Digiqole ad

Abahunze batahuke twiyubakire u Burundi bwunze ubumwe – P. Nkurunziza

 Abahunze batahuke twiyubakire u Burundi bwunze ubumwe – P. Nkurunziza

Perezida w’U Burundi Pierre Nkurunziza aregwa kwiha indi manda yateje ibibazo mu gihugu cye.

Perezida Pierre Nkurunziza yaraye asabye Abarundi bose kunga ubumwe, abahunze igihugu bagatahuka bagafatanya na bagenzi babo kubaka u Burundi bwunze ubumwe kandi bukomeye.

Pierre Nkurunziza yavuze ibi mu ijambo yagejeje ku baturage be kuri yu wa kabiri ryanyuze kuri Televiziyo y’igihugu.

Nkurunziza yavuze ko ibikorwa byo gusana igihugu, gukunda igihugu, kugaruka ku ndangagaciro z’Abarundi no kuziteza imbere ari inkingi zikomeye Abarundi bagomba kubakiraho kandi bigakorwa bose bafatanye urunana.

Yabasabye gucika ku bibatanya bakubaka u Burundi kandi ngo ibi bisaba ko abahunze babanza bagataha bagafatanya n’abari mu gihugu.

Muri Mata, 2015 bamwe mu Barundi banze kuyoboka ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bavuga ko yatorewe Manda ya gatatu kandi Itegeko nshinga ritarabimwemereraga.

Bamwe mu bahuze ubu baba mu Rwanda, bakaba bemeza ko badashobora gusubira mu Burundi igihe cyose Pierre Nkurunziza akiyobora kiriya gihugu.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi we asanga abantu bakwiye kuva ku k’ejo bagahuza imbaraga kuko ngo guhora mu byahise bituma abantu badindira mu majyambere.

Yagize ati “Ni ngombwa ko abantu bava mu byahise, bakareka ibikorwa n’ibitekerezo bishobora gusubiza igihugu mu kaga. Abarundi bose nibashyire ingufu mu burezi, ibikorwa remezo kandi bishimire imbuto z’ubumwe, bareke amacakubiri y’ubwoko bwose.”

Nkurunziza yemeza ko muri iki gihe hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Abarundi bamaze kumenya ko igihe cy’ubumwe n’amahoro cyageze.

Kimwe mu bibyerekana ngo ni uko abaturage batungira agatoki abashinzwe umutekano abantu baba bashaka kuwuhungabanya.

Perezida Nkurunziza yasabye Abarundi bari mu gihugu kuzakira neza bagenzi babo bazahitamo gutahuka.

Ati “Nimureke duhuze ingufu tugire ubumwe, bube umusingi wo kubakiraho amajyambere arambye.”

Nkurunziza avuga ko ibibazo by’u Burundi byakuruwe n’abakoloni.

Ibibazo by’u Burundi ngo byatangijwe n’iteka ry’abakoloni ryo ku italiki ya 21, Kanama, 1925 ubwo basabaga ko imitegekere ya Rwanda-Urundi isubirwamo.

Icyo gihe ngo nibwo abakoloni bazanye amazina y’Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa babiha inyito y’ubwoko.

Ngo mbere Abarundi bari bafite amoko ashingiye ku miryango bidashingiye ku moko y’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa.

Amwe muri ayo moko y’Abarundi yemerwaga n’abaturage harimo Abajiji, Abanyakarama, Abenengwe, Abacuri, Abaha  n’abandi.

Perezida ati “Iby’amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa nta shingiro namba bifite mu gihugu abaturage bavuga ururimi rumwe, batuye ku butaka rumwe kandi bahuje umuco.”

Yashoje asaba Abarundi bose kunga ubumwe bakava ku k’ejo bagahitamo kubaka u Burundi kuko ngo ntawundi uzabububakira.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Icyampa iki gihugu kikabona Amahoro!
    (Twabyungukiramo pe!)

  • Nkurunziza atangiye kugera ikirenge mu cya Mzee wacu. Abakoloni nibo babaye nyirabayazana w’amacakubiri akidukurikirana. Ibyo ni ukuri kwaca mu ziko ntigushye.

    Abarundi bashatse bataha iwabo bakubaka igihugu cyabo mu bumwe bakarekana n’iby’amoko kuko ntacyo azabagezaho kitari ubwicanyi.

    Nkurunziza

  • …abenshi barangariye kujya gutuzwa i Burayi na Amerika ntibakozwa gutaha iwabo ngo bubake igihugu! Nyamara ntibibuka ko amahanga ahanda, ndetse ko n’abo banyaburayi batishimira uburyo impuzi zirimo kwiyongera mu bihugu byabo ku buryo bukabije.

  • Nkurunziza ibyavuga ndabyemera.Batahe bajye gufatanya nabandi biyubakire igihugu bareke bariya babashutse bakifatira indege bakaba bibereye mu Bubiligi ngo ni za CNRAED ra,.Ese kuki batahungiye mukindi gihugu cy’africa?

  • Abari mu makambi y’impunzi babereye itike y’abanyapolitike yo kwigira mu bubiligi none umusambanyi bubamariye mu Rda

  • Abarundikazi mu Rwanda Basigaye bitwa 4G kubera guteretwa bagatanga vuba nka rason ya 4G

Comments are closed.

en_USEnglish