Umugore wa V/Perezida wa India yasuye ‘I. One Stop Center’ ashima Serivisi zihatangirwa
Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhindi Salma Ansari uri mu ruzinduko mu Rwanda n’umugabo we, yasuye ikigo cya Police y’u Rwanda kita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ‘Isange One Stop Center’ ashima serivisi zihatangirwa.
Madamu Salma Ansari watambagijwe muri iki kigo akerekwa serivisi zihatangirwa yagiye atungurwa n’ibyo yiboneraga bikorwa mu rwego rwo guhangana, gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ageze mu cyumba gitangirwamo inyigisho ku bana baba bahuye n’ihohoterwa kugira ngo batagira ihungabana banakurane indangagaciro zo kwirinda no kurwanya ihohoterwa, Madamu Salma yagaragaje ko yishimiye iyi gahunda kuko umwana wahuye n’ikibazo akagirwa inama agaruka mu murongo adakomeretse.
Nyuma yo gutambagizwa mu byumba byose bikorerwamo izi gahunda za ‘Isange One Stop Center’, madamu Salma Ansari yavuze ko yishimiye serivisi z’iki kigo.
Ati “ Nta muntu waremewe gukorerwa ihohoterwa ariko iyo yarikorewe agakurikiranwa, akitabwaho, ni ibintu byo kwishimira.”
Avuga ko uburyo ikigo ‘Isange One stop Center’ gikurikirana uwahuye n’ihohoterwa ari ubwo kwishimirwa. Ati “ Gukurikirana umuntu ukareba buri kimwe cyose ni ibintu bishimishije. Basuzuma umuntu wese, haba inyuma ku mubiri n’ibyiyumviro bye ni ibintu byanyuze.”
Madamu Salma Ansari yavuze ko byaba byiza mu gihugu habonetse ibigo byinshi nk’ibi, akavuga ko n’ubwo igihugu cyabo basanzwe bafite ibigo nk’iki ariko hari byinshi yigiye kuri iki cyo mu Rwanda agiye gusangiza abo mu Buhindi kugira ngo na bo bagure imikorere nk’iyo yiboneye mu Rwanda.
SP Shafiga Murebwayire ushinzwe guhuza ibikorwa muri iki kigo cya Isange One Stop Center avuga ko kuba umuntu nk’uyu ukomeye mu gihugu cyateye imbere asuye iki kigo biba bisobanuye byinshi nko kuba ibikorerwa muri iki kigo bimaze kumenyekana ku Isi hose.
Ati “ Kuba abashyitsi baza kudusura ni bimwe mu bigaragaza ko baha agaciro Isange kuko ibaha ubufasha bakeneye ndetse n’aho bari kuko umuntu wahuye n’ihohoterwa aba akeneye ubufasha ariko atagiye ku karubanda.”
SP Murebwayire wagarutse kuri serivisi zitangirwa muri iki kigo, avuga ko kuba amahanga aza kwigira ku Rwanda ku ngamba bashyize mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikimenyetso ko u Rwanda rushobora gutanga isomo ku bihugu bitandukanye.
Photo ©M. Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
muzatumire n’umugore wa Peter Nkurunziza aze yige areke amashyengo n’ubuhezanguni bw’uburokore abagore birirwa bafatwa kungufu abandi babanigisha akandoyi
Iki n ‘ikimenyetso cyigaragaza ko ikigo cya isange one stop center cyamaze gutera imbere kuruhando mpuzamahanga, kuba umuntu nk’uyu uvuye mu gihugu cyateye imbere nk’ubuhinde aza kugira ibyo y’igira kuri iki kigo nibyo kwishimira cyane, ahubwo dukomereze aha.
Comments are closed.