Digiqole ad

Episode 57: Eddy na Destine bagiye kujyana mu mahugurwa y’igihe kirekire

 Episode 57: Eddy na Destine bagiye kujyana mu mahugurwa y’igihe kirekire

Nkiri muri ibyo byishimo aho hanze ,Chris yahise asohoka asanga ibyishimo byambujije kuvuga inkuru nziza itaha kwa James, kwa Paul wari umubyeyi akanaba na Boss wanjye  niho nagejeje ibyishimo bwa mbere mubwira byose uko byagenze, arampobera arankomeza.

Paul- ” mwana wa, ndishimye kuko uteye intambwe ikomeye cyane nahoraga kwifuriza, singuhombye kuko ugiye, ahubwo nishimiye ko uri umunyamahirwe ,kandi urabyiboneye ko uwitonze akama  inshashi!, uzagire amahirwe mu akazi gashya utangiye, kandi uzakomeze ube umusore wizihiye abakugana, wubahe akazi kuko ariho uzajya  ukora  igeno ryawe rya  buri munsi, uzazirikane ko ibi byose duhirimbanira bisigara hano Ku isi bigufashe kubaho neza ariko kandi ukorere n’ijuru!, nguhaye umugisha wa kibyeyi!”

Njyewe- “Papa, sinzagutenguha, nzagenda ingendo yawe kandi nzaba umugabo mparanira kugutera ishema, ntago ngiye ahubwo ndi kumwe nawe ibihe byose!”

Paul-” nuko nuko mwana wanjye, ngaho akira impamba y’urugendo!, uzakomeze unsure kandi uzanyitabaze aho biri ngombwa!”

 

Nafashe envelope Paul yari ampaye  nyishyira mu mufuka ndamusezera ndasohoka nca  kwa Mignone ,akimbona ahita ansamira hejuru!

Mignone- ” Eddy ko ufite ibinezaneza mu maso  bite?”

Njyewe- ” nuko  nkubonye!”

Mignone- ” hhhhhh wibeshya!, ndago  bisanzwe , sha mbwira!”

Njyewe- ” Migno, nubwo ubona  nishimye  mu maso ariko ku  mutima mbabajwe nuko  mbasize !”

Mignone- ” oyaaa oya Eddy, ugiye hehe?”

Njyewe- “oya wigira ubwoba , aho ngiye si  habi  ahubwo hari imbibi z’ubuzima bwiza ninjiyemo!”

Mignone- “yooooh Eddy, ubwo aho hantu ni hehe?”

Njyewe- “Migno, nabonye akazi muri company yubaka amazu  hano muri Kigali, ubu ntabwo nzongera gukorera hariya kwa Paul, rero ndagushimira ko wambereye ikiraro ,nkambuka nkaba ndi uwo ndiwe ubu! sinabona uko ngushimira ahubwo Imana izakumpembere!

Mignone- ” yooooh Eddy sha felicitation, ndishimye cyane, yego kuba ntazajya nkubona uko mbyifuza bizangora ,ariko kandi abadapfuye se?”

Njyewe- “ntibabura kubonana!”

Mignone- “uzakomeze ube umusore wihariye nkuko wabinyeretse, nuhemuka uzaba uhemukiye twe  wahaye urugero rwiza!, ngaho bye sha Eddy!”

 

Nahobeye Mignone ndamutindana mpindukiza umugogo ndataha!, James nasanze yantanze murugo we na Kadogo bari kubyina reka sinakubwira ,siniriwe nicara nanjye nabasanzemo mbafasha kwibyinira ka Mama Roda niko  karirimbo kari Hits icyo gihe, James wakundaga kwizihiza ibihe nkibyo byabaga ari imboneka rimwe , azana uducupa aho hafi yari yaje yitwaje dutangira kubyina akavumbi kaza tukakamanura!

Byageze nka saa  tanu  tugwa agacuho,James anjyana hanze   twegama ku  kabaraza!

James- “Bro, felicitation nukuri, ubyumve  bimvuye ku  mutima, nahoraga niteze  ibihe nkibi, nahoraga  nifuza amateka nkaya, ubyumve ndishimye bitavugwa!, ibikuka urara uhangayitse ku  muhanda ibuka ubura inzira y’ubuzima bwawe maze bigutere ibyishimo bihoraho!, Bro congratulations, nzakomeza kukuba hafi kandi uri ishema ryanjye!

Koko nanjye nasubije amaso inyuma mbona byose nka Film ndahindukira mbwirana  James emotions ,

Njyewe- “Bro, ngutuye ibyishimo mfite uyu munsi, ngutuye byose byambereye inzira yo kuba uwo ndiwe uyu munsi, kuva umunsi duhurira ku ishuri bakatunnyuzura ukanyitangira ,kugeza na nubu byose umutima wabibitse mu ndiba! uri intwari kuri njye! Ubuzima burahindutse ariko njye sinzahinduka, nzakomeza  nkubere umuvandimwe w’ibihe byose!”

 

James yahise ambobera ankora mu kiganza arankomeza, numva koko ndakomeye, dusubira mu nzu dusanga Kadogo umuziki awumereye nabi, dukomeza kumwirebera hashize akanya duherekeza James ku  muhanda afata moto acaho njye na Kadogo tugaruka mu rugo!

Twageze mu rugo nsezera Kadogo nikubita Ku buriri ndasinzira, kubera ibyishimo sinamenye nuko  bwacyeye, nakanguwe na telephone, ndebye mbona ni numero  ntazi ndayifata nkanda Yes nshyira ku  gutwi!

 

Njyewe- “Hello”

We-” Yes Hello, ni Eddy tuvugana?”

Njyewe- “niwe rwose!”

We-” njye ndi President w’Inama y’ubutegetsi ya Company watsindiye kuba umukozi, ndagirango ngutumire mu nama iraba uyu munsi saa  kumi za Nimugiroba!,usabwe kutabura cyangwa ngo  ucyererwe kuko ariwo  munsi wawe wo  gutangira akazi!”

 

Njyewe- ” murakoze  cyane Nyakubahwa!”

Call end!

Nahise mbyuka nitera utuzi , nditunganya , ntera agashati ipasi, mpanagura n’inkweto ubundi ntegereza ko amasaha agera.

Nka saa munani nari narangije  kwitegura saa  cyenda mfata imodoka ijya  i Remera kuri office, ndicara ndategereza, bigeze nka saa cyenda n’igice, mbona umukobwa wari wambaye ikimenyetso cya company arasohotse ,ageze  hanze arahindukira aranyitegereza.

We-” yaba ari wowe Rwibutso Eddy?”

Njyewe- ” yes ,ni njyewe!”

We-“ ok , nkurikira nkwereke aho inama  iri  bubere!”

Namugiye inyuma aranyobora mpaka muri Salle, ndicara nsanga ahari ubanza ari njye naburaga, Ubwo mbona umugabo ushesha akanguhe arahagurutse!,

We-” ndabasuhuje mwese mwitabiriye iyi nama, ndabashimira ko mwubahirije amasaha, ikiduteranyirije  hano, ni ukwakira umukozi mushya, ndagirango tudatinze Chris  ugiye ahererekanye ububasha na Eddy winjiye mu bakozi ba Company yacu!”

Chris yahagurukanye umurundo w’ibitabo araza arampereza aranyongorera ngo  courage musore muto, badukubita amafoto, wa mukobwa wari waje  kuntwara hanze aza kunyakira ibitabo!

 

President-” ni byiza, ndagirango nkwereke abo muzafatanya akazi,”

Yahereye ku murongo ambwira kuva kuwa mbere kugeza kuri Destine Secretary ariwe  wawundi wanyakiye hanze akambikira n’ibitabo!

Inama  ntiyatinze twarayisoje, turataha umunsi wakurikiyeho, kwari ugutangira akazi  uwo munsi nirirwanye na Manager wa Company ansobanurira byose byerecyeye company,umunsi wa kabiri nirirwana na Secretary ampa Datas zose zishoboka za Company, umunsi wa Gatatu ntangira gukora njye nyine muri bureau yanjye!, woooow!

Icyumweru cya mbere cyarashize , iyo week end niyo Chris  yagiyemo njye na James ndetse na family ye tumuherecyeza ku  kibuga cy’indege, turikubura turataha.

Kuwa mbere nkigera ku kazi nabonye ubutumwa ko dufite inama yihutirwa na Manager, nzinga ibyo nari ntangiye  gukora jya muri Salle!

Ubwo nkigeramo nasanze abandi bagezemo, usibye Manager wacu hashize akanya gato nawe aba araje!

Manager-“mwaramutse neza?, so igitumye mbahamagara byihutirwa hari amahugurwa ateganyijwe kubera i Huye mu ntara y’amajyepfo kandi akazamara ibyumweru bibiri ,rero twasabwe kohereza abakozi babiri!,kandi murabyumva ni igihe kirekire, rero ndumva twakohereza abakozi badafite izindi nshingano wenda nkizo kwita  ku  miryango  yabo n’ibindi  bitandukanye, muri macye turohereza ingaragu,nkaba ngirango mwemeze abazaduhagararira”

Abateye hejuru bose bavuze Eddy na Destine, bidatinze inama  y’abakozi yemeza ko njye na Destine ari twe  tuzahagararira company mu mahugurwa yagombaga kubera i Huye mu Ntara y’amajyepfo!

 

Twasubiye mu mirimo yacu ,amasaha yo gutaha aragera turataha, ni mugoroba ngeze mu rugo  mpamagara Kadogo wanjye mubwira ko antegurira imyenda yo kuzajyana, abyumva vuba tujya ku meza turarya turaryama,mu gitondo ndazinduka nitera utuzi nerecyeza ku akazi,

Ubwo uwo munsi nta kindi nakoze usibye gutunganya documents z’ingenzi nzacyenera mu mahugurwa ndetse no kurangiza reports z’ingenzi.

Icyo gihe hari ku wa kabiri turi bugende ku wa gatatu nari mvuye muri pause gufata akantu ndikureba uko narangiza report nari busige ntanze numva ku rugi hari ukomanze ahita aninjira ndebye mbona ni Destine,

Destine-“Eddy bite se?”

Njyewe-” ndabona ari amahoro!”

Destine- “ariko wowe ujya muri pause wenyine, uba wabuze uwo mujyana koko??”

Njyewe-“Oya nuko akenshi ngenda nyuma yanyu ho gato sinkunda guhita ngenda!”

Destine-” ahaaaa gusa nkunda ukuntu ukunda akazi kawe sinzi niba umugor….

Atarakomeza muca mu ijambo!

Njyewe-” erega nibyo ngomba gukora cyane company yangiriye ikizere igatera imbere, dore ko ari naho dukura imibereho!”
Destine-” ahaaaaa byo ndabizi, ubu no mu mahugurwa tugiye kujyamo ntano kunyikoza?”

Njyewe-“hhhhhhhhh, urumva se ubundi ikizaba kitujyanye kindi ari iki kitari gufata isomo?”

Destine-” ahaaa, tubireke ahubwo nari nje kukubwira ko Manager adushaka saa kumi!”

Njyewe-” ok thank you, reka ndangize raport y’abandi, ndaza mukanya zigeze!”

Destine-” sawa courage Eddy!”

Njyewe-“merci!”

Ubwo nahise nkora vuba vuba ngo saa kumi zitagera ntarangije raport y’abandi bidatinze saa cyenda nari nyirangije ako kanya …..

Indi Episode ni ejo mu gitondo

 

35 Comments

  • Number 1

  • Rwose ! Mwaramutse abaha!! Ko mwaryamiriye!! Mukanguke bwakeye tujye gukora! Kwa Eddy ho……????

  • waouwww. courage Eddy.ndabyishimiye

  • Kabebe araheze!! None ngo haje Destine? hari aho byaba bihuriye na Dstin ya Eddy? Djalia se we bite? Fille ntarisubiraho? Se wa Kabebe washakatse kwirukanisha Eddy!!! Hehehhe, ndose aza kumusaba akazi!!!

    • Have se, kandi bambwiye ko wowe ujya werekwa!!!!
      Witonde rero utazavangirwa….!!!

  • Ndi mubambere kbs. Sha Eddy Imana ikomeje kukwagurira imbago kbs. Ababyeyi nka Paul Imana ijye ibaha umugisha.

  • Amen, Imana ni nziza kweri, abatabizi baragowe Kabebe bye, Destine araje nizere ko ari umwana mwiza nka Soso, Soso ntazamva mu mutwe Eddy

  • My God ujye uha eddy gukundwa mubyo akora kandi ed na james nishuri ryiza ry’ubuvandimwe.

  • Sorry nkoze kuri dislikes ntabishaka namwe murabyumva ko iyi nkuru ntawe itashimisha

  • Eddy ndamusaba kuzakomeza kuba intwari mu minsi azamarana na Destine nawe azamukureho isomo ko ari umusore w’intwari. Destine ntazamugushe mu mutego ngo ateshuke kubyo yiyemeje akomere ku bumanzi bwe.

  • Ndabatanze! Mwaramutse mwese abo dufatanyije gukunda aka gakuru

  • Good!

  • aka ndabona ari kagufi , umwanditsi aransondetse rwose! anyway big up to the author

  • Wasanga manager ari se wa kabebe

  • Destine ko mbona atoroshye, Eddy azamukira nibagera HUye?

  • Mwaramutse!bigeze ahantu ha sawa inkuru iranshimisha cyane.Eddy courage.

  • Waouuuuuuu.
    Ubuzima bwatangiye kuryoha. Eddy,courage courage

  • uyu mukobwa arabe ari umwana mwiza.ataje kukugerageza ngo niwanga akwirukanishe dore ko ariyo turufu barisha. Eddy icyo umuntu azaba cyo baragendana. komereza aho kutwubaka uri urugero rwiza courage KBS

  • Eddy Imana igendana nawe

  • Reka turebe niba i Huye amazi atazatura ni uko Eddy agahura na Kabebe…nizera ko Kabebe azashyira akaboneka….Djalia nawe agasubirana na James….umunsi mwiza kurikira agakino

  • wasanga Paul ari se wa RWIBUTSO yararokotse abishi

  • Wawuu wawuuuu Imana ishimwe cyane mbega inkuru nziza wee ndumva naguruka pe,ariko Paul ni umubyeyi mwiza pe nabandi nkawe Imana ijye ibaha umugisha,hhhhhhh Nikose Destine utangiye kuburana ko batazamwikoza we kandi aje ate?Eddy wacu ndamwizeye azamumpere isomo niramuka azanye ibyamama wararaye,Congz kuri Eddy na umwanditsi gusa kabaye kagufi

  • Oyaweeee!!!!! Eddy Ukomeze Icyowamize 2. Harageze ngo ugere k’umunezero wawe……

  • Nibyiza cyane ndishimye uwo Destine ugende umwigaho buhoro buhoro eddy ndumva atangiranye amatwara atari meza uzamenye uko umwitwaraho.

  • Kadogo ryumunyenga sha natwe turishimye.

  • Oh, Marshall. Eddy courage mu kazi

  • Yooooo mbega byiza kuri Eddy,ariko Eddy ntazakundire Destine amukunda kuko nababara cyanee

  • woooooooooooow!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    courage Eddy.

  • Eddy. Imana Niyo nkuru PE gusa ujye uzirikana impanueo mama Sandra yaguhaye kandi imana izagufasha mulibyose

    • Eddy ndakwemera cyanee,mwa bantu mwe namwe iyo nsomye comments zanyu emotions ziranyicaaa!!Imana ibahe umugisha ko mukunda Eddy.

  • Imana ishimwe Eddy atangiye ubuzima bwiza. Ariko yirondere utu mukobwa ndabona ataroshye. Eddy ndamushimira uburyo afata kadogo we neza wagirango nimurumunawe yabonye.Imana imuhe umugisha kandi ajye ayisunga izamushoboze muri byose atazaba nka Goliyati ndabona Destine amujyera amajanja.

  • Destine ashobora kwirukanisha eddy ndabyumva! imana igufashe eddy!

  • Ariko se, ko mbona ama episode agez kure kand mperuka ya 17, izind zirihe?

  • woooooow. mbega byiza iy story igiye guhura na yayind ya keraaa ya eddy; destine; na jane

  • Komera Muzeh. Ariko Episode 50, 51,52,53,54 Na 55 Nazibuze Muzindungikire Muzoba Mukoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish