Abikorera bo mu karere ka Ngoma baravuga ko bagiye guhindura imikorere, Akarere kakamenyekana nk’ahantu hazwi mu gutanga serivise nziza nyuma y’amahugurwa mu gutanga serivise neza no kwakira ababagana yabereye mu Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East). Amahugurwa bayarangije nyuma y’amezi abiri bahugurirwa muri IPRC East, batangiye ku wa 01/12/2016. Abahagarariye ibigo […]Irambuye
APR FC irahura na Zanaco FC yo muri Zambia muri CAF Champions League. Abakinnyi 11 Jimmy Mulisa yahisemo kubanzamo harimo Maxime Sekamana wari umaze igihe yaravunitse. Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gashyantare kuri stade Amahoro saa 15:30 hateganyijwe umukino wo kwishyura w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League uhuza APR FC […]Irambuye
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe burasaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwikura mu bibazo by’inzara bahuye na byo mu mwaka ushize ubwo bahuraga n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatse rigatuma imyaka ipfira mu mirima. Kuri ubu imvura iragwa neza hano i Mahama, akaba ari yo mpamvu umuyobozi w’uyu murenge Hakizamungu Adelite aheraho asaba abaturage […]Irambuye
Abashakashatsi bo muri Australia basohoye mu kinyamakuru The Geological Society of America inyandiko isobanura imiterere y’umugabane mushya bavuga ko bavumbuye hafi ya Australia. Uyu mugabane bawuhimbye izina rya Zealandia ukaba ufite ubuso bwa km² miliyoni eshanu, 94% by’ubu buso biri mu nsi y’amazi. Uyu mugabane ngo uri mu Burengerazuba bw’Inyanja ya Pacifique, iyi ikaba ari […]Irambuye
The Ben wageze i Kampala ku mugoroba wo ku wa gatanu yaraye akoreye igitaramo ahitwa Fusion Auto Spa mu gace ka k’ahitwa Munyonyo mu mujyi wa Kampala igitaramo kitabiriwe cyane n’Abanyarwanda baba i Kampala, igitaramo cya nyuma azagikora ejo ku cyumweru ahite asubira muri America. Ni mu bitaramo ahafite muri iyi week end mbere yo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Cathia Uwamahoro yesheje umuhigo wo kumara amasaha 26 akina agapira ka Cricket, ni we mukobwa wa mbere ku Isi umaze iki gihe kingana gutyo akina Cricket ari ahantu hamwe muri “Case”. Iki gikorwa yagitangiye guhera ku isaha ya Saa mbili za mu gitondo ku wa Gatanu kuri Petit Stade […]Irambuye
*Abakora ubuhinzi ngo begere impuguke zibafashe gufata ingamba *Nyagatare ngo imvura izagabanuka *Ituumba ngo ryatangiye Kuri uyu wa gatanu ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje iteganyagihe ry’itumba ry’umwaka wa 2017mu Rwanda. Ngo hari ibice bizabona imvura ihagije kandi ikaba yaba na nyinshi hakaba n’ibindi bice ishobora kuba nke ugereranyije n’isanzwe cyane mu turere twa Kayonza, […]Irambuye
Amategeko y’ubucuruzi yemerera umuntu wese kuzana ibicuruzwa ku isoko atabanje kubiha ikigo gisuzuma ubuziranenge ngo kibipime, ibi bikaba byatuma hari ingaruka zivuye ku bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byacurujwe muri rubanda. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kivuga ariko ko abanyarwanda buhoro buhoro bagenda bajijukira ko bakwiye gukoresha ibintu bifite ubuziranenge. Raymond Murenzi uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (Rwanda […]Irambuye
Bamwe mu baturage mu karere ka Rusizi bavuga ko basigaye barya umuceri mwiza kubera gukora n’uruganda ruwutunganya ruri hafi yabo. Abahinzi b’umuceri mbere ngo baryaga uwo basekuye kandi kenshi ntibabone isoko ryiza ry’umuceri wabo. Mu buhinzi bwabo bavuga ko ubu bakorana n’uruganda rwotwa SODAR ruhamaze imyaka irindwi mu bikorwa byo gutunganya umusaruro w’umuceri. Gukorana n’uruganda […]Irambuye
Nshimiyimana Alexis Kinyange, umuhanzi ndetse na rwiyemezamirimo mu iyamamaza-bikorwa (communication and media designer) mu ikompanyi yitwa ” Kindy Creative Dealers Ltd” asanga ‘fashion’ ari uburyo bufasha umuntu guhitamo uko agaragara no kugaragaza uko yiyumva yifashije imyambaro. Alexis N. Kinyange, umusore w’imyaka 25 aganira n’Umuseke yavuze ko iyo yambaye neza, ari igihe aba yambaye ipantalo iri […]Irambuye