanda ishami ry’ubushabitsi n’icungamutungo “University of Rwanda College of Business and Economics (CBE)” yari yambaye. Nirere wanabaye igisonga cya kabiri cya miss CBE 2016, aganira n’Umuseke yagarutse ku cyamuteye kwambara ipantalo ya  jeans y’ubururu, umupira n’inkweto […]Irambuye

Abanyamahanga 52 barashaka gutoza Amavubi, barimo n’uwatozaga Nigeria

Kuva FERWAFA yatangaza ko ikeneye umutoza w’ikipe y’igihugu, yatangaje uyu munsi ko imaze kwakira ubusabe bw’abatoza 52 bo mu mahanga kuri uyu mwanya. Kwakira ubusabe bw’abifuza aka kazi ko gusimbura Jonathan McKinstry byafunguwe tariki 24 Mutarama birangira tariki 07 Gashyantare uyu mwaka. Mu batoza basanzwe bazwi cyane basabye aka kazi harimo nka Samson Siasia, Tom […]Irambuye

en_USEnglish