Digiqole ad

Ibiro bishya bya Apple biri hafi kuzura, byatangiye kubakwa muri 2011

Uko biriya biro bya kabiri bya Apple byubatse byasize bitegetswe na nyirayo Steve Jobs mbere y’uko yitaba Imana muri 2011. Iyi nzu ifite agaciro kegereye miliyari ebyiri z’amadorari kandi niyuzura izaba ibasha gukorerwamo n’abakozi  14.500.

Iyi nyubako ya Apple  iri kubakwa Sillicon Valley, California
Iyi nyubako ya Apple iri kubakwa Sillicon Valley, California

Niyo nzu izaba ihenze kurusha izindi zose zubatse muri Silicon Valley, California ahakorerwa ubushabitsi mu ikoranabuhanga hazwi cyane muri USA, iyi nzu ngo imiterere yayo irahambaye.

Uruzitiro rwayo rukoze uruziga runini kandi rukozwe mu birahure birabagirana urumuri hejuru ariko imbere hakageramo urukenewe kandi ntibimenwa n’amasasu.

Uru ruzitiro ruzaba ruzengurutswe n’ibiti birebire kandi binini bibarirwa mu bihumbi nk’uko bivugwa na Associated Press.

Amabwiriza yagengaga uko abafundi bazakoresha imbaho zikomeye bubaka kiriya kigo ngo yanditse mu gitabo cya paji 30.

Abahanga mu bwubatsi bamwe bavuga ko uko kiriya kigo cyari cyaratekerejwe kubakwa baje gusanga bihabanye n’ukuri gushoboka mu myubakire kuko abakoze igishushanyo mbonera bakabije gushyiramo ubuhanga bwinshi.
Iriya nzu ngo ikoranabuhanga bayubakanye ryenda kumera nk’iryo telefoni ya Apple iPhone 7 imeze.

Aho bakanda bazamuka muri za ascenseurs ngo hateye nk’aho bakanda batsa iPhone7.

Inzugi zayo ngo ziri mu ishusho ya telefoni bakora ariko ngo ibi abafundi babanje kutabyumvikanaho neza na banyiri umushinga ariko aba bababera ibamba.

Muri rusange ngo iriya nzu ifite ikoranabuhanga ritigeze rigirwa n’indi nyubako iyo ariyo yose.

Mu mpeshyi z’uyu mwaka ngo  izaba yuzuye, bayitahe mu mpera z’uyu mwaka.

Imirimo yo kubaka iri gukorwa ubu nubwo ngo yabanje gutera impaka nyinshi hagati y'abafundi bamwe bavugaga ko ibitekerezo ba nyirayo bafite bitabaho mu kuri kw'imyubakire
Imirimo yo kubaka iri gukorwa ubu nubwo ngo yabanje gutera impaka nyinshi hagati y’abafundi bamwe bavugaga ko ibitekerezo ba nyirayo bafite bitabaho mu kuri kw’imyubakire
Ni inyubako ifite ikoranabuhanga ritangaje  kandi rishingiye ku bikoresho Apple isanzwe ikora
Ni inyubako ifite ikoranabuhanga ritangaje kandi rishingiye ku bikoresho Apple isanzwe ikora

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish