Month: <span>December 2016</span>

Umukozi BNR yirukanye yayijyanye mu rukiko kuko ngo ‘yamurenganyije’

*Abakozi ba BNR ngo ntibagengwa na ‘Status’ y’abakozi ba Leta Uwanyirigira Consolee wahoze ari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu yareze iyi Banki kumwirukana binyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa 01 Ukuboza ubwo baburanaga ku nzitizi zo kutakira iki kirego, Uwanyirigira wahagaritswe mu kazi avuga ko amategeko agenga abakozi ba Leta yahonyowe, naho Abanyamategeko ba BNR bakavuga […]Irambuye

Airbus nshya nini kurusha zose za Rwandair yaje….AMAFOTO

Indege yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 yabatijwe Umurage imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Ni indege ya gatatu iguzwe na Rwandair mu rwego rwo kwagura ingendo n’ubucuruzi byayo iturutse i Toulouse mu Bufaransa aho yateranyirizwaga. Ni indege ya gatatu ya Rwandair iguze mu gihe cy’amezi abiri, ikurikiye Boeing 737-800 Next Generation […]Irambuye

Minisiteri ntizikitane ‘ba mwana’ mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga- Dr

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alivera Mukabaramba yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’abafite ubumuga ko hari ubwo Minisiteri ‘ziterana umupira’ iyo bigeze ku ngingo yo gukemura bimwe mu bibazo bireba abafite ubumuga. Ibi ngo biterwa n’uko buri Minisiteri igira ingengo y’imari yihariye igenewe kwita ku bibazo runaka […]Irambuye

MTN Rwanda yujuje abanyamuryango miliyoni bakoresha Mobile Money

MTN Rwanda, sosiyete iyoboye izindi mu itumanaho yongeye gutera intambwe ikomeye aho yujuje miliyoni imwe y’abakoresha Mobile Money. Kuba abafatabuguzi bakoresha Mobile Money bariyongereye babiterwa ahanini n’udushya duhangwa tukagira inyungu ku bakiliya, nka MTN Tap&Pay service, impano zitangwa mu kwezi kose muri gahunda ya Mobile Money Month, no kuba telefoni zikomeza kuba nyinshi mu gihugu. […]Irambuye

Ndi mu Rwanda mu biruhuko, nta biganiro na Rayon nteganya-

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Cédric Amissi ari mu Rwanda. Aranyomoza abavuga ko yumvikanye na Rayon sports akoreramo imyitozo kuko ngo yibereye mu kiruhuko gusa. Rayon sports iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League, n’amanota 16. Ntabwo irinjizwa igitego. Imaze gutsinda ibitego 10 mikino itandatu (6). Abakunzi bayo bagiye berekana ko bashaka […]Irambuye

Rubavu: Iwawa bahavanye ubumenyi bubatunze n’imiryango yabo

Rubavu – UDC (United for Deveropment Cooperative) ishyirahamwe ry’urubyiruko rukora imirimo yo kubaza ibikoresho rigizwe n’urubyiruko 30 rurimo abavuye Iwawa kugororwa bagasubira ku murongo. Abagize iri shyirahamwe ubu bibeshejeho kubera uyu mwuga bamwe muri bo bigiye Iwawa. Iyi Koperative igizwe n’abantu 30, hari abandi 26 bavuye Iwawa bari basabye kuba abanyamurayngo ariko barindwi nibo bemerewe […]Irambuye

Service Poll: Bakwakira bate? Police, Irembo na FARG. Uko byifashe

Mu bushakashatsi buto ku mitangire ya Servisi bukorwa n’Umuseke, abatoye bagaragaza uko bahabwa serivisi runaka bakenera mu bigo bya Leta n’ibiyishamikiyeho. Mu mezi abiri ashize abasura Umuseke bamwe batoraga uko bahabwa service mu bigo bya Irembo, FARG na Police y’igihugu. U Rwanda rufite politiki yo guteza imbere gutanga serivisi inoze hagamijwe kwihutisha iterambere. Umuseke watekereje […]Irambuye

Ngoma: Barasaba MINAGRI kubishyura ingurane bategereje umwaka wose

Iburasirazuba – Mu Mirenge ya Rurenge na Remera akarere ka Ngoma hari abaturage batwawe ubutaka bwubakwaho ibikorwa rusange bya MINAGRI byo kuhira imyaka ariko ngo ikiciro cya mbere gusa nicyo cyahawe ingurane ababaruriwe bwa kabiri bagiye kumara umwaka bategereje ndetse ngo ntibishimiye uburyo babariwemo ubutaka bwabo bwatangiye kubakwaho ibi bikorwa. Aba baturage batuye mu gice […]Irambuye

Mu rubanza rwa Munyagishari hakenewe miliyoni 7.6 zo kugera ku

Abunganira Bernard Munyagishari bagaragaje amafaranga bakeneye kuzifashisha mu kugera ku batangabuhamya  bashinjura bamwe bari muri gereza Mpanga,  Musanze na Nyakiriba ndetse n’abari Arusha muri Tanzania. Abunganira Munyagishari mu mategeko bavuga ko ayo mafaranga batse azabafasha mu rugendo rw’ibyumweru bitatu n’iminsi itandatu kugira ngo bagere kuri abo batangabuhamya bashinjira umukiliya wabo. Bavuga ko amafaranga miliyoni 1,5 […]Irambuye

Seyoboka yahakanye ibyaha, amatariki ‘yabikozeho’ ngo yari ku ishuri cg

*Urukiko rwa gisirikare rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko gacaca rwa Nyarugenge, *Seyoboka yasabiwe gufungwa by’agateganyo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Jean Claude Henri Seyoboka uherutse koherezwa mu Rwanda kuburana ku byaha bya Jenoside avuye muri Canada yaburanye, noneho yari yunganiwe. Yahakanye ibyaha aregwa, mu matariki ubushinjacyaha bwavuze yabikozemo avuga ko amwe yari ku ishuri […]Irambuye

en_USEnglish