Digiqole ad

Rwandair mu Buhinde izakomeza umubano w’Ubuhinde n’u Rwanda – Vice-Perezida

 Rwandair mu Buhinde izakomeza umubano w’Ubuhinde n’u Rwanda – Vice-Perezida

Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 19 Gashyantare kugera kuri uyu wa kabiri, yatangaje ko bagiye gufungura Ambasade mu Rwanda ndetse anashima gahunda ya Rwandair yo gutangiza ingendo zijya mu Buhinde kuko ngo bizarushaho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Visi Perezida Ansari ubwo yari amaze gusura Senat y'u Rwanda muri iki gitondo
Visi Perezida Ansari ubwo yari amaze gusura Senat y’u Rwanda muri iki gitondo

Hamid Ansari akigera mu Rwanda, yaraye abonanye n’umuryango w’Abahinde barenga 3 000 baba mu Rwanda, ashimangira ko Ubuhinde n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza.

Yagize ati “Turi inshuti nziza (u Rwanda n’Ubuhinde), kandi u Rwanda rufite abaturage b’Ubuhinde benshi,…Twahaye agaciro ikibazo mukunze kugaragaza cyo kutagira Ambasade ifite ikiciro i Kigali.

Nagira ngo mbabawire ko Guverinoma yitaye ku kibazo cyanyu, ndetse mu byumweru bicye cyangwa amezi ari imbere, tuzaba dufite Ambasaderi uba hano.”

Umwe mu baherekeje Vice-Perezida yabwiye Ikinyamakuru ‘Newindianexpress’ ko ibiganiro hagati ya Guverinoma y’Ubuhinde n’iy’u Rwanda bigamije gufungura iyi Ambasade ngo byaba bigeze kure, ku buryo mu mezi macye ari imbere yaba ifunguye imiryango.

Visi Perezida Ansari yashimye umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda wamwakiriye, ndetse n’uburyo witwara mu gihugu. Avuga ko uruzinduko rwe ruje kurusho gukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda.

Ati “Umubano wacu ugomba kurushaho kwaguka kuva muri iyi week-end. Guverinoma yacu irimo kugerageza kubaka umubano ukomeye, kandi igice cy’ingenzi cyane ni uyu muryango (w’Abahinde). Rero turashaka kurushaho kubafasha.”

Ansari kandi yashimye umugambi wa Sosiyete ya ‘Rwandair’ wo gutangiza ingendo zijya mu Buhinde, avuga ko ingengo z’indege hagati y’ibihugu byombi zizarushaho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Nizeye ko izi ngendo zizatuma ibintu byoroha, kandi byongere ingendo za Business n’Ubukerarugendo hagati y’impande zombi.”

Abahinde baba mu Rwanda bishimiye uru ruzinduko rwa Vice-Perezida w’igihugu cyabo, by’umwihariko bashima ko bagiye kubona Ambasade i Kigali bari bamaze igihe kinini basaba.

Umuhinde baba mu Rwanda witwa Harmeet Singh avuga ko Ambasade basezeranyijwe na Vice-Perezida ari ikintu gikomeye cyane ku Bahinde baba mu Rwanda.

Ati “Ikindi kandi ingendo z’indege (irect flight) zigiye gutangira vuba aha, nazo ni ikintu cyiza kuri twe. Ku makuru mfite, Rwandair izatangira ingendo zayo zigana Mumbai muri Mata.”

Ansari yaje aherekejwe n’umugore we, na Minisitiri wa ‘Social Justice and Empowerment’ witwa Vijay Sampla, Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubuhinde, ndetse n’abandi bayobozi mu nzego nkuru za Leta n’iz’abikorera.

Mu Rwanda, Vice-Perezida Ansari kri uyu wa kabiri arabonana na Perezida w’u Rwanda, ndetse ejo azaganira n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu Buhinde abanyarwanda bahagira inyungu zishingiye cyane cyane k’uburezi n’ubuvuzi. Kugira Ambasade i Kigali bizafasha abanyarwanda mu buryo bunyuranye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish