Month: <span>December 2016</span>

RD Congo: Umwuzure wahitanye abagera kuri 50 i Boma

Kuri uyu wa kane, abayobozi ba Congo batangaje ko abantu bagera kuri 50 bahitanywe n’umwuzure wibasiye umujyi wa Boma, mu Burengerazuba bwa RD Congo, watewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa mbere. Jacques Mbadu, Guverineri w’Intara ya Kongo central yabwiye JeuneAfrique dukesha iyi nkuru ko bakomeje gushakisha imirambo y’abahitanywe n’uyu mwuzure baba baratembanywe n’ibyondo. […]Irambuye

IGITEKEREZO: Mu Rwanda hari urubuga rusesuye rwa Politiki ?

Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira  Politiki y’igihugu. Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016). Facebook: Rurangwa pacific Twitter :@prurangwa   Gutanga umwanya cyangwa ubwisanzure muri Politiki, ni ikintu kigenda gikurura impaka […]Irambuye

Islamic State yatangaje ko izakora ishyano muri 2017 kurusha indi

Mu itangazo umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wasohoye mu Kinyamakuru Jihad Watch waburiye abantu ko bagomba kurya bari menge muri iyi minsi y’impera z’umwaka kuko ngo izica benshi. Muri 2017 ngo izatera ibitero byinshi mu bihugu by’abo yita ‘abahakanyi’. Mbere gato y’uko Noheli y’uyu mwaka iba, umusore ukomoka muri Tunisia bivugwa ko yakoreraga IS yagongesheje […]Irambuye

 Nyaruguru: Abagore b’Abavumvu ngo nta kirazira ku mwuga uguteza imbere

*Koperative mu myaka itatu imaze koroza buri munyamuryango itungo rigufi. Nyaruguru – Rusenge Koperative Urwiru Rusenge y’abagore borora inzuki ikanacuruza ubuki, abanyamuryango bayo bavuga ko yabahinduriye imibereho, bahinduka no mu mutwe bumva ko nta murimo w’abagabo cyangwa uw’abagore ubaho, ngo icyangombwa ni ukuwukora uwukunze na wo ukaguteza imbere.   Iyi koperative igizwe n’abagore 80 n’abagabo […]Irambuye

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi

Police y’u Rwanda ku Kicukiro muri iki gitondo yasubije umugabo Jean Luc Miravumba amafaranga angana n’ibihumbi ijana y’u Rwanda ndetse n’ibihumbi icumi na magana arindwi mirongo inani by’ama Euro (10 780 €) yose hamwe ni miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atatu mu manyarwanda. Aya yari yayibwe n’umukozi umukorera mu rugo. Miravumba avuga avuga ko ayo mafaranga […]Irambuye

Direction Band yatswe ikiraka cyo gucurangira The Ben, gihabwa Mighty

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2016 nibwo iri tsinda rya Direction Band ryemeranyijwe mu mvugo na East African Promotors ‘EAP’ ko ryatangira kwiga indirimbo za The Ben mu buryo bwo kugirango azasange barazimenye bizanaborohere kuzicuranga. None ubu ryambuwe isoko rihabwa Popo. Mighty Popo n’abanyeshuri be nibo bafite ikiraka cyo kuzacurangira The Ben Muri icyo gihe cyo kwemeranya, […]Irambuye

North Korea: Kuva 2011 ngo Kim Jong Un amaze kwicisha

Raporo yabonywe na CNN irameza ko kuva Kim Jon Un uyobora Koreya ya Ruguru yajya ku butegetsi muri 2011 ngo yatanze amategeko yo kwica abantu bagera kuri 340 barimo abategetsi n’abandi bakozi ba Leta bagera ku 140. Muri 2014 yatanze itegeko ko bashonjesha imbwa zirenga 100 hanyuma bakazigaburira Nyirarume wavugwagaho kumugambanira. Ikigo cy’ubushakashatsi gikorera muri […]Irambuye

Rwanda: Abagera kuri miliyoni 1,5 bafite imyaka 18 bahuye n’ikibazo

Karongi – Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, uravuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba,  muri rusange ruswa igaragara cyane mu nzego zitanga service zikenerwa n’abantu benshi, nibura ngo abageze mu cyiciro cyo gushaka akazi bafite guhera ku myaka 18 kuzamura bagera kuri miliyoni 1,5 bahuye n’ikibazo cya ruswa. Hamurikwa ubushakashatsi bugaragaza uko ruswa yifashe mu […]Irambuye

Nyamirambo: Kubera ubusinzi, yagonze abantu batanu umwe arapfa

Imbere y’ikibuga cya Tapis Rouge n’Umusigiti bita kwa Khadaffi, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo imodoka y’ivatiri Toyota Corolla yagonze moto ebyiri n’abanyamaguru batatu kubera ubusinzi bw’uwari utwaye iyi modoka n’abo bari kumwe. Umwe mubo bagonze yahise apfa. Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Nyakabanda ya mbere mu murenge wa Nyakabanda, iyi modoka yarimo […]Irambuye

en_USEnglish