Mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda (AZAM Rwanda Premier League), APR FC itsinze Etincelles FC 2-1. Kambale Salita Gentil atsinze igitego cya gatandatu mu mikino indwi (7). Jimmy Mulisa watoje umukino wa mbere yagaruye Djamar Mwiseneza mu kibuga nyuma y’amezi 21 yari amaze adakina kubera imvune. Muri uyu mukino wabereye kuri Stade […]Irambuye
Sana Maboneza, Umujyanama wa mbere mu bahagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye i New York yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka muri Leta ya Virginia muri Amerika kuri uyu wa gatanu. Bamwe mubo mu muryango wa Sana bemereye Umuseke iby’urupfu rw’umuvandimwe wabo nabo bamenye bibatunguye cyane kuri uyu mugoroba. Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda […]Irambuye
Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi FUSO muri uyu mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri mudugudu wa Bwasampampa mu kagari ka Rubumba mu murenge wa Kabare yakoze impanuka ikomeye itwaye ibiribwa ihitana abantu bane. Iyi kamyo yarimo abantu babiri bavuye gufata ibiribwa mu kagari ka Rubumba muri program ya ‘Food for work’ yo kunganira abaturage bari […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba burashimira abaturage bo mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma uburyo bitwaye mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryatse muri aka gace, bukabasaba kwitabira guhinga ku bwinshi muri iki gihe imvura yabonetse. Muri gahunda ya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yo kuzenguruka asura uturere tuyigize mu rwego rwo kumenya ibibazo biri mu […]Irambuye
Itorero ‘Eglise Vivante de Jesus Christ ‘ ryateguye igiterane cy’iminsi 4 kizibanda ku rubyiruko, kikazanakurikirwa n’ ibikorwa bitandukanye byo gufasha urubyiruko birimo imikino y’umupira w’amaguru n’urugendo rw’amaguru. Umuvugizi mukuru w’itorero ‘Eglise Vivante de Jesus Christ’ mu Rwanda, Bishop Straton yavuze ko tariki ya 1- 4 Ukuboza 2016 ari bwo igiterane cy’urubyiruko giteganyijwe. kikazajya kibera kuri Eglise […]Irambuye
Innovation Accelerator (iAccelerator), ni irushanwa na gahunda yo gufasha urubyiruko guhanga imishinga ibyara inyungu, izafasha mu gusubiza ibibazo urubyiruko rukeneye ku menya ku buzima bw’imyororokere. Iri rushanwa ryatangijwe kur uyu wa gatanu na Imbuto Foundation na UNFPA, ku nkunga y’ikigega ‘UK aid’ cya Guverinoma ya UK. Iri rushanwa rigamije kubona igisubizo ku bibazo bigendanye n’ubuzima […]Irambuye
*Yabasabye kugira uruhare mu kugaruza Miliyaridi ebyiri Leta iberewemo, *Baramwizeza kuba indorerwamo y’ubutabera buboneye… Mu biganiro byahuje Abahesha b’Inkiko b’ubumwuga na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, kuri uyu wa 02 Ukuboza, Minisitiri yasabye urugaga rw’aba banyamategeko barangiza ibyemezo by’inkiko kutaba ubuhungiro rw’abananiranye mu zindi nzego. Minisitiri Johnston Busingye washimye uru rugaga […]Irambuye
Iri niryo murika gurisha rya mbere rigiye kuba mu Rwanda ryerekana imirimbo yagenewe abageni n’ababambarira mu bukwe. Rizaba guhera taliki ya 09-10, Ukuboza 2016 mu nzu yo hejuru ya Kigali City Tower guhera sa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwijira ni ubuntu. Abakora imideli itandukanye harimo iy’ubu n’iya gakondo bazaba bahari ndetse n’abahanzi bamamaye mu Rwanda bazaza […]Irambuye
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganga n’imirimo ya EAC Francois Kanimba ari kumwe n’abayobozi b’urwego nterankunga Enhanced Integrated Framework (EIF) kuri uyu wa gatanu basuye isoko mpuzamahanga (Cross Border Market) riri kubakwa i Karongi basanga rigeze kuri 60% ryuzura. Iri ni isoko rizasumbira isoko risanzwe ry’i Karongi rirema rimwe mu cyumweru ari nayo mbogamizi abacuruzi bagejeje kuri Minisitiri […]Irambuye
Rayon sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup 2017, ikomeje kugerageza abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye, bashakamo abazafasha iyo kipe muri iyi mikino mpuzamahanga. Abakinnyi bane bavuye muri Ghana, bizeye kuzahabwa amasezerano muri Mutarama 2017. Muri iki cyumweru, Rayon Sports yakiriye umunyezamu, ba myugariro babiri na rutahizamu umwe (Mark Edusei, Lawrence Quaye, Richard Koffi […]Irambuye