Imihigo mva rugamba cyangwa njya rugamba n’imihigo isinywa n’abakobwa bose 15 baba barageze mu kiciro cy’aho buri umwe aba afite amahirwe angana n’ay’undi yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda. Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017 abakobwa 15 batowe muri 2016 bamurikiye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) imihigo bagezeho ugereranyije n’iyo bari barasinyiye. […]Irambuye
Nyuma y’imikino ibiri ya CAF Confederations Cup, Rayon Sports isezereye Al Wau Salaam FC yo muri South Sudan ku giteranyo cy’ibitego 6-0 mu mikino yombi. Iminota 72 y’umukino wo kwishyura Rayon yayikinnye ari abakinnyi 10 ntibyayibuza gutsinda. Al Wau Salaam FC yakinnye umukino wo kwishyura wa TOTAL CAF Confederation Cup na imaze amasaha 20 gusa […]Irambuye
‘Kitenge Dress Code Dinner’ yabaye kuri uyu wa gatandatu, yabaye amahirwe ku banyamideli yo kugaragaza umusaruro wa Politiki ya Leta yo kwimakaza iby’iwacu ‘Made in Rwanda’. Ku nshuro ya mbere, ikinyamakuru Business Mag cyateguye imurikamideli ry’ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ ryahuje abahanzi b’imideli bakizamuka barenga 20. Iki gitaramo cyabumburiwe n’imurikagurisha ry’imideli ikorerwa mu Rwanda […]Irambuye
Umusore ukiri muto Areruya Joseph ubu ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Africa y’Epfo yegukanye umudari wa Bronse mu masiganwa Nyafurika ari kubera mu Misiri. Uyu munsi, Areruya Joseph na bagenzi be bahagarariye u Rwanda bahatanaga n’ibindi bihangange muri Africa mu gusiganwa nk’ikipe ku muhanda (road race). Areruya Joseph nubwo yabaye uwa gatandatu, yasoje […]Irambuye
Muri Kivu ya Ruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abaturage 25 b’inzirakarengane bo mu bwoko bw’Aba-nande baraye bahitanye n’igitero cy’inyeshyamba ziyita Maï-Maï Mazembe. M. Bakundakabo, umuyobozi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ ko iki gitero cyabaye kuwa gatandatu, kuva saa kumi z’igitondo (04h00) kugera saa mbiri z’igitondo […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari aratangira urugendo rw’iminsi itanu mu Rwanda na Uganda, rugamije gukomeza umubano. Kuri iki cyumweru akaba yaraye ageze i Kigali n’indege ya Air India yakirwa na Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Bernard Makuza. Ibinyamakuru byo mu Buhinde biravuga ko Hamid Ansari aje gusura ibi bihugu ku butumire bwa Perezida […]Irambuye
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ukunze kunyuza inyandiko z’ibitekerezo bye ku rubuga rwe, yavuze ko ibihugu by’iburayi byiyita ko bigendera ku mahame ya Demokarasi bikeneye kunywa ku muti wa Trump kugira ngo ubivure kutareba kure iyo bijya kwivanga mu mibanire ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya n’ibyaranze ibi bihugu nyuma y’intambara y’ubutita yabihuje. Mu […]Irambuye
Umuyobozi mukuru w’urukiko rwa Gisirikare muri Sudan y’Epfo yeguye ku mirimo ashinja umugaba w’ingabo muri iki gihugu kwivanga mu kazi k’ubutabera agata muri yombi bamwe mu baturage bazizwa ubwoko bwabo. AFP dukesha iyi nkuru, ivuga ko Colonel Khalid Ono Loki wafatwaga nk’uwa kabiri mu bayobozi bakuru mu gisirikare yeguye muri iki cyumweru nyuma y’aho undi […]Irambuye
Ni nyuma y’igihe kinini havuzwe ko mu ishyamba rya Nyungwe hari abantu bacukuraga amabuye y’agaciro ndetse bakanayajyana mu gihugu cy’u Burundi kandi bagahiga n’inyamaswa bitemewe. Aba bagabo akenshi bakora aka kazi usanga barihebye dore ko hari n’abica abaje kubabuza gukora akazi nk’ako bityo ngo badahagurukiwe hari impungenge ko habaho kubura ubuzima bwa bamwe. Aba kora […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu Zanaco FC yo muri Zambia itsinze APR FC 1-0 iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade Amahoro i Remera. Umukino ubanza wahuje APR FC na Zanaco FC mu mpera z’icyumweru gishize wabereye i Lusaka muri Zambia warangiye amakipe yombi anganya 0-0, byatumye umutoza […]Irambuye