Month: <span>December 2016</span>

Miss Jolly ari mu bakobwa 50 ba mbere mu 120

Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 uri muri MissWorld, ageze ku mwanya wa 50 mu bakobwa 120 barimo guhatanira iryo kamba ririmo guhatanirwa ku nshuro ya 66. Yahagurutse mu Rwanda ku itariki ya 25 Ugushyingo 2016 yerekeza muri Amerika muri leta ya Washington muri Amerika ariho hahurijwe abo bakobwa bose bavuye hirya ni hino ku […]Irambuye

Nyabihu: Imiryango 180 y’abatishoboye yatujwe neza ariko ibura aho guhinga

Imiryango 180 igizwe n’abarikunywe muri Tanzaniya abahungutse bava muri Congo n’abari batuye mu manegeka cyangwa abimuwe n’ibiza bubakiwe amazu ariko ubu bamwe  bavuga ko  bidahagije kubera kuko ntaho bafite bahinga. Mu mudugudu wa Bikingi akagari ka Kijote Umurenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu niho iyi miryango 180 yatujwe. Iyo uzengurutse ni ahantu heza habereye ijisho […]Irambuye

Karongi: Imvura nyinshi yangije icyayi mu mirenge ine

Imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa kane nimugoroba mu burengerazuba bw’u Rwanda yangije imirima y’icyayi mu mirenge ine yo mu karere ka Karongi n’indi mirima imwe n’imwe y’abaturage. Gusa kugeza ubu nta muntu cyangwa inzu zaguye. Umwe mu bahinzi b’icyayi mu murenge wa Rwankuba yabwiye Umuseke ko we yabonye imvura yangije nka 4ha z’imirima nubwo […]Irambuye

Episode 57: Eddy na Destine bagiye kujyana mu mahugurwa y’igihe

Nkiri muri ibyo byishimo aho hanze ,Chris yahise asohoka asanga ibyishimo byambujije kuvuga inkuru nziza itaha kwa James, kwa Paul wari umubyeyi akanaba na Boss wanjye  niho nagejeje ibyishimo bwa mbere mubwira byose uko byagenze, arampobera arankomeza. Paul- ” mwana wa, ndishimye kuko uteye intambwe ikomeye cyane nahoraga kwifuriza, singuhombye kuko ugiye, ahubwo nishimiye ko […]Irambuye

Danny Usengimana uyoboye ba rutahizamu, arifuza guhesha Police FC igikombe

Rutahizamu wa Police FC, Danny Usengimana ari mu bato batanga ikizere mu ikipe y’igihugu Amavubi. Ubu ayoboye ba rutahizamu ibintu abona ikipe ye yagenderaho igatwara igikombe cya shampiyona. Nyuma yo gutakaza Jacques Tuyisenga wagiye muri Gor Mahia FC muri Kenya, agasiga ayihesheje igikombe cy’amahoro 2015, Police FC yongeye kubona rutahizamu yagenderaho, Danny Usengimana, uyoboye ba […]Irambuye

I Kigali, abakora uburaya umwe muri babiri aba afite SIDA

Uyu munsi, mu Rwanda naho bazirikanye umunsi mpuzamahanga w’ububi bwa SIDA, habaye ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda kuko abandura bari kwiyongera, abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bo bibukijwe ko abakora uburaya 55% bafite ubwandu bwa SIDA. Uyu munsi Minisiteri y’ubuzima yavuze ko igiye guhagurukira ikibazo cy’abanyeshuri banduye Virus itera SIDA ngo bagihabwa akato mu mashuri ndetse n’abafata […]Irambuye

Gisagara: Abacururiza mu isoko rya Musha ngo babangamiwe no kubasohora

Abacururiza  mu isoko rya Musha riherereye mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, bavuga ko babangamiwe no kuba bababasohora saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) kandi ari yo masaaha abakiliya baba batangiye kuza ari benshi. Aba bacuruzi bavuga ko bibagusha mu gihombo kuko nk’abacuruza imbuto n’imboga byangirika mu gihe byakabaye byaguzwe. Ngo  iyo saa kumi […]Irambuye

Hatangijwe uburyo buzafasha kugaragaza icyahindurwa mu mategeko yo muri EAC

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa ‘EAC Legislative Compliance Tool’ buzafasha abanyamategeko bo mu bigo bitandukanye n’abandi bantu bose gutanga ibitekerezo ku mategeko yo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba. John Gara uyobora iyi Komisiyo avuga ko imiryango ifunguye kuri buri wese waba ashaka kugaragaza ikimubangamiye mu mategeko yo mu bihugu bya […]Irambuye

Dr Richard Sezibera niwe utorewe gusimbura Mucyo muri Sena

Charles Munyaneza Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’amatora amaze kwemerera Umuseke ko Dr Richard Sezibera ari we umaze gutsinda amatora yo gusimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana mu kwezi kwa 10. Munyaneza avuga ko imibare yose y’ibyavuye mu majwi atayifite aka kanya ariko ko iyo babashije kubona ari uko Sezibera yarushije abandi bakandida bane […]Irambuye

en_USEnglish