Umunyarwenya aseka nyuma y’abo asetsa basetse- Mugisha Clapton (Kibonge)
Umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Clapton ari naryo akoresha mu buhanzi bwe bwo gusetsa n’andi menshi agenda ahimbwa, avuga ko umunyarwenya uzi ibyo akora adaseka mbere yuko abo arimo gusetsa bataraseka.
Uyu musore avuga ko igihe cyose ariwe ubanje guseka rimwe na rimwe aba muri imbere bashobora gutwarwa n’ibitwenge nyamara atari uko ibyo yari avuze bisekeje.
Ku rundi ruhande bikakubera ihurizo rikomeye ryo gushaka uburyo imbaga yose yaje kukureba igomba guseka ari uko ubanje guseka.
Clapton yabwiye Umuseke ko urwego comedy igezeho mu Rwanda rutanga ikizere cyo kuba uyikina yamubeshaho nko mu bindi bihugu.
Ariko bisaba ubuhanga n’ubushishozi ku bayikina kuko badakwiye kujya bahera mu bisetsa gusa ariko bidafite isomo runaka byigisha abaje kubikurikirana.
“Comedy irimo kugenda igira isura umuntu yakwishimira. Mu bihugu byose bigira abantu badakunda kwishimira ibintu byose uko bije u Rwanda rurimo. Icyo gihe rero bidusaba gushaka ikintu kiri butume bishima ubwabo atari uko wowe ubanje kwisetsa kandi babona ibyo uvuga bidasekeje”– Clapton
Ku bijyanye n’abandi banyarwenya barimo Arthur Nkusi n’abandi, asanga bari bakwiye gushingo ihuriro bahuriramo bose. Bityo ko bashobora kugira urugaga rukomeye.
Kubera umubiri we muto, Clapton afite andi mazina yagiye yitwa n’abafana arimo Kibonge, 1GB, Sim Card n’andi menshi.
https://www.youtube.com/watch?v=KEefsDg64Xw
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW