Digiqole ad

USA igiye gutangira kuganira na Koreya ya Ruguru ngo banoze umubano

 USA igiye gutangira kuganira na Koreya ya Ruguru ngo banoze umubano

Kim Jong-un Perezida wa Korea ya Ruguru na Donald Trump uyobora America

The Washington Post iherutse kwandika ko hari amakuru afatika avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwiteguye gutangiza ibiganiro bitaziguye na bamwe na bamwe mu bategetsi bo mu rwego rwo hejuru ba Koreya ya Ruguru kugira ngo barebe uko bashyiraho imikoranire itarimo guhangana cyane nk’uko bimeze ubu.

Kim Jong-un Perezida wa Korea ya Ruguru na Donald Trump uyobora America

Ibi biganiro ngo bizaba ari ibya mbere bibaye mu myaka itanu ishize kandi ngo ni ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Trump bushaka ko inshuti ya USA ari yo Koreya y’Epfo ko yabaho idafite ubwoba bw’uko umuturanyi wayo akaba n’umwanzi, Koreya ya Ruguru yazayihimuraho.

Ibi biganiro byiswe the “Track 1.5 talks”  ngo biracyategurwa neza nk’uko bamwe mu babitegura babibwiye The Washington Post.

Kugeza ubu ariko ngo haracyari byinshi byo gutunganya mbere y’uko za Visa zo guha bamwe mu bashinzwe ububanyi n’amahanga ba Koreya ya Ruguru zitegurwa.

Ubusanzwe ngo nta mutegetsi wa USA ushobora kujya muri Koreya ya Ruguru kubera ko ngo umutekano wabo ushobora kujya mu kaga.

Kuba abategetsi ba Koreya ya Ruguru ari bo bivugwa ko bazaza muri USA hari bamwe babikemanga bakavuga ko Perezida Kim Jong- un atazabyemera kuko ngo kaba ari agasuzuguro.

Ubutegetsi bwa Trump ariko buhakana ko hari umugambi wo gutumira abategetsi ba Koreya ya Ruguru i Washington ngo baganire ku cyakorwa ngo umubano ube mwiza.

Mu minsi ishize ubwo Umunyamabanga wa Leta mushya ushinzwe ingabo muri USA, James Mattis yasuraga Koreya y’Epfo yaburiye Koreya ya Ruguru ko yihanganiwe bihagije kandi ko niyongera kugerageza intwaro ya kirimbuzi izahura n’akaga gakomeye. Ngo USA izayihana yihanukiriye.

Kuba ibiganiro hagati ya USA na Koreya ya Ruguru byaba muri iki gihe hari bamwe byatangaza kubera ibibazo bimaze iminsi hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish