Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 21 Frw

 Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 21 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ry’u Rwanda imigabane ya Crystal Telecom n’iya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21,246,000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko hacurujwe imigabane 235,300 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 21,177,000, yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri. Iyi migabane yacurujwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nacyo giciro wariho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 300 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 69,000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe. Igiciro cy’umugabane wa BK nacyo nticyahindutse kuko wagumye ku mafaranga 230 wariho ejo hashize.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko ku isoko bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa Bralirwa uri ku gaciro k’amafaranga 140, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG amafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 1,600 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 230 – 245 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 700 ku mafaranga 228 ku mugabane.

Ku isoko hari kandi imigabane 36,600 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mfaranga 137 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 86,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 6,000 iri hagati y’amafaranga 85 – 88 ku mugabane.

Ku isoko kandi hari impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 700,000, ku mafaranga 104 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza ku gura izi mpapuro. Abari bamaze icyumweru bashaka kuzigura ku mafaranga 100 bakuyemo akabo karenge.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish