Digiqole ad

Huye: Ibigo bitagira amashanyarazi ngo ireme ry’uburezi rikomeje kuhazaharira

 Huye: Ibigo bitagira amashanyarazi ngo ireme ry’uburezi rikomeje kuhazaharira

Ngo kutagira amashanyarazi bidindiza ireme ry’uburezi mu bigo byinshi i Huye

Bamwe mu barezi bigisha mu bigo bitagira umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Kabusunzu riherereye mu karere ka Huye bavuga ko kuba hakiri ibigo bitaragezwaho umuriro w’amashanyarari ari bimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi.

Ngo kutagira amashanyarazi bidindiza ireme ry'uburezi mu bigo byinshi i Huye
Ngo kutagira amashanyarazi bidindiza ireme ry’uburezi mu bigo byinshi i Huye

Aba barezi bavuga ko mu gihe Isi yabaye umudugudu bo batabasha gukora ubushakashatsi ku mbuga za Internet kugira ngo babashe gutanga ubumenyi bafite ireme kuko bifashisha ibyo bakuye mu bitabo gusa mu gihe ubumenyi bugezweho buba bwibereye kuri za murandasi.

Ndikumwenayo Slyvere wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kabusanza agira ati “ Twebwe nk’abarezi bigisha kuri bene ibyo bigo bitagira amashanyarazi ntidushobora kubona ubumenyi bundi uretse ubwo mu bitabo tugira ku mashuri kuko ibigo bimwe na bimwe by’amashuri nta mashanyarazi bigira bigatuma nta Mudasobwa dukoresha ngo dushakishe ubundi bumenyi.”

Gusa mu mpera z’iki cyumweru  iri shuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Kabusanza hatashywe amashanyarazi akoresha imirasire z’izuba.

Abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi barerera muri iri shuri bavuze ko hakiri ibindi bigo bigifite imbogamizi zo kutagira amashanyarazi gusa bo bakavuga ko uyu muriro babonye ugiye guhindura byinshi ku ireme ry’uburezi bwatangwaga muri iri shuri.

Uwimpuhwe Jamila wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri iki kigo avuga ko uyu muriro uzamufasha gukora ubushakashatsi ku buryo yizeye kuzategura neza ikizamini cy’ikiciro rusange azakora mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu munyeshuri avuga ko adashidikanya ko kuba iri shuri ritagiraga umuriro ari bimwe mu byatumaga rudatsindisha abana benshi, akavuga ko ubu bishobora kuba bigiye guhinduka.

Nyaminani Aphrodice uyobora iri shuri rya Kabusanza avuga ko uretse kuba abarezi n’abanyeshuri badakoresha ikoranabunga, ngo no kwigisha amasomo y’ubumenyi (science) n’ikoranabuhanga byabaga ingorabahizi

Ati ” Wasangaga ari ibibazo kugira ngo abana bahabwe ubumenyi kuri mudasobwa uretse mu magambo gusa (Theory) naho mu bikorwa byo ntibyashoboka kandi nta muriro.”

Uyu muyobozi watabarije ibindi bigo by’amashuri bitaragezwaho amashanyarazi, avuga ko kuba ikigo cye cyabonye umuriro bigiye kugifasha gukataza mu kwimakaza ireme ry’uburezi.

Umuriro Ukomoka ku mirasire y’izuba washyizwe muri iki kigo watwaye  amayero 6 500, ufite ubushobozi bwo gutanga ingufu zingana na Watt 800.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

en_USEnglish