Month: <span>February 2017</span>

Umugore wa V/Perezida wa India yasuye ‘I. One Stop Center’

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhindi Salma Ansari uri mu ruzinduko mu Rwanda n’umugabo we, yasuye ikigo cya Police y’u Rwanda kita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ‘Isange One Stop Center’ ashima serivisi zihatangirwa. Madamu Salma Ansari watambagijwe muri iki kigo akerekwa serivisi zihatangirwa yagiye atungurwa n’ibyo yiboneraga bikorwa mu rwego rwo guhangana, gukumira no […]Irambuye

Visi-Perezida w’Ubuhinde yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Kuri uyu wa mbere, Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, anasobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda kugeza rubayemo Jenoside. Vice-Perezida Hamid Ansari n’abamuherekeje banashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside. Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr. Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’igihugu […]Irambuye

Umuziki w’u Rwanda nurenga imbibi uzayobora Akarere- Uncle Austin

Uncle Austin uherutse Uganda mu gitaramo cyari cyahuje Abarundi, Abanyarwanda n’Abagande, uburyo yakiriwemo byamweretse ko umuziki w’u Rwanda ukunzwe ahubwo abawukora bataramenya kuwucuruza. Kuba hasigaye hategurwa ibitaramo mu bindi bihugu byo mu karere bakibuka gutumira abanyarwanda, asanga ari uburyo bwo kwagura imbibi ku muntu uzi neza icyo ashaka. Ibi nanone abifatanya n’uburyo imwe muri television […]Irambuye

Gasabo: Urubyiruko 3 000 rw’Itorero Anglican rwasabwe kubaka impinduka muri

Urubyiruko rwo mu Itorero Anglican mu Rwanda rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri biga muri za Kaminuza RASA (Rwanda Anglican Students Association) rusaga 3 000 rwitabiriye igiterane cy’iminsi itatu cyabereye ku kicaro cya Diocese ya Gasabo, Paruwasi ya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka muri bagenzi babo dore ko aribo mbaraga z’igihugu n’itorero ry’ejo […]Irambuye

Rwandair mu Buhinde izakomeza umubano w’Ubuhinde n’u Rwanda – Vice-Perezida

Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 19 Gashyantare kugera kuri uyu wa kabiri, yatangaje ko bagiye gufungura Ambasade mu Rwanda ndetse anashima gahunda ya Rwandair yo gutangiza ingendo zijya mu Buhinde kuko ngo bizarushaho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi. Hamid Ansari akigera mu Rwanda, yaraye abonanye n’umuryango w’Abahinde barenga […]Irambuye

Huye: Ibigo bitagira amashanyarazi ngo ireme ry’uburezi rikomeje kuhazaharira

Bamwe mu barezi bigisha mu bigo bitagira umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Kabusunzu riherereye mu karere ka Huye bavuga ko kuba hakiri ibigo bitaragezwaho umuriro w’amashanyarari ari bimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi. Aba barezi bavuga ko mu gihe Isi yabaye umudugudu bo batabasha gukora ubushakashatsi ku mbuga za Internet kugira ngo babashe […]Irambuye

USA igiye gutangira kuganira na Koreya ya Ruguru ngo banoze

The Washington Post iherutse kwandika ko hari amakuru afatika avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwiteguye gutangiza ibiganiro bitaziguye na bamwe na bamwe mu bategetsi bo mu rwego rwo hejuru ba Koreya ya Ruguru kugira ngo barebe uko bashyiraho imikoranire itarimo guhangana cyane nk’uko bimeze ubu. Ibi biganiro ngo bizaba ari ibya mbere bibaye mu […]Irambuye

en_USEnglish