Digiqole ad

Danny Usengimana uyoboye ba rutahizamu, arifuza guhesha Police FC igikombe

 Danny Usengimana uyoboye ba rutahizamu, arifuza guhesha Police FC igikombe

Danny Usengimana w’imyaka 20 amaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino itandatu

Rutahizamu wa Police FC, Danny Usengimana ari mu bato batanga ikizere mu ikipe y’igihugu Amavubi. Ubu ayoboye ba rutahizamu ibintu abona ikipe ye yagenderaho igatwara igikombe cya shampiyona.

Danny Usengimana w'imyaka 20 amaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino itandatu
Danny Usengimana w’imyaka 20 amaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino itandatu

Nyuma yo gutakaza Jacques Tuyisenga wagiye muri Gor Mahia FC muri Kenya, agasiga ayihesheje igikombe cy’amahoro 2015, Police FC yongeye kubona rutahizamu yagenderaho, Danny Usengimana, uyoboye ba rutahizamu ubu mu Rwanda.

Usengimana yavutse tariki 10 Werurwe 1996  niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi, 16, muri AZAM Rwanda Premier League y’umwaka ushize. Ibitego yanganyije na Muhadjiri Hakizimana, ni nabo banyarwanda batsinze byinshi mu mwaka umwe mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Usengimana w’imyaka 20, yatangiye neza shampiyona y’uyu mwaka, kuko amaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino itandatu (6). Yabwiye Umuseke ko yifuza guhesha Police FC igikombe.

“Iyi myaka ibiri ishize yangendekeye neza ndi mu Isonga 2014-15, natsinze ibitego birindwi (7). Ni ibitego bitari bike ku mukinnyi uri mu ikipe nk’Isonga. Umwaka wakurikiyeho natsinze byinshi kurusha abandi. Uyu mwaka nabwo navuga ko ntangiye neza.

Ariko intego ya buri mukinnyi w’umupira ni ugufasha ikipe ye gutwara ibikombe. Ni intego ntarageraho muri Police FC, batwaye igikombe cy’Amahoro ntarayizamo. Uyu mwaka nifuza kuzaterura kimwe mu bikombe dukinira mu Rwanda.”- Danny Usengimana

Police FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ifite amanota 13, irushwa amanota atatu na Rayon sports iyoboye urutonde.

Intego afite ni uguhesha Police FC igikombe
Intego afite ni uguhesha Police FC igikombe

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • UYu muhungu arabizi pe, niba abasha gutsinda hattrick umwaka ushize n’uyu mwaka akabisubiramo ndumv ari ba rutahizamu bake besheje uyu muhigo ahubwo umutoza wa Police Fc Seninga agomba gucungira hafi uyu musore ukiri muto utananywa n’inzoga nk’abandi bakinnyi kamubyaza umusaruro, Police Fc uyu mwaka ndabona ikaze cyane bayitondere kandi yatangiye itsindwa ariko magingo aya ni unbeaten

Comments are closed.

en_USEnglish