Digiqole ad

DRC: Umuhungu wa Tshisekedi arasabirwa kuba Minisitiri w’Intebe mbere y’uko Se ashyingurwa

 DRC: Umuhungu wa Tshisekedi arasabirwa kuba Minisitiri w’Intebe mbere y’uko Se ashyingurwa

Felix Tshisekedi umuhungu wa Etienne Tshisekedi ushaka kuba Minisitiri w’Intebe

*Muri Congo Kinshasa harigwa uko umurambo wa Tshisekedi uzanwa mu gihugu, Leta izatanga ubufasha.

Kugeza ubu abantu ntibaremeranywa ku itariki nyayo nyakwigendera Etienne Tshisekedi azashyingurwaho. Bamwe mu bagize umuryango we barasaba Leta kubanza ikagira umuhungu we, Felix Tshisekedi Minisitiri w’Intebe, Se agashyingurwa nyuma, abandi bakabiterwa utwatsi.

Felix Tshisekedi umuhungu wa Etienne Tshisekedi ushaka kuba Minisitiri w’Intebe

Biteganyijwe ko umurambo wa Tshisekedi uzagera i Kinshasa mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatanu uvuye mu Bubiligi uruhukire mu ngoro yitwa ‘Palais du peuple’ niho hazabera kumusezeraho mu rwego rw’igihugu.

Uyu ni umwanzuro wafashwe mu biganiro byahuje Leta n’abo mu muryango wa nyakwigendera ku wa mbere tariki 6 Gashyantare 2017, nk’uko bitangazwa na Lambert Mende Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta, ngo ubutegetsi bwa Kabila bwiyemeje gufasha mu mihango yo gutahukana umurambo no kumushyingura.

Leta ya Congo Kinshasa yemeye kwishyura indege izatwara abantu 15 bo mu muryango wa Tshisekedi n’abo mu ishyaka rye UDPS, bazajya kuzana umurambo wa nyakwigendera.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kinshasa ni we Leta yahaye inshingano zo kugena ahazashyingurwa Etienne Tshisekedi ufatwa nk’Intwari ya Demokarasi kuri bamwe, ndetse akaba yararanzwe no kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwose bwayoboye Congo Kinshasa.

Etienne Tshisekedi yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze ibyumweru bibiri yaragiye kwisuzumisha indwara.

 

Kugeza hari ikibazo cy’uko bamwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera basaba ko Guverinoma ya Kongo Kinshasa ihinduka hagashyirwaho indi iyobowe n’umuhungu wa Etienne Tshisekedi,  Felix Tshisekedi, nka Minisitiri w’Intebe mushya.

Musenyeri Mgr Gérard Mulumba, bucura mu muryango wa Tshisekedi yabwiye Jeune Afrique ko bamwe mu bashyigikiye ibitekerezo by’ishyaka rya Tshisekedi n’abagize umuryango we bashaka ko ihame ry’uko nyakwigendera yasimburwa n’umuhungu we ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ryakurikizwa mbere y’uko Se ashyingurwa.

Mu Ukuboza 2016 imishyikirano hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo yemeje ko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe hagomba kujyaho umwe mu bahagarariye uruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.

Mbere y’uko yitaba Imana, Etienne Tshisekedi ni we wari kuzawujyaho. Abagize umuryango we n’abari bashyigikiye nyakwigendera barasaba ko umuhungu wa Nyakwigendera yahabwa uriya mwanya.

Félix Tshisekedi  ni umuhungu wa nyakwigendera wemerwa n’abagize ishyaka rya Se. Kuba Se yaratabarutse ariko ngo ni igihombo gikomeye ku batavuga rumwe na Leta kuko yari umugabo utagamburuzwa n’ubutegetsi. Umuhungu we ngo afite ijambo rikomeye cyane nka Se ariko ngo abatavuga rumwe na Leta bazamuba inyuma bamutere inkunga uko bishoboka kose.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Egoko…i Kongo Ubuyobozi bugiye kuba AKAZU. “Kabila pere yasimbuwe na Kabila fils” none na Tshisedeki pere agiye gusimburwa na Tshisedekeki fils”?????

  • Africa warakubititse!!!!! hierarchy ikaba irimakajwe.

  • Africa warakubititse!!!!! hierarchy ikaba irimakajwe.pere ,fils ,pere fils!

Comments are closed.

en_USEnglish