Digiqole ad

Dr Richard Sezibera niwe utorewe gusimbura Mucyo muri Sena

 Dr Richard Sezibera niwe utorewe gusimbura Mucyo muri Sena

Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru wa EAC yabeshyuje iby’uko U Budage buzahagarika inkunga byageneraga EAC

Charles Munyaneza Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’amatora amaze kwemerera Umuseke ko Dr Richard Sezibera ari we umaze gutsinda amatora yo gusimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana mu kwezi kwa 10.

Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru wa EAC yabeshyuje iby'uko U Budage buzahagarika inkunga byageneraga EAC
Dr Richard Sezibera yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa EAC

Munyaneza avuga ko imibare yose y’ibyavuye mu majwi atayifite aka kanya ariko ko iyo babashije kubona ari uko Sezibera yarushije abandi bakandida bane bari bahanganye.

Dr Richard Sezibera wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, akaba Minisitiri w’Ubuzima n’Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora atsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Sena y’u Rwanda.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byamaze iminsi 10 Dr Sezibera niwe n’ubundi wahabwaga amahirwe imbere ya Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Dr Masabo François, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité bari bahanganye.

Imibare y’ibyavuye mu matora ikaba itaratangazwa ku buryo budasubirwaho na Komisiyo y’amatora.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Twari tubyiteze rwose.
    Congrats to Hon SEZIBERA. arabikwiriye

  • congraturation to HORABRE Richard

    • Aho kuvuga indimi z’abandi tutazishoboye twagiye twivugira urwacu ko ntaho rumwaye ra!

  • UYU KAMIKAZI ASEBEJE ABAGORE.MUREBE IYO COMMENT YE NI UKURI. GUKORESHA IKINYARWANDA MU MYANDIKIRE UBWIRA UMUNYARWANDA
    NTAKO BISA.

  • Nnde se utari ubizi ko ari we uzajya mu mwanya? Iyo umuyobozi ajyanywe kwiyamamaza mu gace atabarizwamo niko biba biri bugende. Abagena abagomba gutorerwa imyanya ikomeye mu gihugu wababarira ku ntoki z’ikiganza.

  • Amatora atarimo itekinika azagaruka ryari mu Rwanda?

    • Yabaye ho ryari se Kagabo we?

  • Ubundi se gutesha abantu umutwe ntibyari biWi ko ariwe uzajyaho irire rata akababaro kabamwe I yishimo byabandi famillle mucyo mukababaro.famille sezibera mubyishimo

Comments are closed.

en_USEnglish