Digiqole ad

Umuziki w’u Rwanda nurenga imbibi uzayobora Akarere- Uncle Austin

 Umuziki w’u Rwanda nurenga imbibi uzayobora Akarere- Uncle Austin

Austin avuga ibi ashingiye ku buryo ‘Habibi’ ya The Ben iri mu ndirimbo zirimo gukinwa cyane kuri Mziki Tv

Uncle Austin uherutse Uganda mu gitaramo cyari cyahuje Abarundi, Abanyarwanda n’Abagande, uburyo yakiriwemo byamweretse ko umuziki w’u Rwanda ukunzwe ahubwo abawukora bataramenya kuwucuruza.

Austin avuga ibi ashingiye ku buryo ‘Habibi’ ya The Ben iri mu ndirimbo zirimo gukinwa cyane kuri Mziki Tv

Kuba hasigaye hategurwa ibitaramo mu bindi bihugu byo mu karere bakibuka gutumira abanyarwanda, asanga ari uburyo bwo kwagura imbibi ku muntu uzi neza icyo ashaka.

Ibi nanone abifatanya n’uburyo imwe muri television yo muri Tanzania yitwa Mziki Tv iharaye indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda, ko ariyo ntangiriro yo kumenyekanisha ubuhanga abahanzi b’abanyarwanda bafite.

“Icyo twaburaga ni inzira. Ubu noneho irasa n’iharuye!!!!nicyo gihe cyo gufatirana amahirwe dufite yo kuba ibihugu byo mu karere bitangiye kutwiyumvamo. Biradusaba gukomeza gukora ibyiza mu gihe gito umuziki wacu uraba uyoboye”- Austin

Imwe mu mpamvu ahamya ko umuziki w’u Rwanda ushobora kumenyekana cyane kurusha uw’ibindi bihugu byo mu karere, ni uko usanga hakiri abahanzi benshi bafite inyota yo kwamamara.

Bitandukanye cyane no muri Kenya, Tanzania na Uganda umuhanzi azamuka yaba yifite akaba icyamamare nta mpano afite muri we. Ibyo mu Rwanda bikaba atari byinshi ugereranyije n’ibyo bihugu.

Bityo mu bahanzi b’abanyarwanda bazwiho impano mu miririmbire yabo bakaba bashobora kugira amahirwe yo kwamamara vuba. Gusa bibasaba kwimenyekanisha bakora ibitaramo bitandukanye hirya no hino.

https://www.youtube.com/watch?v=ja1gFY1nX58

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ako karere uvuga gashobobora kuba ari aki Kigali gusa.Turetse kwikirigita tugaseka nyuma yimyaka irenga 50 byatunanije iki?

  • Uwo muziki se wabuze iyihe visa ngo wambuke? Ibi ni nka bimwe abakongomani bajyaga bavuga ngo “L’Afrique a la forme d’un révolver dont la gachette se trouve au Congo”. Ariko kugeza n’ubu, iyo gachette ntirarasa.

Comments are closed.

en_USEnglish