Month: <span>February 2017</span>

Uyu munsi nta mugabane n’umwe wacurujwe ku Isoko ry’Imigabane

Kuri uyu wa 20 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nta mugabane n’umwe, nta n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zacurujwe. Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 10,300 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane. Ku isoko hari […]Irambuye

Kuwa mbere: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.09

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga +0.09. Kuri uyu wa mbere, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 103.65, uvuye ku mafaranga 103.56 wariho kuwa gatanu w’icyumweru gishize, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.09. Agaciro k’umugabane mu Kigega […]Irambuye

Kibeho: Koperativi Isaro imboni y’abagore ibafasha kwita ku nshingano z’urugo

Leta ngo iyo ikangurira abantu kwibumbira mu makoperative ni uko iba izi ibyiza bazayabonamo, ngo guhura bagahuza imbaraga bituma bagera ku kintu umuntu umwe atazapfa agezeho. Mukamukama Therese Perezidante wa Koperative Isaro Imboni Kibeho avuga ko koperative y’abagore ayobora ubu ituma nta mubyeyi akibura amafaranga y’ishuri cyangwa ay’ibikoresho ngo umwana abe yacikiza amashuri, kandi ngo […]Irambuye

Urukiko rwanzuye ko Evode IMENA arekurwa abareganwa bo bakaba bafunze

Kuri uyu mugoroba Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ku iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe ubucukuri aba arekuwe by’agateganyo ariko abagabo babiri bareganwa nawe bagakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.  Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu cyumweru gishize, Evode Imena yari yatanze impamvu kuri […]Irambuye

Kubura ikoranabuhanga ku rubyiruko bibababaza kimwe no kubura inshuti cyangwa

Ibibazo byo kwiheba bitewe no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho cyane cyane imbuga nkoranyambaga birafata intera. Iyo ingimbi cyangwa umwangavu amaze akanya runaka adakoresha telefoni ye aganira na bagenzi be mu buryo bumwe cyangwa ubundi ngo ashobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara yo mu mutwe bita Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD) ikunda gufata abantu nyuma yo gupfusha abo bakundaga. […]Irambuye

Uko umukobwa/umugore yakwambara kuwa mbere no kuwa kabiri

Kuwa mbere ni umunsi w’akazi ku bagafite no kugashaka ku batagafite, abandi mu ishuri, abandi mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima. Gusa burya imyambarire yo mu ntangiriro z’icyumweru ni ikintu cyo kwitaho kuko uko wambaye niko ugaragara. Ku mukobwa ushaka gutangira icyumweru neza ntabwo agomba kwambara uko yishakiye, yambara bitewe na gahunda y’uwo munsi. Kuwa mbere no […]Irambuye

P. Kagame na Vice-Perezida w’Ubuhinde baganiriye ku mishinga y’iterambere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yakiriye Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, abayobozi bombi baganiriye ku mishinga inyuranye y’iterambere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Inama yabaye mu muhezo hagati ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari yamaze iminota nka 30. Nyuma […]Irambuye

Ruhango: Alvera yasezeye akazi ajya kwibera umuhinzi

Alvèra UWAMARIYA atuye mu mudugudu wa Rusororo, Akagali ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, yasezeye ku kazi yakoraga ajya gukora ubuhinzi bw’urutoki bwa kijyambere. Uwamariya w’imyaka 48 warangije kandi amashuri ya Kaminuza yakoze mu muryango utagengwa na Leta igihe cy’imyaka 19 ariko ngo agahora abona ko umushara akorera udahagije. Avuga ko nyuma ubwo […]Irambuye

en_USEnglish