I Kigali, abakora uburaya umwe muri babiri aba afite SIDA
Uyu munsi, mu Rwanda naho bazirikanye umunsi mpuzamahanga w’ububi bwa SIDA, habaye ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda kuko abandura bari kwiyongera, abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bo bibukijwe ko abakora uburaya 55% bafite ubwandu bwa SIDA.
Uyu munsi Minisiteri y’ubuzima yavuze ko igiye guhagurukira ikibazo cy’abanyeshuri banduye Virus itera SIDA ngo bagihabwa akato mu mashuri ndetse n’abafata imiti bakayifata batisanzuye.
Assumpta Kankondo wanduye SIDA mu myaka 22 ishize, yatangaje ko akato ku banduye kagihari ndetse atunga agatoki ibigo by’amashuri bigiha akato abanyeshuri banduye ntibisanzure mu gufata imiti.
Dr Patrick Ndimubanzi Umunyamabanga muri MINISANTE avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka ngo abanyarwanda birinde SIDA kandi n’abayanduye bafate imiti.
Ati “Serivisi zose zifasha mu kugabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA zitangwa hafi ya hose mu Rwanda arimo kwipimisha Sida, gutanga imiti, kurinda ababyeyi barwaye kwanduza abana batwite n’abo bonsa, hagezweho byinshi byo gushimira.”
Dr Ndimubanzi avuga ko umubare w’abanduraga wagabanutse ku kigero cya 50%, kandi ubu abana banduzwa n’ababyeyi babo ngo bari munsi ya 2%.
Mu gihugu abantu bagera ku 164 000 ngo nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, 92% by’aba iyi miti ngo bayifata neza kuri gahunda ya muganga.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Sida ikiri ikibazo mu Rwanda, buri mwaka abantu benshi bakomeza kwandura. Ubu abagore 24% mu gihugu n’abagabo 16% ntabwo bazi uko bahagaze kuko bataripimisha SIDA.
Imibare ivuga ko 55% by’abakora umwuga w’uburaya mu mujyi wa Kigali banduye SIDA, nyamara ngo abakoresha agakingirizo ni bacye bigatuma umubare w’abandura ukomeza kwiyongera.
Intego ihari ni ukugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bushya bityo u Rwanda rukagerana n’isi ku ntego yiyemeje yo kurandura ubwandu bushya bwa SIDA mu 2030.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
muziko abashinzwe gushiraho amategeko nabayobozi bazi ko izo ndaya arizo zikwirakwiza sids ariko bakabareka, bazi ko bitanajyanye nu mucokwiyandarika bamwe ngo ni feminisme ,umugore akaresha umubiri we icyo ashatse, abandi ngo ni demokracy uwushaka kwicuruza niwe yicuruza. none leta itanga angahe ivuza abafite sida, umuti ku muntu 1 ku mwaka ugurwa angahe?none uwa sids ku mwaka yanduza ba ngahe?abana ba bakobwa baba maraya ku mwaka ni bangahe?mbe abatangiye kwambara sexy bashaka isoko ariko bakiba iwabo, nababyeyi batavuga kuko ni bavuga umukobwa ahita ajya kuba kwa coain umukunzi wumuhungu…leta ababyeyi barumiwe cg barekeyaho…????
mwibeshye kw’izina ry’uwatanze ubuhamya!!! si kankondo ahubwo ni kampororo
Comments are closed.